Shampiyona y’u Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa 29 wa shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu Bagabo, ikipe ya Etoile de l’Est yatsinze Police FC ibitego 2-1 naho Bugesera FC inganya na Muhazi United yombi arwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.
Mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police FC yari yakiriye Etoile de l’Est kuri Kigali Pele Stadium, umukino urangira ikipe ya Police itsinzwe ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Sadick Sullley ku ruhande rwa Etoile de l’Est naho icya Police gitsindwa na Bigiramana Abedi.
Gutsinda uyu mukino kuri iyi kipe yo mu ntara y’I Burasirazuba byatumye iva ku mwanya wa nyuma ifata mu kiumwanya wa 14 aho yasize inyuma ikipe ya Bugesera FC yo yanganyije na Muhazi United ubusa ku busa ndetse na Surise FC yatsinzwe na Amagaju igitego 1-0.
Aya makipe yo mu ntara y’I Burasirazuba ageze habi ku buryo ashobora kumanuka mu cyiro cya kabiri cy’umwaka w’imikino utaha wa 2024-2025 mu gihe ku munsi wa nyuma atatsinda imikino yayo yose dore shampiyona y’u Rwanda isigaje umunsi umwe ngo irangire.
Kugeza ubu ikipe ya Etoile de l’Est iri mu nzira nziza zo kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe mu mukino wa nyuma wa shampiyona izaba iwutsinze dore ko bazahura na Bugesera FC bahatanira uyu mwanya wo kuguma mu kiciro cya mbere.
Ikipe ya Surise FC yo isa nkaho amahirwe menshi izakina icyiciro cya kabiri cy’umwaka utaha kuko niyo yatsinda umukino wa nyuma wa shampiyona bazahura na Marines FC, aha kugirango ihagume birayisaba ko andi makipe arimo Bugesera na Etoile yanganya yo igatsinda byibuze ibitego birenga 5 mu mukino.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 29 yakinwe, ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert, ikipe ya Kiyovu SC yo yatsinze Etincelles FC ibitego 3-2 mu gihe ikipe ya Marines FC yatsinze Musanze 1-0.
Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports irakina na AS Kigali bakinire kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda z’igicamunsi, naho ikipe ya Mukura VS yo izakira ikipe ya Gasogi United kuri Sitade y’Akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.