• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu Umugore w’Umurundikazi yahanutse mu igorofa rya 10 muri hoteli Ubumwe Grande agahita apfa

Impamvu Umugore w’Umurundikazi yahanutse mu igorofa rya 10 muri hoteli Ubumwe Grande agahita apfa

Editorial 19 Nov 2018 ITOHOZA

Olga Mugege, umurundikazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahanutse mu igorofa rya hoteli Ubumwe Grande iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, ahita ashiramo umwuka. Amakuru atangazwa n’abakozi b’iyi hoteli avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo kwiyahura aho bikekwa ko yari afite ibibazo kuko yageze muri iyi hoteli atameze nk’uko asanzwe ayijyamo ameze.

Ibi byabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko uyu mugore w’imyaka 36 yijugunye hasi avuye mu igorofa rya 10 agahita apfa, umurambo ugahita ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Amakuru atangazwa n’abakozi b’iyi hoteli yemeza ko uyu mugore yari asanzwe akunda kujyana muri iyo hoteli n’umugabo w’umuzungu, kuri iyi nshuro bwo akaba yarahageze batari kumwe kandi ngo yahamaze umwanya munini kuko yageze kuri hoteli saa saba akahaguma kugeza yiyahuye mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.

Olga Mugege ateruye umwana yabyaranye n’umugabo batandukanye

Hari amakuru avuga kandi ko yari yarashakanye n’umuzungu ariko bakaza kugirana ibibazo kuburyo bari baranatandukanye. Amakuru twabashije kumenya ni uko yakoreraga Ikigo BurdaEastAfrica aho yari umukozi ushinzwe kugenzura ibijyanye n’imishinga (Project Manager).

Mbere yaho yakoze imyaka 10 muri Bank of New York Mellon mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi, akaba yaranakoze imyaka irenga 3 i London mu Bwongereza aho yari ashinzwe ibijyanye no gukurikirana iby’agaciro k’ifaranga ry’igihugu n’uko rivunjwa mu mafaranga y’amahanga. Olga yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubucuruzi mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza yo mu Bubiligi yitwa EPHEC (École pratique des hautes études commerciales).

JPEG - 33.2 kb

Uyu mugore yasimbutse iyi hoteli avuye mu igorofa ryayo rya 10

2018-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019
Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Editorial 12 Jan 2017
Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Editorial 13 Feb 2019
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024

4 Ibitekerezo

  1. Niwe
    November 19, 20188:16 am -

    Abo biraburakazi iyo bageze i burayi bigira amashyano

    Subiza
  2. RUGENDO
    November 19, 20188:54 pm -

    NAPFE NATWE TUZAPFA!!!NUKO YIYAHUYE YAHISEMO NEZA YABUZE AYO KWISHYURA,AHITAMO KWIYAHURA!!YASHYUTSWE ABURA UMUHOREZA ATA UMUTWE
    ARIYAHURA!!!!YIMAGA ABARUNDI AGAHA ABAZUNGU!!!

    Subiza
    • niwe
      November 20, 201810:19 am -

      nibyo navugaga iyo babonye abazungu bica kuri bene wabo babirabura
      mwanahuririra no mu muganda akareba iruhande.
      mbivuze kuko mbibona hano i Burayi

      Subiza
  3. Tos
    November 20, 20184:38 pm -

    ubwo c impamvu muvuze niyihe?

    Subiza

Leave a Reply to Niwe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron
Mu Rwanda

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Editorial 16 Aug 2017
KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri
IMIKINO

KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri

Editorial 22 Jul 2019
Hahishuwe uburyo inshuti za Kabila n’umuryango we bateye imirwi amafaranga ya Leta
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hahishuwe uburyo inshuti za Kabila n’umuryango we bateye imirwi amafaranga ya Leta

Editorial 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru