Abasesenguzi mu bya Politiki batangiye kugaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Uganda [ Museveni ] na RNC ya Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba mu buryo buteye ikimwaro.
Mu myaka mike ishize, ni bake bashoboraga kwibwira ko byarangira uri ku isonga ry’uyu mugambi, Kayumba Nyamwasa ndetse na Col. Patrick Karegeya , bageragezaga umugambi wo guhungabanya u Rwanda hari icyo bagezeho, kimwe n’ababagiye inyuma baje kwisanga mu kaga gakomeye badashobora kwikuramo ndetse bamwe byabakururiye n’urupfu birangira batsinzwe biteye ipfunwe.
Kuki basaba ibiganiro.
Umusesenguzi Albert Rudatstimburwa, agaragaza ko ibi byo gusaba ibiganiro ari uguhindura umuvuno kwigaragaje nkuko bisanzwe mu binyamakuru bya Uganda bimaze iminsi bikoreshwa Propaganda yo gusebya u Rwanda ari nako biha rugali abashaka guhungabanya umutekano warwo. Iyi Propaganda ikaba igamije kwerekana ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro kurusha intambara ngiyo inama ya Uganda yahaye abarwanya uRwanda ndetse ibaha rugali mu binyamakuru byayo gusobanura uyu mugambi .urugero: Mu mutwe w’inkuru y’ikinyamakuru Daily Monitor cyo kuwa 20 Kamena 2019, ugira uti “Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda uri mu buhungiro arashaka ibiganiro na Perezida Kagame”.
Inzobere muri politiki n’imibanire mpuzamahanga zigomba kubaza ikibazo, ni iki mu by’ukuri gitumye habaho izi mpinduka, ni iki ahazaza hasobanuye ku kwihuza kubisha kwa RNC na Museveni? Museveni yaba yaravumbuye ko ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba ari politiki mbi? Igisubizo kirasobanutse ni Oya.
Impinduka zigaragara muri uyu mugambi zisobanurwa cyane n’ibyago biri muri ubu bufatanye.
Museveni yagerageje buri kintu cyose cyashobokaga akoresheje amayeri atandukanye mu guhungabanya u Rwanda ariko icyavuyemo gikomeje kumutungura; biraboneka ko ubu agomba kwibaza niba ubufasha aha imitwe igamije guhungabanya u Rwanda atari igihombo agomba kwitandukanya nacyo.
Ubufasha bwa Museveni bwakomeje kwaguka, yahaye RNC urubuga rwo gushakiramo abayoboke, ababashaka bahawe rugari baridegembya bazenguruka muri Kampala na Uganda yose bashaka ubufasha. Bahawe uburenganzira bwo gufata no gutera ubwoba abanyarwanda ngo bajye muri uyu mutwe w’iterabwoba, bahawe kandi uburenganzira bwo gufunga no gutoteza abanyarwanda banze kujya muri uyu mutwe cyangwa kuwutera inkunga.
Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), n’Urushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, barimo kandi gukora uko bashoboye ngo bashyire mu bikorwa amabwiriza ya Museveni atanga.
Brig.Kandiho wa CMI na Kaka wa ISO
Aba kandi bafashije abayobozi bakuru ba RNC, barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali, Rugema Kayumba, Ben Rutabana, gusura Uganda bajya gusuzuma ibimaze gukorwa n’abakozi babo. Muri Nzeri 2018 Benjamin Rutabana ushinzwe kubaka ubushobozi muri RNC, yagiye muri iki gihugu atembera ahantu hose hatorezwa abajya muri uyu mutwe harimo nka Wakiso, Mubende, Kiboga, na Nyakivara. ISO yamuhaye uburinzi bwose na bamwe mu bayobozi ba Uganda batigeze bahabwa.
Urubyiruko rw’abanyarwanda rusaga 40 rwafatiwe ku mupaka wa Gikagati bajyanywe muri Congo mu myitozo ya RNC
Tribert Rujugiro, umuterankunga ukomeye wa RNC yatangiye gufatanya na murumuna wa Museveni, Salim Saleh gushinga ubucuruzi muri Uganda, ibivuyemo bikajya gufasha ibikorwa bya RNC. Mu gihe icyo aricyo cyose Rujugiro agereye ku kibuga cy’indege cya Entebbe kandi ahasanga abashinzwe kurinda Perezida Museveni bo mu mutwe uzwi nka, Museveni’s Special Force Command (SFC), biteguye kumutwara ngo ahure na Museveni, nk’uko ubwe (Museveni) yabyiyemereye mu rwandiko yandikiye Perezida Paul Kagame mu Werurwe uyu mwaka.
Hari kandi Frank Ntwali, uba muri Afurika y’Epfo akaba akunze kuza Kampala ku butumwa bwa Kayumba, nawe ahabwa uburinzi bw’icyubahiro.
Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa, aba yidagadura mu ma Hotel akomeye Kampala
Bamwe mu bayobozi bo hejuru muri FDLR nka LaForge Bazeye na Lt Col Theophile Abega bafashwe n’inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka wa Bunagana bavuye mu nama i Kampala mu mwaka ushize yabaye tariki 13-14 Nzeri, bemeje ko urugendo rwabo muri Uganda rwari ku bw’ubutumire bwa Minisitiri ushinzwe imibanire y’Akarere, Philomen Mateke na Frank Ntwali wari uhagarariye RNC, muri iyo nama.
Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi ni bamwe muri aba bayobozi bafashwa muri ubu buryo, ubwo bajyaga muri Uganda mu nama yabahuje na Museveni muri Werurwe uyu mwaka (uyu muhuro Museveni yawemereye Perezida Kagame mu ibaruwa), bagendeye kuri pasiporo za Uganda, basaba ubufasha bw’umutwe w’iterabwoba, amakuru aturuka ahizewe akaba avuga ko ‘Museveni yababwiye ngo ‘Turi kumwe’.
Nubwo bimeze gutya, ibyago kuri bo bizakomeza kubaho, mu mezi abiri gusa ashize muri Gicurasi 2019, uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana wiyita Sankara, yafatiwe mu cyuho ashakisha ubufasha ubwo ihuriro MRCD riyoborwa na Paul Rusesabagina ryizezaga impunzi ko ryafashe Nyungwe kugirango Rusesabagina na Sankara babacucure utwabo ngo baratera inkunga umutwe w’ingabo utabaho, yatawe muri yombi Sankara avuga byose kandi aza kwemeza ko yagiye ahura n’abayobozi bakomeye mu butegetsi bwa Uganda ndetse n’UBurundi kandi ko ubwo yatabwaga muri yombi inama yagombaga kumuhuza na Abel Kandiho umuyobozi mukuru wa CMI wari waremeye guha ubufasha bw’intwaro izo ngirwa ngabo ze, inama ikaba yarahise ipfuba.
Nsabimana Calixte Sankara yaje kwisanga mu maboko y’abashinzwe umutekano w’u Rwanda
MRCD ni umwe mu mutwe ya P5, ufite abayoboke benshi baguwe gitumo bari mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ubu bose bari imbere y’ubutabera ikindi kimenyetso cy’umugambi wapfubye. Ihuriro ry’abarwanyi ba RNC baherereye muri Congo, bahuye n’akaga ubwo bakozanyagaho muri iyiminsi n’ingabo za Mai Mai ya Kutumba muri Minembwe [ Kivu y’Amajyepfo ] bapfa inka z’Abanyamulenge, ingabo za Kayumba zahisemo kwiroha mu kiyaga cya Tanganyika abandi bazimirira mu ishyamba rya Bijabo, amakuru yizewe avuga ko mu buryo bwa gisirikare, umubare abakomerekera ku rugamba ku ruhande rwa RNC muri Congo ukomeje kuzamuka. Benshi barishwe abandi bafatwa bunyago, aya makuru twongeraho ko abashidikanya bazahabwa ibimenyetso simusiga na Rushyashya.
Mu yandi magambo, ubufatanye bwa Museveni na RNC burimo gutsindwa mu buryo budasanzwe, nubwo hari ubufasha bwagiye butangwa kuri RNC.
Muyandi magambo hari hakenewe ubufasha bwakura Museveni mu kimwaro yiteje, ari nabwo yifashishije Daily Monitor mu gukwirakwiza igitekerezo kivuga ko umutwe w’iterabwoba bafatanyije ugomba kugirana ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda, ari nabyo byajyanye Twagiramungu muri MRCD.
Perezida Kagame wari munama y’ubumwe bw’Uburayi mu Bubiligi mu ntangiriro z’iki cyumweru yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi TAZ ku ngingo zitandukanye aho yanabajijwe ku kwishyirahamwe kwa Twagiramungu wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Rwanda na Rusesabagina ufite umutwe wa gisirikare witerabwiba wa FLN.
Perezida Kagame acyumva izina Twagiramungu yabanje guseka ahita abaza niba akiriho ? Umunyamakuru amubwira ko ariho, ahita amubaza icyo atekereza ku kwihuza kwa Twagiramungu na Rusesabagina mu mpuzamashyaka MRCD itavuga rumwe n’ubutegetsi.
Perezida Kagame yagize ati ” aba bombi bakomezwa n’Itangazamakuru, kandi niko byahoze gusa njye sindeba uruhande rumwe gusa ku byo Itangazamakuru rikora, ndeba impande zose. Aho twari (mu nama) hari abantu benshi bakubye inshuro zirenga 10 abari kwa Twagiramungu na Rusesabagina bari bitaye kubyo u Rwanda rugezeho, kandi nanjye nitaye kuri abo banyarwanda bashishikajwe nibyo twagezeho naho twifuza kugera. Ikindi, abo bantu (Twagiramungu na Rusesabagina) bari i Burayi aho bakoresha imfashanyo z’abagiraneza b’Ababiligi bagashaka kwihindura abademokarate cyangwa imiryango itegamiye kuri leta irwanira kwishyira ukizina. Ariko ni igikundi cy’abanyakavuyo (bunch of hooligans) ! ariko nshobora kumva n’Abanyaburayi, kandi nka nabababarira, kuko bisa naho baba bareba iterambere ry’u Rwanda nti bishimire Perezida Kagame kubera impamvu runaka ariko nti bashobora guhagarika iterambere ryacu kandi nta n’ikintu batwara Perezida Kagame icyo babona nk’inzira ibabereye ni ugufasha ayo matsinda.”
Ikimanyi cya Rusesabagina na Twagiramungu kizabyara igihwereye
Perezida Kagame muri iki kiganiro avuga kandi ko Twagiramungu ntawe yagakwiye kurenganya ku uba ari impunzi mu Bubiligi kuko ariwe wijyanye. “ Ntabwo namwirukanye nta n’icyo yashinjwaga.” Ikindi kimenyetso cyo gupfuba k’umugambi w’abagamije guhungabanya u Rwanda.