Umunyapolitiki wigenga Mpayimana Philippe yandikiye ibaruwa ifunguye asubiza bamwe mu badepite bo mu Buholandi bijujutiye icyemezo u Rwanda ruherutse gufata cyo gusinyana amasezerano na Arsenal FC yo kujya yamamaza ubukerarugendo bwarwo.
Aya masezerano y’imyaka itatu avuga ko ikipe ya Arsenal nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abagore zizajya zambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ (Sura u Rwanda) ku kuboko kw’ibumoso.
Nubwo aya masezerano yishimiwe na benshi mu Rwanda no mu karere, hari abandi batayishimiye barimo n’abadepite bo mu Buholandi.
Nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru De Telegraaf cyo mu Buholandi, Depite Joel Voordewind yagize ati “Birambabaje kuba igihugu duha ubufasha bukomeye cyabaye umuterankunga wa miliyoni 30 z’amayero ku mipira y’ikipe ikomeye mu Bwongereza.
Yunganiwe na mugenzi we Isabelle Dicks wagize ati “Ni byiza ko inkunga yacu ijya mu Rwanda kandi icyo gihugu kikaba kiri gutera imbere mu bukungu ariko birababje ko aya mafaranga apfushwa ubusa, mu gihe umuryango mpuzamahanga uri gukora ibishoboka ngo ugabanye ubukene mu gihugu.”
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko inkunga y’u Buholandi mu Rwanda yanganaga na 55,890,000 y’amadolari ya Amerika.
Mpayimana ashingiye kuri aya magambo, yanditse ibaruwa ifunguye igenewe aba badepite, avuga ko imitekerereza yabo muri iki gihe iteye inkeke.
Iyi baruwa igira iti “Nk’umuturage ndetse n’umunyapolitiki wigenga, ntanagendeye ku byemezo by’abayobozi b’igihugu cyanjye, ndifuza kugaragaza ibyifuzo by’abaturage b’igihugu cyanjye mu rwego rwo guha umurongo uburyo bwo kugisha inama ku nkunga z’iterambere mugenera u Rwanda na Afurika muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Ntimwicuze ku nkunga muha u Rwanda ahubwo izongerwe ubutaha niba bishoboka. Ndabasaba nanone kudashaka guhindura urutonde rw’ibyo Guverinoma ziba zabonye ko bikenewe kurusha ibindi mu bihugu mutangamo imfashanyo ahubwo muhindure icyerekezo cy’inkunga mutanga muri Afurika.”
Mpayimana yavuze ko ari agasuzuguro kuba igihugu cyarabonye ko ubukungu bwacyo bushingiye ku bukerarugendo, cyashaka uko gikomeza kubuteza imbere bikababaza bamwe.
Ati “Ni amahitamo y’u Rwanda ndetse mu gihe hari ushatse kubitunga urutoki abyinubira, ni ukuvogera ubusugire barwo.”
Mpayimana wiyamamaje mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse, yavuze ko imyumvire yagaragajwe n’abadepite b’u Buholandi ari nk’iyo mu gihe cya gikoloni.
Ati “Mwemeranye nanjye ko uko mwitwaye ari bimwe mu bigize icyerecyezo gishaje cy’ubukoloni aho inkunga z’iterambere zabaga zigamije gutuma abayobozi bacu bubaha ibyemezo byanyu aho gufatanya kubw’ineza ya rubanda.”
Yagize ati “Ubu ni ubufatanye bwiza buzatuma dufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo guteza imbere ubukerarugendo. Igihugu cyateye imbere mu myaka ishize , kubw’ibyo kuba Arsenal ar ikipe ikurikiranwa cyane bizatuma u Rwanda rujya mu mitwe ya benshi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi abinyujije kuri Twitter yavuze ko unenga ayo amasezerano atifuriza u Rwanda ineza.
Ati “ Umuntu wese winubira ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal agendeye ko u Rwanda rukennye cyangwa ruhabwa inkunga, ashobora kuba ashaka ko ruhora rutyo cyangwa ntazi ko mu bucuruzi igiciro cyo kwamamaza ari kimwe mu bitwara amafaranga menshi.”
U Rwanda rufite intego yo kongera amafaranga ava mu bukerarugendo akava kuri miliyoni 404 z’amadolari ya Amerika, akagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu mwaka wa 2024.
Leta y’u Rwanda inafite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo isangiza abaturiye pariki ku mafaranga yabuvuyemo. Muri iyo gahunda imaze gutangamo miliyoni 1.28 y’amadolari yashowe mu mishinga 158 ifitiye akamaro abaturiye za pariki.
Ubufatanye bw’Ikipe ya Arsenal FC n’u Rwanda, ni kimwe mu bigize gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nkuko bikubiye mu cyerekezo 2050 na gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II).