Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko
Taliki 15 Nzeli 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa zari mu magereza atandukanye yo mu Rwanda aho harimo na Ingabire Victoire Umuhoza, maze basubira mu buzima busanzwe; ni umwaka wafashwe nk’udasanzwe mu mateka y’u Rwanda dore ko hari benshi mu banzi b’igihugu bakunze kuvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhaba ariko iyi nkuru yabaciye umugongo bamera nk’abakubiswe n’inkuba.Imyaka isaga ibiri irashize uyu mugore arekuwe
kuko muri 2013 yari yakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo icyo kugambanira igihugu, kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yahawe imbabazi asigaje imyaka 7 ku gihano yari yakatiwe. Akigera hanze hari byinshi yatangaje ndetse yeruye ko nta mbabazi yigeze asaba nkuko yabibwiye BBC akirekurwa ati” umuntu asaba imbabazi z’ibyaha yakoze ati kandi njye ntacyaha nishinja ntanaho nabyemeye mu bayobozi”.
Gusa hari ibaruwa yagaragaye yanditswe na Ingabire ubwe asaba imbabazi umukuru w’igihugu, imwe ikaba yari iyo mu 2011 naho indi ni iyo muri 2018, mu ibaruwa yo mu 2011 harimo aho yanditse agira ati “ Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’igihugu cyacu ari mwe ku giti cyanyu ari n’umunyarwanda uwo ariwe wese waba warakomerekejwe k’umutima n’imvugo zanjye mbisabiye imbabazi” muri iyi nyandiko ubwayo harimo gutakamba no gusaba imbabazi aho gukoresha imvugo zigoreka icyo yakoze aricyo gusaba imbabazi.
Mu gukomeza kwigira umwere Ingabire yahamije ko yarekuwe kubera imyitwarire ye myiza yagiye imuranga muri gereza ati uko ninjiye ni nako nasohotse; aha niho hava akumiro bikumvikana ko kuba yarinjiye muri gereza amaze guhamwa n’ibyaha twavuze haruguru ari nako yasohotsemo nta gitangaje ko yazongera kwisangamo dore ko n’ubundi atigeze agororoka nyuma yo kujyanwa aho abagize imitekerereze nkiye bakwiye kuba bari.
Ntawakwirengagiza ko uyu mugore akimara kuva muri gereza mu kwezi kumwe yahamagajwe na RIB ngo yisobanure kuri amwe mu magambo yagiye akoresha mu biganiro yagiye agirana na zimwe muri shene za Youtube avuga ko yafunzwe ku mpamvu za politiki ndetse ko yari imfungwa ya politiki umuntu aha akaba yakwibaza ukuntu umuntu wahamijwe ibyaha akanakatirwa yigira imfungwa ya politiki, dore ko akirekurwa yagiye yigaragaza mu ishusho nzima aho yagiye yitabira umuganda buri wa gatandatu wa buri kwezi.
RIB kandi yamukozeho iperereza ku nama yakoresheje I Nyakarambi muri Kirehe aho ngo yarimo ashaka bayoboke azakoresha ashinga umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa ni nyuma yuko yari aguwe gitumo ari mu bukangurambaga bwo kuroha abanyarwanda nkuko n’ubundi bisanzwe bizwi mu ishyaka yahozemo rya FDU-Inkingi akigwa gitumo yahise yitabaza ibitangazamakuru mpuzamahanga bisanzwe bizwiho guha rugari abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko yabujijwe gukora inama ibintu byafashwe nk’amatakirangoyi. Umwe mubo yari agiye gukoresha inama yivugiye ko uyu Ingabire yari yabahaye gasopo yo kutamuzanira Abatutsi, nibwo yirukiye muri ibyo bitangazamakuru avuga ko yabujijwe gukora inama.
Uyu mugore kandi yahamagajwe na RIB kugirango atange ibisobanuro ku gitero cyagabwe mu Kinigi mu mpera za 2018 kigahitana abantu basaga 14, abari bagabye icyo gitero bavuze bari baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana umutwe usanzwe ufitanye imikoranire na Amahoro People’s Congress, FDLR,RNC,PDP-Imanzi na PS-Imberakuri (igice cya Ntaganda Bernard) mu ihuriro bise P5 bikumvikana ko uyu mugore nawe yagombaga kugira icyo abazwa kuri ibi bitero.
Nyuma yo kubona ko imigambi ye ndetse n’ingengabitekerezo asanganywe biri gukomeza kujya ku mugaragaro yahise ahindura izina ry’ikiryabarezi cye acyita DALFA-UMURINZI ariko kuri we ntacyahindutse kuko nk’umuntu wari uvuye muri gereza yari kuza yitwararika aho gukomereza mu mujyo mubi yari arimo dore ko hari n’ibimenyetso byagiye hanze byerekana imikoranire ye na Gaston Munyabugingo uherutse gutabwa muri yombi ashaka kujya mu mitwe y’iterabwoba ngo ahungabanye umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda.