Umuganga ukurikirana ubuzima bw’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika Dr Ronny Jackson yatangaje ku munsi w’ejo hashije ko Peresida Trump afite ubuzima buzira umuze ,ibi bitangajwe nyuma y’uko mucyumweru gishije kuwa gatanu tariki 12 mutarama mu bitaro bya Walter Reed Medical muri Bethesda Trump yakorewe ikizame cy’uburwayi bwo mu mutwe igihe kingana n’amasaha atatu .
Nkuko bitangazwa na BBC Peresida trump ni ubwambere akorewe iki kizamini kuva yaba umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika
Iri suzuma buzima ryabaye nyuma y’uko hashyizwe ku mugaragaro igitabo kigaragaza ko peresida trump afite ikibazo cy’uburyayi bwo mu mutwe
Nkuko Igitabo Fire and Fury inside Trump’s white House, cyanditswe na Michael Wolff cyatangaje benshi gitera n’urujijo .Nyuma yo kugaragaza ko Trump abana n’ubumuga bwo mu mutwe.
Ibi ariko byahakaniwe kure na White House ndetse na Trump ubwe wemezaga ko iki gitabo kidashingiye ku kuri.
Iki gitabo” Fire and Fury” gisobanura ngo”Umuriro n’ishavu tugenekereje mu Kinyarwanda, kigaragaza ko abakora mu biro by’umukuru w’igihugu (White house) bemeza ko Trump ubwonko bwe budakora neza , bityo ngo uwavuga ko abana n’ubumuga bwo mu mutwe ataba yibeshye.
Trump yahise ahakana yivuye imyuma ibikubiye muri iki gitabo byose, ndetse avuga ko ari igitabo cy’ibitekerezo kidashingiye ku nkuru zabayeho.Trump yakomeje avuga ko uyu mwanditsi w’iki gitabo uvuga ko yaganiriye n’abakora muri White House abeshya, ko ngo nta ruhusa yamuhaye rwo kwinjira muriWhite House kandi ko nta wundi muntu agira wemerewe gutanga ubwo burenganzira uretse we ubwe.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe umubano mpuzamahanga ,Tillerson aganira na CNN yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko Trump atameze neza mu mutwe.Yagize ati ‘Trump nta kibazona kimwe afite naho bavuga ko , abana n’ubumuga bwo mu mutwe bo nta bimenyetso bibihamya”
Iki gitabo Fire and Fury Inside the Trump White house kikiri kugurishwa kuri ubu ,kiri guca agahigo mu bitabo byagurishijwe cyane mu gihe gito kimaze .
Binavugwa ko bamwe mu banyamategeko ba Trump batangiye gusaba ko icyo gitabo kitakwemererwa kugumya kugurishwa.