Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, hateraniye Umwiherero wa 16 w’Abayobozi wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abawitabiriye anabibutsa ko Umwiherero ari umwanya mwiza wo:
• Kurushaho gutekereza ku nshingano bafite nk’abayobozi kugira ngo buri wese yubahirize neza inshingano ze;
• Gukomeza gufata ingamba zo gukosora ahagararagaye imbaraga nke mu byagombaga gukorwa n’inzego zinyuranye za Leta ndetse n’iz’abikorera;
• Gufata ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’Inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu cyacu kugera ku cyerekezo cyo kwigira no kwigenera ejo heza h’u Rwanda.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye abitabiriye Umwiherero ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu cyacu kuko ariwo musingi w’iterambere.
Abari mu Mwiherero wa 16 w’Abayobozi bagejejweho ibiganiro bikurikira:
a) Raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 15 w’abayobozi;
b) Inzira u Rwanda rwanyuzemo mu rugendo rwo kwiyubaka (A reflection on Rwanda’s development trajectory);
c) Afurika mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga (Africa and global geopolitics);
d) Ishoramari rigamije guhaza isoko ry’imbere mu Gihugu (Investment for recapturing the domestic market)
e) Kongera umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe iterambere (Increasing agricultural productivity for growth);
f) Kunoza ireme ry’uburezi (Improving the quality of education);
g) Kunoza ireme ry’ubuvuzi (Improving the quality of health).
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ibanze kugira ngo Abanyarwanda babone serivisi bakenera mu Gihugu kandi hafi y’aho batuye.
2. Gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera.
3. Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.
4. Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:
(i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services),
(ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi;
(iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu,
(iv) gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.
5. Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.
6. Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.
7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:
(i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri,
(ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye,
(iii) gukomeza kwihutisha guhuza amasomo yigishwa n’igihe (curriculum),
(iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.
8. Gufatira ibihano abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragayeho imiyoborere mibi no kunyereza umutungo kandi abayobozi batabikurikiranye cyangwa babigizemo uruhare bakabibazwa.
9. Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
10. Gukemura imbogamizi zikibangamira ireme rya serivisi z’ubuvuzi, hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:
(i) kunoza imitegurire y’abaganga (medical education),
(ii)kwiga ku ngamba zo korohereza abaganga mu kazi kabo,
(iii) kuvugurura ibiciro by’umuriro n’amazi mu mavuriro.
Umunyamakuru yafotoye bimwe mu bihe byaranze Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye ku nshuro ya 16, guhera tariki 09 kugeza tariki 11 Werurwe 2019.
Amafoto yafotowe na KT