Tekereza wifitiye akazi kagunganye n’abiwawe, ugakora by’intangarugero, ariko umunsi umwe mu gitondo ukakageraho bati tuvire aha nta kazi gahari !
Kuko uba uzi neza yuko wirukanywe nta kosa ufite, utangira gushakisha uwaba yagize uruhare muri iryo yirukanwa ryawe, abantu bagahimbirwa, inzangano z’ubusa zikaba ziratangiye !
Iyo noneho ugize amahirwe, meza cyangwa mabi, ukamenya uwatumye utakaza akazi ahita aba umwanzi wawe burundu. Waba utari “umutoza w’Intore”, cyane “impamyabigwi”, ugatangira kumuhiga ngo umwihimureho nawe umugirira nabi.
Uko kumwihimuraho bishyirwamo umwete iyo uba wamenye neza yuko aramutse akuviriye mu inzira wahita usubira ku mirimo yawe.
Reka uyu mukozi twavugaga watakaje akazi, nta makosa yagize tumugire wa mukomvayeri (Conductor) wakoraga muri tagisi (Bus) ya Gikondo-mu Mujyi, Gikondo-Remera, Gikondo-Nyabugogo cyangwa Gikondo-Kimironko. Ubusanzwe akazi ka komvayeri ni ako kwishyuza amafaranga , gukinga cyangwa gukingura urugi rw’iyo tagisi iba yarahindutse biro (ofisi) ye.
Iyo mirimo ariko uwo konvayeri wa Gikondo yakoraga, ikoranabuhanga ryarangije kuyimukuraho. Umugenzi yishyura akamashini kometse imbere y’intebe yahoze ari iya komvayeri, akoresheje agakarita yikorezaho gusa ! Naho gukinga cyangwa gukingura urugi bigakorwa na shoferi (driver) aho aba yiyicariye kuri vora (stearing).
Twahisemo Gikondo nk’urugero gusa, ariko n’ahandi henshi muri Kigali bimaze kuhagera, n’aho bitaragera buracya bihageze. Akazi k’ubukomvayeri muri Kigali karagenda gashira vuba vuba nk’uko karangiye kera muri za modoka (Express) ziva muri Kigali zijya hirya no hino mu ntara !
Twahisemo urugero rw’abakomvayeri, kuko twatekereje yuko akazi kabo katumaga bahura n’abantu benshi, ariko imirimo imaze kuvaho (kwicwa) n’ikoranabuhanga ni myinshi, kandi bimaze igihe nk’uko nan’ubu bigikomeje.
Itangazamakuru ryandika (newspapers ) riri mu byambere byahungabanyijwe n’ikoranabuhanga. Kuba utakibona ya mbaga y’abasore bacuruzaga ibinyamakuru muri za gare cyangwa za rompuwe, ntabwo ari uko banze ako kazi ahubwo n’uko katakibaho. Internet yarangije kwica umubare munini cyane w’ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro (newspapers), akazi ko kubicuruza nako kajyana na byo !
Abo ikoranabuhanga rimaze kwicira akazi bari basanzwe bakora ni benshi, kandi mu mishinga itandukanye. Abari basanzwe bazi ukuntu i Posita cyari ikomeye cyane, biboneye ukuntu yishwe vuba vuba n’ikoranabuhanga ryaje rifite imikorere yihuse kurusha iya posita. Ibyo ni nka za internet (E-mail) n’ibindi nka Western Union, Tigo Cash cyangwa Mobilo Money !
Hari ibintu Abanyarwanda bakunda, bakaba barabigize umuco ku buryo batabaho neza batabifite. Ibyo ni amasaha n’amaradiyo. Kubera yuko ibyo bikoresho bikunzwe na benshi, n’abantu batari bake bakomeje gushora imari mu bucuruzi bwabyo. Ariko ubwo bucuruzi bw’amasaha n’amaradiyo nabwo bumaze guhungabana ku buryo bushobora no kuzapfa vuba, nabwo bwishwe n’ikoranabuhanga. Ubu umuntu agura telefone (mobile) agasangamo isaha n’iradiyo.
Amaradiyo nta bantu benshi bakiyagura kubera yuko baba bayifitiye muri talefone zabo. N’abakigerageza kugura amasaha ni byabindi by’akamenyero kuko iyo atayifite ku kaboko hari ubwo wibona ufite ubwambure ukuntu. Hari n’abazambarira umurimbo, kuko iyo umubajije isaha aho kureba kuyo ku kaboko, akora mu mufuka akareba iyo kuri telefone kuko kenshi iba ariyo iri ku gihe !
Ni ibintu byumvikana yuko abatakaza akazi kabo kubera ikoranabunga bagomba kuba barakarira iryo koranabuhanga. Uwa bwira komvayeri yuko haje ikibazo twa tumashini abagenzi bishyura amatike twapfuye ubutazagaruka, yakwishima cyane kuko yaba agiye guhita asubira ku kazi. Uwaranguye amasaha n’amaradiyo akaba yarabuze abakiriya kubera za telephone zigendanwa abwiwe yuko haje ikibazo tekinike ku buryo nta telephone izaba ifitemo isaha na radiyo, yahita ajya kwisengerera agacupa n’aho yaba yari amaze igihe ahagaritse inzoga !
Ibi by’abantu kwijundika ikoranabuhanga ni ibya kera, tujya tubyiga mu mateka muri cyakindi cyiswe industrial revolution. Mu myaka y’igihumbi maganinani na za mirongo, ikoranabuhanga ryateye imbere cyane mu bihugu by’i Bulayi, aho amamashine yagiye asimbura abantu mu mirimo yabo bikoreraga mu nganda.
Kuko izo mashine zatumye abantu benshi cyane bahinduka abashomeri, abo bantu bafashe gahunda yo kuzajya bagaba ibitero kuri zamashine bakazangiza, ngo babone uko basubirazwa ku kazi !
Ariko ntacyo wageraho urwanije ikoranabuhanga kuko udashobora no kurinesha. Nta kundi ikoranabuhanga tugomba kubana naryo, ahubwo tugerageza uko natwe twarikoresha ku nyungu zacu. Abanyamakuru bo mwitangazamakuru ryandika internet yatangiye kubakuramo nabo bayereka yuko itabarusha ubwenge, bya binyamakuru byabo batangira kubisohorera kuri iyo internet kandi noneho bikagera kure kurusha uko byari bimeze bigisohoka ku mpapuro !
Kayumba Casmiry