Amakuru aturuka Uganda kandi yizewe,avuga ko umuryango wa Kale Kayihura wamaganye impuha zivuga ko ashobora kwiyahura bitewe na depression yaho afungiwe. Nyamara ikihishe inyuma nuko ahubwo inzego z’ ubutasi bwa Uganda [ CMI ] bukora integuza mu baturage mu mugambi wo kumwicira muri gereza ya Makidye kugirango noneho bazabone uko babisobanura.
Ubundi nta mpamvu igaragara ituma Kale Kayihura yiyambura ubuzima kuko ntacyo yishinja cyangwa icyo ashinjwa na Leta. Ahubwo babuze uko bamujyana mu rukiko kuko aburanye yabatsinda, bakamwara.Ibyaha bamurega nta muntu utazi ko ari ibihimbano ku buryo n’umwana wa Perezida Museveni ,Major General Muhoozi Kainerugaba, yagiye kumusura nyuma byaje gukurura amakimbirane hagatiye na se ndetse na jeannette Museveni kuko Gen. Kainerugaba avuga ko Kale Kayihura arengana kuko ntabimenyetso bimushinja bihari. Amakuru ava muri gereza ya Makidye avuga ko Kale Kayihura abonana n’abaganga be,kandi s’indembe na gato ahubwo baramukurikirana nkuko byari bisanzwe. Ayo mayeri ya CMI rero ntaho afashe na gato.
Abo mu karere ka kisoro aho Kale Kayihura avuka, bakomeje nabo bavuga ko ari ibihuha, bagiye gusura umuryango bitwaje ibitoki , inkoko n’ibandi.. bayobowe n’umuyobozi w’akarere Abel bizimana, , bagiye iwe murugo i Muyenga ahari umugore n’abana be. Mubiganiro bagiranye n’umugore we yababwiye ko Kayihura, akomeye kandi ntakibazo afite, ibyo kuvuga ko ashaka kwiyahura ko ari abanzi be bari kubizana kugirango bace intege inshuti ze n’abandi bakoranaga ubucuruzi nabo mu muryango we.
Umuyobozi w’Akare Bizimana atangaza ko Kayihura adashaka abantu gukomeza guhatira leta n’igisilikare kumuzana mu rukiko.
Shimon
Mwabwiwe na nde ko ntacyo yishinja?? Kubogama bibi!!!! Mujye mwandika amakuru yungurana ,mureke ubufana. Ibindi byose birashoboka,ariko kuvuga ngo ntacyo yishinja ntabwo aribyo.
Intareyakanwa
games nkizi ngizi zikinwa na za leta zose udasize n’imwe hano ku isi yacu igihe cyose zishaka kwikiza abazibangamiye cg abadahuje nazo ibitekerezo.
Gusa na none iyo usomye iyi nkuru wumvamo ka TENA kuko usanga hari ukundi uyisoma ayumva.
Uyu mupira rero ntababeshye igihe watangiriye ndabona utangiye kugenda uryoha pe.
Abafana baraza kwishima naho abazamu barire ayo kwarika nigaramiye.
Ba nyiri amakipe nabo baraza guhomba ibikombe ndtse n’imidari bayinyagwe