• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

Editorial 26 Mar 2020 UBUKUNGU

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko cyashyizeho ingamba nshya z’igihe gito, zigamije gufasha abasora guhangana n’ingaruka bazatezwa n’icyorezo cya Novel Coronavirus cyibasiye isi muri rusange.

Izi ngamba zije mu gihe ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubucuruzi byahagaze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira rya Novel Coronavirus.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo ko RRA ihagaritse ubugenzuzi mu gihe cy’ukwezi kumwe, kubarwa haherewe ku itariki ya 18 Werurwe 2020.

RRA ivuga ko ibaye ihagaritse igenzura risesuye n’igenzura ku misoro n’amahoro bya gasutamo, ariko hakazakomeza ubugenzuzi bukorewe mu biro.

Iki kigo kandi kivuga ko cyongereye igihe cyo kwemeza ibitabo by’ibaruramari, aho abasora bagomba kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2019 bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2020 nk’uko biteganywa n’itegeko.

Gusa ngo kubasabwa ko ibitabo by’ibaruramari ryabo ry’umwaka ribanza kwemezwa n’ababigize umwuga ariko bakaba batarabikora kugira ngo bamenyekanishe ndetse banishyure, bemerewe gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bagize mu mwaka washize bashingiye ku bitabo by’ibaruramari bafite, kabone n’ubwo byaba bitaremezwa n’ababigize umwuga.

Igihe cyo kwemeza ibitabo cyongereweho amezi abiri ku batarabikora, bivuze ko itariki ntarengwa ari 31 Gicurasi 2020.

RRA kandi yemeje ko abasora bose basaba ubwumvikane mu gukemura ibibazo by’imisoro, ko ubusabe bwabo buzajya bwakirwa badasabwe kubanza kwishyura avansi ya 25% y’umusoro wose baciwe; ibi bikazamara igihe cy’iminsi 30, uhereye tariki ya 23 Werurwe 2020.

Ku bijyanye na serivisi zisanzwe nko kumenyekanisha no kwishyura umusoro hifashishijwe telefone cyangwa umurongo wo guhamagaraho, abasora bahawe umurongo wa telefone na imeri (Email) byihariye, bizabafasha kubona serivisi bifuza bitabagoye kandi mu buryo bwihuse.

RRA ivuga ko ubwo bufasha bwose buboneka ku mashami yose y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, haba kuri za gasutamo, ahatangirwa imisoro y’imbere mu gihugu ndetse n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.

Ku bashaka kohereza busabe bwabo, ngo bazajya babwohereza bifashishije internet kuri email ya Umuhire Regine (regine.umuhire@rra.gov.rw) cyangwa bagahamagara kuri 0788312953.

2020-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050

Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050

Editorial 23 Dec 2019
Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Editorial 26 Feb 2019
Gaz Methane:  Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Editorial 31 Mar 2019
Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Editorial 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yasinyishije abakinnyi babiri bashya, Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi batatu
Amakuru

AS Kigali yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yasinyishije abakinnyi babiri bashya, Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi batatu

Editorial 24 Jun 2022
Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.
Amakuru

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Editorial 12 Jun 2021
Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura
ITOHOZA

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Editorial 04 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru