• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bizimungu yanditse ibaruwa isezera yamenye ko Inteko yamukuyeho icyizere, yari yizeye Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi
Bizimungu Pasteur na Kayumba Nyamwasa

Bizimungu yanditse ibaruwa isezera yamenye ko Inteko yamukuyeho icyizere, yari yizeye Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi

Editorial 17 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 17 Mata 2000, abagize Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma batoye Perezida Kagame kuyobora igihugu ku bwiganze bw’amajwi 81/86 naho Dr Charles Muligande abona amajwi 5/86. Aya matora yabaye nyuma yuko uwari Perezida Bizimungu Pasteur akuriweho icyizere n’Inteko ishinga amategeko kubera ibyaha binyuranye harimo ruswa gusuzugura Guverinoma n’ibindi.

Ubwo Inteko ishinga amategeko yarahizaga Bernard Makuza nka Minisitiri w’intebe asimbuye Petero Celesitini Rwigema tariki ya 8 Werurwe 2000, Perezida Bizimungu yagaragaje imyitwarire idasanzwe ubwo yatukaga Inteko Ishinga Amategeko, noneho atumizwa tariki ya 22 Werurwe 2000 ngo yisobanure ariko abadepite bo muri RPF Inkotanyi bamukuyeho icyizere, kandi bari bafite ubwiganze bw’amajwi; hagiye  gutorwa umwanzuro wo kumukuraho icyizere, abadepite bakira ibaruwa ngufi ko Perezida Bizimungu yeguye ku mpamvu ze bwite. Tariki ya 25 Werurwe 2000, Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko Paul Kagame wari Visi Perezida aba abaye Perezida w’agateganyo nuko atorwa ku mugaragaro tariki ya 17 Mata 2000 ngo arangize Manda y’inzibacyuho yagombaga kurangira muri 2003.

Bizimungu Pasteur yabaye Perezida atanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ariko guhera mu mwaka wa 1998 yagaragaje imyitwarire igayitse atera umugongo FPR atangira kubaka akazu ke bwite arwanyako abaminisitiri babazwa ibyo bakora (accountability) agamije kubiyegereza no kubiba amacakubiri. Umuryango wakomeje kumurwazarwaza ariko birangira umukuyeho icyizere. Ibi byose yabikoraga abishyigikiwemo na Kayumba Nyamwasa wari umukuru w’Ingabo icyo gihe.

Mu nama zinyuranye Bizimungu yateguraga zaberaga iwe I Gikondo, Kayumba Nyamwasa yarazitabiraga ndetse nizaberaga kwa Charles Ntakirutinka aho yari atuye mu Cyahafi. Amaze kuva ku mwanya wa Perezida, Bizimungu ntiyicaye hamwe ahubwo yazamuye imbaraga zo kubaka ishyaka rishingiye ku bwoko aryita PDR Ubuyanja. Pasteur yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique mu mwaka wa 2004 avugako abahutu bazongera bakirukankana Abatutsi.  Aya magambo rutwitsi ari mu byatumye Bizimungu afatwa arafungwa nyuma arekurwa ku mbabazi za Perezida Kagame akanamushimira mu mwaka wa 2007.

Ibi byose Bizimungu yabikoraga, Kayumba Nyamwasa abireberera amushyigikiye kuko yaraziko ariyo nzira azifashisha akagera ku butegetsi dore ko ibyo Bizimungu yaregwaga bari babisangiye.  Kayumba Nyamwasa amaze kubona umugambi umupfubanye ninabwo yishakiye Bourse ajya kwiga mu Bwongereza ngo azagaruke ari umwami. Byaranze urugendo rumubana rurerure kugeza ahunze agashinga RNC afatanyije n’abandi bahunze kubera amakosa yabo. Imyaka 10 amaze ashinze iryo shyaka, ibyagezweho ni ugushwana hagati yabo kuko ntawaritangije ukirimo ahubwo abayoboke be bamuvuguruza arabicisha aha twavuga nka Ben Rutabana n’abandi.

Urugendo rwa RNC mu myaka 10 ishize, rugizwe n’ibitero by’iterabwoba, gushinga imitwe yitwaje intwaro, gutikurana, ubwicanyi mu bagize RNC n’ibindi, bishingiye kuri Kayumba Nyamwasa ubwe bikaba binagaragaza kamere ye;  akaba arinabyo yashakaga gukoresha ashaka ubutegetsi mu nzira yihuse mu Rwanda. Muri iki gihe ushaka kumenya neza Kayumba Nyamwasa wamubaza abahoze muri RNC aribo Jean Paul Turayishimye, Madamu Karegeya, Rudasingwa, Gahima, Musonera, Ngarambe…..urutonde ni rurerure.

2020-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Editorial 09 Sep 2018
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Editorial 09 Jan 2020
Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Editorial 28 Aug 2019
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Editorial 26 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti
IKORANABUHANGA

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Editorial 12 Dec 2017
U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 25 Dec 2017
Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo  miliyoni 30 z’amadolari
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Editorial 11 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru