Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yibukije Abanyarwanda ko ibikorwa byo #Kwibuka26 bitazahagarara, ahubwo ikizahinduka ari uburyo bizakorwamo mu rwego rwo guhuza n’ibihe bidasanzwe u Rwanda ndetse n’isi muri rusange rurimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Tariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Rwanda n’ahandi ku Isi, hatangizwa iminsi 100 yahariwe kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa gisanzwe kirangwa n’imihango n’ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, haba mu gihe cyo kugitangiza no bindi bihe abanyarwanda bahurira mu bice bitandukanye bibuka.
Kubera ingamba zashyizweho muri ibi bihe bidasanzwe byo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko nta bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byemerewe kongera kubaho mu gihe iki cyorezo kitaracika, ibikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 26 na byo bizakorwa hakurikizwa izo ngamba.
Mu kiganiro Dusangire Ijambo cyanyuze kuri RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Mata 2020, kigahuriza hamwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène na Perezida w’ Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Prof Dusingizemungu Jean Pierre bagarutse ku buryo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba biri gukorwa.
Dr Bizimana yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi kizubahiriza ibikorwa byose n’amabwiriza ya leta bireba ubuzima bw’igihugu.
Ati “Ubuzima bw’igihugu ubu burahagaze, ibikorwa hafi ya byose birakorerwa mu ngo. Igihe amabwiriza azaba yahindutse, icyorezo twagitsinze nta kibazo kigihari, kwibuka bizakomeza mu buryo byari bisanzwe bikorwamo.”
Yakomeje agira ati “Tugize n’amahirwe icyorezo kikarangira vuba, tukiri mu minsi 100 yo kwibuka, ntekereza ko inzego zabiganiraho. Ntacyabuza ko mu matariki yo mu kwezi kwa Gatandatu […] nka Bisesero twibuka ku itariki ya 26 Nyakanga; birashoboka ko kuri iyo tariki abantu bajya kuhibukira.”
Dr Bizimana yakomeje avuga ko no kuri za Ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku isi, ibikorwa byo kwibuka bizakorwa ariko na bwo hakurikizwa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’iki icyorezo.
Muri iki kiganiro kandi hagarutswe ku kibazo cy’ihungabana ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutse aho Prof Dusingizemungu Jean Pierre uyobora Ibuka yasabye buri wese ubana n’umuntu ushobora kuzahura n’iki kibazo, kumuba hafi ariko akubahiriza intera ijyanye no kwirinda Coronavirus.
Ati “Uwahuye n’ihungabana, tuzirinde kumusubiza mu mateka bitari ngombwa, tumuhumurize, tumwumvishe ko nubwo ari mu nzu, ubu nta muntu uri kumuhiga, ahubwo ari kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.”
Yakomeje avuga ko kuguma mu rugo bitangana n’iminsi ijana abarokotse bamaze mu rufunzo bihisha abashakaga kubica ndetse ko ubu babaye inararibonye kuko biyubatsemo ingufu zituma bamenya uburyo bahangana n’ibibazo nk’ibyo.
Ati “Mu myaka 26, abacitse ku icumu bagaragaje imbaraga zatumye babasha guhanga n’ingaruka za Jenoside. Ubu bateye imbere kandi bageze kure. Dukwiye gushyira hejuru izo mbaraga zagaragajwe kuruta kugaragaza ko tukiri abo gufashwa muri byose.
Prof Dusingizemungu avuga ko ibyo bidakuraho ko hari abanyembaraga nke bakwiye kugira abababa hafi kandi ko bazakomeza kubafasha.
Yongeyeho ko uzakenera ubufasha bwihariye burenze ubw’uwo babana cyangwa umujyanama w’ubuzima, hazitabazwa umurongo wa telephone 112 mu rwego rwo guhabwa ubufasha bwisumbuyeho.
Muri ibi bihe byo kwibuka hazatangwa ibiganiro bitandukanye bizanyura mu itangazamakuru ku nsanganyamatsiko zateguwe zizafasha abantu kurushaho gusobanukirwa amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya 7 Mata, saa yine za mu gitondo, ku rwego rw’Igihugu, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi hazabera igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside kizarangwa no gushyira indabo ku mva, gucana urumuri rutazima, gufata umunota wo Kwibuka, bikurikirwe n’ijambo nyamukuru rizanyuzwa kuri za Radiyo, Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe ku Rwibutso rwa Gisozi hazaba hubahirizwa umunota wo Kwibuka, Abanyarwanda na bo bazawubahiriza mu ngo za bo batekereza ku bishwe muri Jenoside bazizwa gusa ko ari Abatutsi.
Tariki ya 08 Mata hazaba ikiganiro kigenewe urubyiruko by’umwihariko ku ruhare rwa rwo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Birakenewe ko urubyiruko ruhabwa umwanya wo kuganira rukigishwa amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko runagize ijanisha rinini ry’Abanyarwanda muri iki gihe, kandi rukaba ari rwo musemburo w’ahazaza heza h’igihugu.
Takiri ya 09 Mata hazaba ikiganiro kijyanye n’urugendo abarokotse Jenoside bamaze gukora mu kwiyubaka, nyuma y’aho hari na gahunda za leta zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.
Tariki ya 10 Mata hazaba ikiganiro cyihariye ku itangazamakuru, harebwa uruhare ryagize muri Jenoside ndetse n’uruhare rikwiye gukomeza kugira mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Ku ya 11 Mata hazaganirwa ku ruhare rw’amahanga mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanarebwe ku ruhare rwa yo mu kongera kubaka u Rwanda ruriho ubu ndetse n’urw’ahazaza.
Tariki ya 12 Mata hazaba ibiganiro bigaruka ku kibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu n’ingamba zo gukomeza kugisohokamo kuko imibare igaragaza ko abarokotse bagifite ihungabana bangana na 28%.
Ku ya 13 Mata, itariki yari isanzwe isorezwa icyumweru cyo kwibuka, hazaba umuhango mugufi ku rwibutso rwa Rebero.
Kuri uru rwibutso hazajyayo itsinda rito riyobowe na Perezida wa Sena rizakora igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abanyapolitiki bashyinguye ku i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa kutemera umugambi wa Jenoside.
Indabo kandi zizanashyirwa ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi cumi na bine y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye ku Rwibutso rwa Rebero.
Guhera saa cyenda z’igicamunsi hazaba ikiganiro kizanyuzwa kuri za radiyo, Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga kizaganira ku ruhare rw’amashyaka ya politiki muri Jenoside no ku kamaro ka politiki nziza mu kubaka igihugu no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ntakuka.
Dr Bizimana asaba abanyarwanda gufatira urugero kuri Perezida wa Paul Kagame mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, kuko nibabikurikiza neza ari bwo gahunda yo kwibuka izongera gukorwa nk’uko bisanzwe.
Yanasabye ko buri munsi mu gihe cyo kwibuka, abacitse ku icumu bagomba kujya batekereza ku muntu wazize Jenoside wababereye urugero.
Urugendo rwo Kwibuka ruba tariki 7 Mata buri mwaka ntiruzaba kimwe n’umugoroba wo kwibuka wakorwaga tariki ya 7 Mata n’ahandi hose wakorwaga ku yandi matariki.
Kwibukira ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu gihe gisanzwe cyo kwibuka byarahagaritswe kugeza igihe cyose amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus atarahinduka.