Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Chief Superintendent (CSP) Francis Muheto, yasabye abaturage kwirinda malariya bazirikana kuryama mu nzitiramibu kandi iteye umuti.
Ubu butumwa, CSP Muheto akaba yarabutanze mu mpera z’iki cyumweru mu kiganiro yakoreye kuri radiyo y’abaturage y’akarere ka Huye.
Iki kiganiro kikaba cyaratanzwe muri gahunda yatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yo kurushaho kurwanya indwara ya malariya mu gihugu.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yavuze ko, Huye ari akarere gashyuha ndetse usanga karangwamo imibu myinshi, akaba aribyo bitera ubwiyongere bwa malariya muri aka karere.
Yakomeje asaba abaturage kwirinda iyi ndwara ya malariya bazirikana gutema ibihuru bikikije ingo zabo no kwirinda ibiziba bireka kuko bishobora kororokeramo imibu.
Aha yagize ati:Turabasaba kujya muzirikana buri gihe gukinga inzugi n’amadirishya mu masaha y’umugoroba kugira ngo imibu itinjira mu mazu yanyu.
CSP Muheto yakomeje asaba abaturage bafite ingeso yo gukoresha inzitiramibu mu bindi bikorwa nk’uburobyi kubicikaho ahubwo bakayikoresha uko bisabwa kuko ari bwo buryo bashobora guhangana no guca burundu indwara ya malariya.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwimakaza umuco w’ubufatanye n’inzego z’umutekano hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.
Abaturage bagize icyo bavuga kuri iki kiganiro, bifashishije telefoni, bagaragajeko koko malariya ari icyorezo cyugarije ubuzima bw’abaturage, ariko bagaragaza ko nyuma y’inama bagiriwe na Polisi bagiye nabo gushyira mu bikorwa ibyo basabwe byose kandi ko ntakabuza iki cyorezo kizacika burundu.
Mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abaturarwanda, Polisi y’u Rwanda itanga serivisi z’ubuvuzi mu bitaro byayo biri ku Kacyiru kandi ifite ikigo giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe (Isange One Stop Center)kibaha serivisi zo kubasuzuma, kubavura, no kubagira inama bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi ibi byose bikaba bikorwa ku buntuikaba ifite amashami 17 mu turere tw’igihugu.
Polisi y’u Rwanda ifite kandi ibigo nderabuzima 12 mu bice bitandukanye by’igihugu, ikaba yarabyubatse mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi .
Mu myaka itatu ishize, Polisi y’u Rwanda yahaye inzitiramubu imiryango 5000 ndetse irihira ubwishingizi bwo kwivuza imiryango 5000 itishoboye.
RNP