Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa,ryatangije gahunda yo gushishikariza umwana w’umukobwa gukura akunda ruhago iyi gahunda ikaba yariswe’’ Live your Goals Project’’,uyu mushinga usomye amahame nintumbero yawo usanga bitanga ikizere ku mupira w’abagore.
ubwo baheruka i Huye
Ibi byashoboka mubindi bihugu gusa ntitwabitegereza mu Rwanda,impamvu nyamukuru nuko nta muntu numwe ushishikajwe no kuzamura urwego rw’umupira hano mu gihugu,hari gahunda yari yatangijwe na Fifa yiswe ‘’Grass Root’’iyi yari gamije kuzamura impano zabana bakiri bato cyane hanashyirwaho amashampiyona yabakiri bato mu bihugu bitandukanye,ku ruhande rwa Ferwafa icyi gikorwa cyakozwe bavugako ari igerageza,ariko wareba amafaranga yashyizwemo ugasanga aramutse akoreshejwe neza byatanga umusaruro gusa bazengurutse mu turere 4 bahita babihagarika bigaragara ko bifuzaga ishusho yo kwereka Fifa ko bari gukoresha ingengo y’imari isaga miliyoni 500 z’amafaranga y’ u Rwanda.
nguwo Rwemalika Felecitee
Indi mpamvu twashingiraho tuvuga ko ibikorwa nkibi biba bifitiye inyungu Rwemalika Felecitee, ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA na Nzamwita Vincent Degoule,nuko uyu mugore ndetse n’uyu mugabo ntashyaka bagaragaje mukuzamura urwego rw’umupira w’abagore ahubwo iyo bigeze mu gihe kimishinga migari nkiyi ya Fifa bakora igikorwa gisa naho ari ukwigaragariza Fifa ko babitangiye ariko wazakurikirana ugasanga nta musaruro byatanze yewe ntibinakomeza ngo nibura hashyirweho gahunda ihamye yo gufasha abagenerwa bikorwa(abakobwa bakina umupira w’amaguru cyangwa abana bakiri bato )ahubwo usanga ugize ijambo avugira mu itangaza makuru agaragaza ko bakoze byinshi birenze ibyo basabwaga.
abakobwa baza ari benshi
Mu mwaka ushize Fifa yatanze amafaranga angana 112500 y’amadorali yo guteza imbere umupira w’abagore,gusa nta numwe utazi ukuntu shampiyona yabo ikinwa ntanagaciro ihabwa,ikindi iyo iyi shampiyona iri gukinwa Rwemalika Felecitee ntashobora kugera ku kibuga,ibi bihita biguha ishuhsho yuko nta numwe urajwe inshinga niterambere ry’abagore mu mupira w’amaguru.
Tugaruke kuri iyi gahunda yatangiye tariki ya 11 kanama igatangirizwa mu karere ka Huye, tariki ya 12 igakomereza mu karere ka Rusizi,nkuko bigaragara mu ngingo zigize uyu mushinga nuko Fifa izajya itanga angana 40 000 by’amadorali y’amanyamerika buri mwaka,yo gufasha gukora ubukangurambaga bwo gukundisha abakobwa umupira w’amaguru,iyi gahunda izashorwamo amafanranga menshi ariko ntituyitegerezomo umusaruro ikindi birarangirara aha nubwo mu kuyitangiza yatangaje ko ari umushinga uzamara hafi imyaka 4 yagize ati’“ Ni umushinga uzamara imyaka 4. Twahereye mu karere ka Kicukiro umwaka ushize. Uyu mushinga uzagera mu turere twinshi two mu Rwanda, turabona ko yaba ari imbarutso nziza ku bana b’abakobwa yo kubakundisha umupira w’amaguru.”
Nzamwita uyobora Ferwafa
Ukurikije gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guha umwanya umugore usanga ihabanye cyane no mu mupira w’amaguru kuko ho usanga bakuraho ikipe y’igihugu uko bishakoye kuko nta nyungu abayobozi baba bayibonamo,ndtse ugasanga na shampiyona y’abagore batayiha agaciro.
Ntakirutimana Alfred