Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko cyashyizeho ingamba nshya z’igihe gito, zigamije gufasha abasora guhangana n’ingaruka bazatezwa n’icyorezo cya Novel Coronavirus cyibasiye isi muri rusange.
Izi ngamba zije mu gihe ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubucuruzi byahagaze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira rya Novel Coronavirus.
Zimwe mu ngamba zafashwe harimo ko RRA ihagaritse ubugenzuzi mu gihe cy’ukwezi kumwe, kubarwa haherewe ku itariki ya 18 Werurwe 2020.
RRA ivuga ko ibaye ihagaritse igenzura risesuye n’igenzura ku misoro n’amahoro bya gasutamo, ariko hakazakomeza ubugenzuzi bukorewe mu biro.
Iki kigo kandi kivuga ko cyongereye igihe cyo kwemeza ibitabo by’ibaruramari, aho abasora bagomba kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2019 bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2020 nk’uko biteganywa n’itegeko.
Gusa ngo kubasabwa ko ibitabo by’ibaruramari ryabo ry’umwaka ribanza kwemezwa n’ababigize umwuga ariko bakaba batarabikora kugira ngo bamenyekanishe ndetse banishyure, bemerewe gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bagize mu mwaka washize bashingiye ku bitabo by’ibaruramari bafite, kabone n’ubwo byaba bitaremezwa n’ababigize umwuga.
Igihe cyo kwemeza ibitabo cyongereweho amezi abiri ku batarabikora, bivuze ko itariki ntarengwa ari 31 Gicurasi 2020.
RRA kandi yemeje ko abasora bose basaba ubwumvikane mu gukemura ibibazo by’imisoro, ko ubusabe bwabo buzajya bwakirwa badasabwe kubanza kwishyura avansi ya 25% y’umusoro wose baciwe; ibi bikazamara igihe cy’iminsi 30, uhereye tariki ya 23 Werurwe 2020.
Ku bijyanye na serivisi zisanzwe nko kumenyekanisha no kwishyura umusoro hifashishijwe telefone cyangwa umurongo wo guhamagaraho, abasora bahawe umurongo wa telefone na imeri (Email) byihariye, bizabafasha kubona serivisi bifuza bitabagoye kandi mu buryo bwihuse.
RRA ivuga ko ubwo bufasha bwose buboneka ku mashami yose y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, haba kuri za gasutamo, ahatangirwa imisoro y’imbere mu gihugu ndetse n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.
Ku bashaka kohereza busabe bwabo, ngo bazajya babwohereza bifashishije internet kuri email ya Umuhire Regine (regine.umuhire@rra.gov.rw) cyangwa bagahamagara kuri 0788312953.