• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Editorial 14 Jan 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane agamije ubufatanye n’iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Ayo masezerano ane yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mutarama, arimo ajyanye no gushyiraho Komisiyo imwe ihuriweho, ubufatanye mu by’ububanyi n’amahanga, ubukerarugendo n’iby’ingendo zo mu kirere.

Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Nguema rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza.

Yavuze ko baganiriye na mugenzi we ibibazo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ibihugu byombi, byaba ibibazo by’akarere n’ibyo hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko amasezerano yasinywe agamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi, aboneraho gusaba abacuruzi n’abaturage ba Guinée Equatoriale gusura u Rwanda no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, u Rwanda rutanga viza ku banyamahanga bakihagera, twizeye ko abakerarugendo n’abacuruzi bo muri Guinée Equatoriale bazafatirana aya mahirwe bakadusura igihe cyose babyifuje.”

Kagame yashimye uruhare icyo gihugu cyagize mu gushyigikira amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no kuba ari kimwe mu bya mbere byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika n’ayoroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Ati “Twiyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere intego nyamukuru z’umugabane wacu. Ndifuza no kubashimira ku nkunga Guinee yatanze mu gihe cyo kuvugurura Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yashimye ubushobozi Perezida Kagame yerekanye nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yagarutse ku iterambere yabonye mu Rwanda, avuga ko ari igikwiriye gutera ishema abanyafurika, kigatera isoni abanyaburayi.

Ati “Ndamushimira kubwo kuba icyitegererezo muri iki gihugu by’umwihariko iterambere ry’umujyi wa Kigali. Ni ikintu kiduteye ishema twese abanyafurika kandi dukwiriye kwigiraho kuko ibi bitera isoni bimwe mu bihugu by’i Burayi bafata uyu mugabane nk’udafite icyo wageraho.”

“Ibibazo dukunze kubona muri Afurika buturuka ku batifuriza Afurika iterambere. Tugomba kwihagararaho tugateza imbere ibihugu byacu, tugakora tukarwanya ubukene n’inzara.”

Yagarutse ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, avuga ko akwiriye kuba umusingi w’ubufatanye bugamije impinduka aho guhora bategereje inkunga z’abatifuriza ibyiza Afurika.

Ati “Ndagira inama abaminisitiri bacu, ko batagomba kugarukira mu gusinya amasezerano gusa, nkeka ko dukwiye kwagura ubufatanye mu kurushaho gukemura ibibazo duhuriyeho bisubiza inyuma iterambere. Aho gutegereza abadukolonije tugomba nk’abayobozi kugaragaza ubushobozi bwacu ko twigenga.”

Perezida Nguema yashimye kuba u Rwanda rwaratorewe kuyobora Umuryango w’Ibuhugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa igihugu cye kirimo, ashimangira ko ubufatanye abanyafurika berekanya bashyigikira u Rwanda bugaragaz ako nta kidashoboka babyiyemeje.

Nguema abaye Perezida wa mbere usuye u Rwanda kuva umwaka wa 2019 watangira.

Uyu muyobozi uyobora igihugu gifite ubuso bujya kungana n’ubw’u Rwanda (28,050 km2) yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama ya AU.

Mbere yaho yari yaje mu Rwanda mu 2014 mu ruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire.

Icyo gihe ibihugu byiyemeje gufatanya mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati yabyo hakoreshejwe indege, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.

Aya masezerano yagarukaga kandi ku bufatanye bugamije kubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bakungurana ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu buvuzi, mu gucunga umutekano no kurwanya abanzi ba buri gihugu, mu kongera ingufu z’amashanyarazi no kubaka amacumbi.

Amafoto: Village Urugwiro

2019-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Editorial 27 Feb 2018
Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Editorial 17 Jan 2017
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Editorial 06 Mar 2018
Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika  [ Yavuguruwe ]

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika [ Yavuguruwe ]

Editorial 03 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    January 14, 20195:50 pm -

    Agafuni kabagara ubushuti ni akarenge. Ntawanga umusura cyane cyane iyo ari umuvandimwe. Uyu muperezida afite byinshi tutakwifuza gukurikiza nko kubaamaze imyaka yibwirako ariwe wenyine ushoboye gutegeka igihugu! Abaturage bamuhunga bamaze gukwira isi. Nta rwinyagamburiro ruharangwa. Ndetse afite gahunda yo kuzaraga igihugu umuhungu we w’imfura. Bombi ariko bizwiko bari mubasahuye igihugu kurusha abanda. Uretse no kwirirwa mu ndege asura Uburayi. Muri make ni urugero rubi abanyafurika bakwiye kudakurikiza. Azasiga inkuru mbi yuko abaturage batishimye. naho gutsura umubano no kugira ubushuti ntako bias!

    Subiza

Leave a Reply to Rebero Jeremy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?
Amakuru

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Editorial 07 Feb 2022
Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.
Amakuru

Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Editorial 14 May 2021
Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo
ITOHOZA

Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo

Editorial 28 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru