Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yasubije umubyeyi uruhinja byavugwaga ko yabyaye uwapfuye maze agahabwa ‘igipupe’ ngo abe ari cyo ashyingura.
Mu ijoro ryo kuwa 23 Kanama, ku Bitaro bya Ruli biri mu Karere ka Gakenke ni ho habereye iri bara ubwo umubyeyi wahabyariye yahamirizwaga n’abaganga ko uruhinja rwe rwapfuye ariko bajya gushyingura bagasanga bahawe ‘igipupe’ kiri kumwe n’amabuye abiri.
Binyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda, hatangajwe ko uru ruhinja rwabonetse ari ruzima maze rugasubizwa nyina warubyaye.
Polisi yagize iti “Umwana yabonetse kandi yasubijwe nyina umubyara. Ukekwa yatawe muri yombi.”
Cyari kigiye gushyingurwa
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, IP Gasasira Innocent yemeza amakuru y’uko umwana wavugwaga ko yapfuye nyuma yo kuvuka yabonetse akerekwa ababyeyi be.
IP Gasasira avuga ko kuwa 22 Kanama ari bwo Nzamwitakuze Brigitte yabyariye mu bitaro bya Ruli umwana muzima, maze kuwa 23 uruhinja rugira ikibazo cy’umuriro maze umuforomo witwa Bucyensenge ajya kuruvura.
Ngo hashize umwanya, yabwiye abarwaza ba Nzamwitakuze ko umwana yapfuye anabazanira mu gakarito yavugaga ko yashyizemo umurambo we bajya gushyingura batiriwe barebamo.
IP Gasasira yagize ati “Yafashe agakarito ashyiramo igipupe, ashyiramo n’amabuye ashaka kuzuza ibiro by’umwana, ahereza abarwaza b’uwo mugore, batwara mu muryango bajya gushyingura.”
Ngo mbere yo gushyingura, se w’umwana yagize amatsiko yo kumureba bwa nyuma, afunguye abona amabuye n’igipupe.
Bahise batangira gukurikirana, bashaka umuganga wamuvuraga bamuhamagaye ababwira ko ari iwe mu rugo yabyaye.
Ngo bahize bajya kumureba basanga nta bimenyetso by’uko yabyaye afite, bamujyana kwa muganga kumupima, none nk’uko IP Gasasira abihamya, ngo ibisubizo by’agateganyo bigaragaza ko uyu muforomo atigeze abyara.
Umwana we ngo ubu ni muzima, bari kumusuzuma ngo barebe niba nta kibazop afite abone gusubizwa ababyeyi be nab o bahamya ko ari uwabo.
IP Gasasira asaba abaganga n’abandi bakozi bose kuba ababyamwuga mu byo bakora bakirinda amakosa nk’aya yo guhemuka.
Ngo aramutse ahamwe n’icyaha, Bucyensenge yahanishwa ingingo ya 224 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ihana icyaha cyo kwambura ababyeyi umwana ku maherere.
Iyi ngingo iteganya igihano kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.
Source : Izuba rirashe