Umwe mu bantu bakomeye mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi yavuze ko umuntu uzumvikana yigisha ibitandukanye n’ibyo igihugu gishaka azoherezwa muri Tanganyika, imvugo yafashwe nk’ica amarenga y’ubwicanyi bwateguwe bijyanye na kamarampaka iri gutegurwa muri icyo gihugu.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu bakomeye mu Ishyaka riyoboye u Burundi, Melchiade Nzopfabarushe, ari mu Migera mu Ntara ya Ngozi, akoresha amagambo akomeye yatumye bamwe bayasanisha no kuburira abateganya kwitambika ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Ni amatora byitezwe ko azaba ku itariki ya 17 Gicurasi 2018, ashobora gusiga Pierre Nkurunziza yemerewe gukomeza kuyobora u Burundi kugeza mu 2034. Biheruka gutangazwa ko ishyaka riri ku butegetsi ryafashe umwanzuro ko kizira kikanaziririzwa gukangurira abantu gutora ‘Oya’.
Nzopfabarushe yumvikana agira ati “Umuntu w’umukeba hano mu Migera uzigisha ibitandukanye n’ibyo igihugu cyifuza, twebwe ntituri kumwe! Turamukarabye. Sibyo? [Abaturage barikiriza bati ‘Yego’] Turamukarabye, abe agenda.”
Yaburiye abo yitaga ‘abakeba’ ko CNDD-FDD yakoresheje ubwato, ati “tuzabushyira muri Karonge tumanurire muri Tanganyika bigire iyo bashaka. [Amashyi menshi]. Sibyo? Abashaka kujya mu bwato, tuzabubaha. Na kare amafi yari yabuze hano iwacu, muri aya mazi yacu, tuzabashyiramo bigire muri Congo n’amaguru. Ubwo ni ubutumwa.”
Icyatumye ibintu bigira uburemere kurushaho, ni uko Nzopfabarushe yavuze ko ari umugambi wateguwe mu gihugu hose na buri komini ati “kandi uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Aha ishyaka CNDD FDD rirubatse neza, mwabonye uko byagenze.”
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ishyaka CNDDFDD, bwavuze ko “ryatunguwe no kumva amagambo yatangajwe ko ari aya Melchiade Nzopfabarushe, ashobora guhungabanya ubumwe n’imibanire y’Abarundi,” cyane ko ngo binyuranye n’ibitekerezo ishyaka rigenderaho.
Ryakomeje rigira riti “Ishyaka rirasaba Abarwanashyaka baryo kurangwa n’ubworoherane muri poliitiki, rikanasaba inzego z’ubutabera gukurikirana iki kibazo.”
Umuvunyi Mukuru, Nduwimana Edouard, nawe yamaganye izo mvugo yise ko zihembera urwango, mu gihe abaturage bitegura kwinjira muri kamarampaka.
Yagize ati “Urwego rw’Umuvunyi ruramagana imvugo z’umurwanashyaka wa CNDD-FDD, Melchiade, zitandukanye cyane n’umurongo ishyaka rigenderaho, zigamije guhembera urwango mbere ya #Referendum2018. Ukudahuza ibitekerezo birubaka bikanongerera imbaraga demokarasi.”
Biteganywa ko amashyaka 26 n’imiryango yigenga bizagira uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 1 Gicurasi.
Byitezwe ko Perezida Nkurunziza azakomeza kuyobora u Burundi, mu gihe manda yatorewe mu 2015 nayo yateje ibibazo, ku buryo imyigaragambyo y’abatarayemeraga, banagerageje kumuhirika ku butegetsi bigapfuba, yarangiye abaturage amagana bishwe naho abasaga 400,000 bakagana iy’ubuhungiro.