Ibintu birimo kubera ku isi bigenda bihangayikisha umubare munini w’abayituye, ndetse n’abo bidahangayikishije nabo babona ibintu bigenda bihinduka mu gihe gito bakabiburira igisubizo.
Abahanga bareba kure bakaba bemeza ko ibintu biri kubaho bidashobora gusiga isi yacu amahoro, nubwo abantu benshi bafite icyizere ko bizarangira amahoro ko ibihe nkibi byahozeho.
Kuri uyu wakane tariki ya 26 Mutarama 2017 nibwo abashakasatsi n’abahanga muby’ubumenyi batangaje ko munyigo bakoze ko isaha yabo hasigaye iminota 2 n’amasegonda 30 ngo saa sita z’ijoro zigere maze isi ihinduke umuyonga cg yinjire mugihe cy’icuraburindi.
Abashakasatsi n’abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi
Ibi babivuga hakurikije inyigoy’ibintu byinshi ntabwo bareba ikintu kimwe ngo aricyo bibandaho. Ubwo ibi byatangarizwaga i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba bahanga batunze agatoki aba perezida batandukanye bashobora kugira uruhare muri ibi bikorwa byarimbura isi.
Kumwanya wambere haza perezida Donald Trump w’Amerika na Vladimir Putin w’Uburusiya. Bavuze ko igihe turimo ntaho gitandukaniye nicyo 1953 ubwo Amerika yarigiye kurwana na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete icyo gihe bakaba bari bagiye guterana ibisasu bya kirimbuzi bita Hydrogen Bombe.
Aha twababwira ko iyi mbombe isumba inshuro 1330 iyo bakoresheje Hiroshima mu Japan yitwa Bombe Atomic.
Ikinyamakuru cy’aba bahanga The Bulletin of Atomic Scientists, mu byingenzi cyashingiyeho ngo ibi byemezwe, hakozwe ubushakashatsi bw’ukuntu ibihugu biri mu irushanwa mu gucura intwaro za kirimbuzi nka Nuclear arms, umubare w’abategetsi babahezanguni ukomeje kwiyongera henshi ku isi, hanyuma ihinduka ry’ikirere, iterabwoba, n’ibindi bikorwa.
Umwanzuro wemeje ko ibi biganisha isi mu icuraburindi ndetse ryanatuma umubarew’ ikiremwamuntu ukendera.
Mu myaka itatu ishize, urushinge rw’iyi saha rwari kuminota 3, ariko ngo urebye ibirimo kuba ubu biteye ubwoba.
Bavuze ko mu minsi mike ishize perezida w’Amerika arahiriye kuyobora, bimaze kugaragara ko imiyoborere ye izaba imeze nk’iyabahezanguni kuburyo bitazatuma ibintu biba bibi ku isi.
Ibi bizatuma buri gihugu kizajya kitegura ikindi mu buryo bwibanga kimwe gihite gikocora ikindi ntanibiganiro bibayeho. Kuba Trump yaravuze ko agiye gushyira imbara mu gukora intwaro za kirimbuzi za nuclear ngo ni ikintu cyahaye ibindi bihugu uburyo bwo gukora irushanwa muri izi ntwaro bamwe bazikora abandi bakora izibarinda.
Bivugwa ko imiyoborere ya Trump isa niyo mu myaka ya za 1980, aho Amerika yavugaga ibihugu byinshi bigatitira ndetse bikihutira gushyira mu bikorwa ibyo byategetswe none ubu ibintu byarahindutse niyo mpamvu uburyo bw’imikoranire hagati y’ibihugu bugomba nabwo guhinduka.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ikoranabuhanga naryo rigeze ahantu ribangamiye ikiremwamuntu ngo kuko ryahinduye indangagaciro zacyo kuburyo ubu muntu bumaze gutakara none umuntu arafata imyifatire nka robot.
Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete Mikhail Gorbachev abajijwe kuri iki cyegeranyo kuri uyu wagatanu tariki 27 Mutarama 2017, yavuze ko isi imaze kurengwa n’ibibazo by’urusobe, ati isi ntishobora kuzasohoka muri ibi bibazo idasigaranye inguma zizatwara igihe kinini kugira ngo zikire. Gorbachev yavuze ko atangazwa n’ukuntu kurushanwa mu gucura intwaro bifite umuvuduo ukabije ndetse byabaye ikibazo cyihutirwa kubihugu by’ibihangage.
Gorbachev yakomeje yibutsa abantu ko kubona Uburayi butangiye gukwirakwizwamo ibitwaro bya rutura bikozwe n’umuryango wo gutabarana NATO ushaka gutera Uburusiya ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko isi iri mu mazi abira avuga ko nk’umuntu wategetse igihugu cyigihangage azi icyo biriya bivuze.
Yakomeje avuga ko kuba ibi byose bikorwa abantu bakabireba nkaho ntacyo bivuze, ati biteye ubwoba kuko isi igomba gushaka ukuntu yagarurira ibintu hafi ngo kuko Uburusiya bufite intwaro z’ubwoko bukomeye butarakoreshwa, kandi akaba atari igihugu bakagombye kuvogera kubera intwaro n’imbaraga gifite.
Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete Mikhail Gorbachev
Gorbachev yakomeje yemeza ko ubu ibitwaro by’umuryango wo gutabarana wa NATO n’Uburusiya birimo kurebana, nubwo bitegura intambara bucece ngo kuri we ntagushidikanya ko intambara ya 3 y’isi iri kumuryango. Uyu musaza yavuze ko umuriro utazatinda kwaka hagati ya Donald Trump na Vladimir Putin nubwo bisa naho bazakorana ngo abantu bamenye ko inyungu z’Amerika zihabanye kure ni z’Uburusiya ngo kandi ntibyakunda ko basangira inyungu ahantu ahariho hose.
Ati nubwo Umuryango w’Abibumbye wafashwe bugwate n’ibihugu bimwe na bimwe byibihangage arabishishikariza kuvugana ukuri mbere yuko amazi arenga inkombe.
Mu gihe twemeza ko ikiremwa muntu kimaze gutera imbere mu nzego zitandukanye, amaherezo y’iterambere ryacyo ryaba ari irihe? Ese umuntu niwe waba ugiye kuzirangiriza isi ubwe? Tubitege amaso turebe ko abiyita abanyabwenge bakoresha ubwenge bwabo mu kugarura ibintu mu buryo nubwo isi igiye kumera nk’igikamyo cyacitse feri kigeze ahamanuka.
Hakizimana Themistocle