• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Editorial 15 May 2017 UBUKUNGU

Tekereza wifitiye akazi kagunganye n’abiwawe, ugakora by’intangarugero, ariko umunsi umwe mu gitondo ukakageraho bati tuvire aha nta kazi gahari !

Kuko uba uzi neza yuko wirukanywe nta kosa ufite, utangira gushakisha uwaba yagize uruhare muri iryo yirukanwa ryawe, abantu bagahimbirwa, inzangano z’ubusa zikaba ziratangiye !

Iyo noneho ugize amahirwe, meza cyangwa mabi, ukamenya uwatumye utakaza akazi ahita aba umwanzi wawe burundu. Waba utari “umutoza w’Intore”, cyane “impamyabigwi”, ugatangira kumuhiga ngo umwihimureho nawe umugirira nabi.
Uko kumwihimuraho bishyirwamo umwete iyo uba wamenye neza yuko aramutse akuviriye mu inzira wahita usubira ku mirimo yawe.

Reka uyu mukozi twavugaga watakaje akazi, nta makosa yagize tumugire wa mukomvayeri (Conductor) wakoraga muri tagisi (Bus) ya Gikondo-mu Mujyi, Gikondo-Remera, Gikondo-Nyabugogo cyangwa Gikondo-Kimironko. Ubusanzwe akazi ka komvayeri ni ako kwishyuza amafaranga , gukinga cyangwa gukingura urugi rw’iyo tagisi iba yarahindutse biro (ofisi) ye.

Iyo mirimo ariko uwo konvayeri wa Gikondo yakoraga, ikoranabuhanga ryarangije kuyimukuraho. Umugenzi yishyura akamashini kometse imbere y’intebe yahoze ari iya komvayeri, akoresheje agakarita yikorezaho gusa ! Naho gukinga cyangwa gukingura urugi bigakorwa na shoferi (driver) aho aba yiyicariye kuri vora (stearing).

Twahisemo Gikondo nk’urugero gusa, ariko n’ahandi henshi muri Kigali bimaze kuhagera, n’aho bitaragera buracya bihageze. Akazi k’ubukomvayeri muri Kigali karagenda gashira vuba vuba nk’uko karangiye kera muri za modoka (Express) ziva muri Kigali zijya hirya no hino mu ntara !

Twahisemo urugero rw’abakomvayeri, kuko twatekereje yuko akazi kabo katumaga bahura n’abantu benshi, ariko imirimo imaze kuvaho (kwicwa) n’ikoranabuhanga ni myinshi, kandi bimaze igihe nk’uko nan’ubu bigikomeje.

Itangazamakuru ryandika (newspapers ) riri mu byambere byahungabanyijwe n’ikoranabuhanga. Kuba utakibona ya mbaga y’abasore bacuruzaga ibinyamakuru muri za gare cyangwa za rompuwe, ntabwo ari uko banze ako kazi ahubwo n’uko katakibaho. Internet yarangije kwica umubare munini cyane w’ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro (newspapers), akazi ko kubicuruza nako kajyana na byo !

Abo ikoranabuhanga rimaze kwicira akazi bari basanzwe bakora ni benshi, kandi mu mishinga itandukanye. Abari basanzwe bazi ukuntu i Posita cyari ikomeye cyane, biboneye ukuntu yishwe vuba vuba n’ikoranabuhanga ryaje rifite imikorere yihuse kurusha iya posita. Ibyo ni nka za internet (E-mail) n’ibindi nka Western Union, Tigo Cash cyangwa Mobilo Money !

Hari ibintu Abanyarwanda bakunda, bakaba barabigize umuco ku buryo batabaho neza batabifite. Ibyo ni amasaha n’amaradiyo. Kubera yuko ibyo bikoresho bikunzwe na benshi, n’abantu batari bake bakomeje gushora imari mu bucuruzi bwabyo. Ariko ubwo bucuruzi bw’amasaha n’amaradiyo nabwo bumaze guhungabana ku buryo bushobora no kuzapfa vuba, nabwo bwishwe n’ikoranabuhanga. Ubu umuntu agura telefone (mobile) agasangamo isaha n’iradiyo.

-6585.jpg

Amaradiyo nta bantu benshi bakiyagura kubera yuko baba bayifitiye muri talefone zabo. N’abakigerageza kugura amasaha ni byabindi by’akamenyero kuko iyo atayifite ku kaboko hari ubwo wibona ufite ubwambure ukuntu. Hari n’abazambarira umurimbo, kuko iyo umubajije isaha aho kureba kuyo ku kaboko, akora mu mufuka akareba iyo kuri telefone kuko kenshi iba ariyo iri ku gihe !

Ni ibintu byumvikana yuko abatakaza akazi kabo kubera ikoranabunga bagomba kuba barakarira iryo koranabuhanga. Uwa bwira komvayeri yuko haje ikibazo twa tumashini abagenzi bishyura amatike twapfuye ubutazagaruka, yakwishima cyane kuko yaba agiye guhita asubira ku kazi. Uwaranguye amasaha n’amaradiyo akaba yarabuze abakiriya kubera za telephone zigendanwa abwiwe yuko haje ikibazo tekinike ku buryo nta telephone izaba ifitemo isaha na radiyo, yahita ajya kwisengerera agacupa n’aho yaba yari amaze igihe ahagaritse inzoga !

Ibi by’abantu kwijundika ikoranabuhanga ni ibya kera, tujya tubyiga mu mateka muri cyakindi cyiswe industrial revolution. Mu myaka y’igihumbi maganinani na za mirongo, ikoranabuhanga ryateye imbere cyane mu bihugu by’i Bulayi, aho amamashine yagiye asimbura abantu mu mirimo yabo bikoreraga mu nganda.

Kuko izo mashine zatumye abantu benshi cyane bahinduka abashomeri, abo bantu bafashe gahunda yo kuzajya bagaba ibitero kuri zamashine bakazangiza, ngo babone uko basubirazwa ku kazi !

Ariko ntacyo wageraho urwanije ikoranabuhanga kuko udashobora no kurinesha. Nta kundi ikoranabuhanga tugomba kubana naryo, ahubwo tugerageza uko natwe twarikoresha ku nyungu zacu. Abanyamakuru bo mwitangazamakuru ryandika internet yatangiye kubakuramo nabo bayereka yuko itabarusha ubwenge, bya binyamakuru byabo batangira kubisohorera kuri iyo internet kandi noneho bikagera kure kurusha uko byari bimeze bigisohoka ku mpapuro !

Kayumba Casmiry

2017-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza

Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza

Editorial 20 Jan 2020
Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Editorial 28 Oct 2018
Ruswa si umwihariko wa Afurika ariko igomba gucika – Perezida Kagame

Ruswa si umwihariko wa Afurika ariko igomba gucika – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2018
BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Editorial 26 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba
Mu Mahanga

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Editorial 29 Apr 2016
AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.
Amakuru

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Editorial 14 May 2021
Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Amakuru

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Editorial 15 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru