Muri iyi minsi nibwo urutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rikomeye cyane mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 8( PGGSSs8) bamenyekanye, abatoranyijwe batangira gukora imyiteguro y’uko bazagaragara n’uko bazitwara mu irushanwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2018, Abahanzi bose batoranyijwe nibwo bashyize umukono ku masezerano ko bagiye gutangira akazi hagati aho n’abanyamakuru baboneraho guhabwa amabwiriza yerekeranye n’irushanwa.
Mu irushanwa rya PGGSSs8, hagaragayemo impinduka zimwe na zimwe zisanzwe zitamenyerewe ku bakunzi biri rushanwa, zimwe mu mpinduka zagaragaye ni uko mu gihe byari bimenyerewe ko hahembwa umuhanzi umwe ku bushorishori bwaryo( Final), ubu hagiye kuzajya hahembwa babiri muri ibi byiciro bikurikira.
Hazajya hahembwa umuhanzi watowe n’abagize akanama nkemurampaka( Judges) ari nawe uzahabwa igihembo nyamukuru mu biteganyijwe gutangwa muri iri rushanwa ubwo akaba ari we witwa uwambere agahabwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw). Undi wa kabiri uzahabwa ibihembo ni uwatowe cyane n’Abantu akagira n’abafana benshi kurusha abandi we azahembwa miliyoni Cumi n’Eshanu (15,000,000Frw).
Ku bijyanye na gahunda zirushanwa ry’uyu mwaka, biteganyijwe ko rizarangwa n’ibitaramo bitanu bizabera mu Turere dutandukanye tw’igihugu ryari risanzwe rikunze kugaragaramo no mu y’indi myaka yatambutse harimo: Gicumbi, Huye, Musanze, Rubavu nyuma yaho rigasorezwa mu Mujyi wa Kigali aho abahanzi babiri bazaba bahabwa ibihembo byabo.
Ibitaramo byose bizagenda bikorwa biteganyijwe ko bizaririmbwa Live ntamuhanzi n’umwe uzakoresha Play Back, Biteganyijwe ko,ibi bitaramo bizatangira tariki 26 Gicurasi 2018 birangire tariki 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazamenyekana ababashije gutsinda bagahabwa ibihembo byabo imbere y’Abafana babo.
Abafana bazajya batora umuhanzi bashigikiye ari uko babanje kugura Primus,nta n’umwe uzatora atabanje kwerekana Code(Kode) yakuye mu mufuniko wa Primus yaguze kuko hagiye gutangira gusohoka Primus zifite imifuniko irimo Code yemerera abafana gutora umuhanzi baha amahirwe muri PGGSSs8
Gahunda y’uko ibitaramo bazakora ihagaze, hagati ya load Show yambere n’iyakabiri bizakorwa haciyemo icyumweru kimwe gusa, mu gihe igitaramo cya gatatu kugeza ku cya Gatanu bizajya bikorwa hatambutsemo ibyumweru Bitatu. Mu gihe abahanzi bazaba bari mu byumweru byo kuruhuka bitegura gutaramira ahandi, icyo gihe bazaba bakora ibindi bikorwa bitandukanye nko gusura Abarwayi no kujya ahantu hatandukanye guhura n’abafana babo n’ibindi…..
Mu gihe kingana n’amezi ane aba bahanzi bazamara bitabira ibitaramo bitanu bigize irushanwa, buri muhanzi azajya ahabwa amafaranga angana na Miliyoni imwe( 1,000,000) yo kumufasha mu myiteguro no muri gahunda zitandukanye azajya agira, naho Group (gurupe) yo izajya ihabwa Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana tanu (1,500,000) kubera igizwe n’abantu barenze umwe.
Uburyo ushaka gutora umuhanzi yifuza ko ariwe wa kwegukana ibihembo n’ugukanda *733# hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza.
Abahanzi 10 bazitabira irushanwa n’injyana bakoresha, Hip-Hop harimo Khalifan na Jay C, RnB harimo Bruce Melody na Christopher, Afrobeat Harimo Auncle Austin na Mico The Best, Amatsinda harimo Active na Just Family,Abakobwacyangwa Igitsinda gore hari Queen Cha na Young Grace.