• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Editorial 28 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyapolitiki wigenga Mpayimana Philippe yandikiye ibaruwa ifunguye asubiza bamwe mu badepite bo mu Buholandi bijujutiye icyemezo u Rwanda ruherutse gufata cyo gusinyana amasezerano na Arsenal FC yo kujya yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Aya masezerano y’imyaka itatu avuga ko ikipe ya Arsenal nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abagore zizajya zambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ (Sura u Rwanda) ku kuboko kw’ibumoso.

Nubwo aya masezerano yishimiwe na benshi mu Rwanda no mu karere, hari abandi batayishimiye barimo n’abadepite bo mu Buholandi.

Nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru De Telegraaf cyo mu Buholandi, Depite Joel Voordewind yagize ati “Birambabaje kuba igihugu duha ubufasha bukomeye cyabaye umuterankunga wa miliyoni 30 z’amayero ku mipira y’ikipe ikomeye mu Bwongereza.

Yunganiwe na mugenzi we Isabelle Dicks wagize ati “Ni byiza ko inkunga yacu ijya mu Rwanda kandi icyo gihugu kikaba kiri gutera imbere mu bukungu ariko birababje ko aya mafaranga apfushwa ubusa, mu gihe umuryango mpuzamahanga uri gukora ibishoboka ngo ugabanye ubukene mu gihugu.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko inkunga y’u Buholandi mu Rwanda yanganaga na 55,890,000 y’amadolari ya Amerika.

Mpayimana ashingiye kuri aya magambo, yanditse ibaruwa ifunguye igenewe aba badepite, avuga ko imitekerereza yabo muri iki gihe iteye inkeke.

Iyi baruwa igira iti “Nk’umuturage ndetse n’umunyapolitiki wigenga, ntanagendeye ku byemezo by’abayobozi b’igihugu cyanjye, ndifuza kugaragaza ibyifuzo by’abaturage b’igihugu cyanjye mu rwego rwo guha umurongo uburyo bwo kugisha inama ku nkunga z’iterambere mugenera u Rwanda na Afurika muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Ntimwicuze ku nkunga muha u Rwanda ahubwo izongerwe ubutaha niba bishoboka. Ndabasaba nanone kudashaka guhindura urutonde rw’ibyo Guverinoma ziba zabonye ko bikenewe kurusha ibindi mu bihugu mutangamo imfashanyo ahubwo muhindure icyerekezo cy’inkunga mutanga muri Afurika.”

Mpayimana yavuze ko ari agasuzuguro kuba igihugu cyarabonye ko ubukungu bwacyo bushingiye ku bukerarugendo, cyashaka uko gikomeza kubuteza imbere bikababaza bamwe.

Ati “Ni amahitamo y’u Rwanda ndetse mu gihe hari ushatse kubitunga urutoki abyinubira, ni ukuvogera ubusugire barwo.”

Mpayimana wiyamamaje mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse, yavuze ko imyumvire yagaragajwe n’abadepite b’u Buholandi ari nk’iyo mu gihe cya gikoloni.

Ati “Mwemeranye nanjye ko uko mwitwaye ari bimwe mu bigize icyerecyezo gishaje cy’ubukoloni aho inkunga z’iterambere zabaga zigamije gutuma abayobozi bacu bubaha ibyemezo byanyu aho gufatanya kubw’ineza ya rubanda.”

Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang bagaragaye mu mwambaro wamamaza u Rwanda

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal, Vinai Venkatesham, yatangaje ko ubufatanye bwa Arsenal FC n’u Rwanda ari amahirwe akomeye.

Yagize ati “Ubu ni ubufatanye bwiza buzatuma dufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo guteza imbere ubukerarugendo. Igihugu cyateye imbere mu myaka ishize , kubw’ibyo kuba Arsenal ar ikipe ikurikiranwa cyane bizatuma u Rwanda rujya mu mitwe ya benshi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi abinyujije kuri Twitter yavuze ko unenga ayo amasezerano atifuriza u Rwanda ineza.

Ati “ Umuntu wese winubira ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal agendeye ko u Rwanda rukennye cyangwa ruhabwa inkunga, ashobora kuba ashaka ko ruhora rutyo cyangwa ntazi ko mu bucuruzi igiciro cyo kwamamaza ari kimwe mu bitwara amafaranga menshi.”

U Rwanda rufite intego yo kongera amafaranga ava mu bukerarugendo akava kuri miliyoni 404 z’amadolari ya Amerika, akagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu mwaka wa 2024.

Leta y’u Rwanda inafite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo isangiza abaturiye pariki ku mafaranga yabuvuyemo. Muri iyo gahunda imaze gutangamo miliyoni 1.28 y’amadolari yashowe mu mishinga 158 ifitiye akamaro abaturiye za pariki.

Ubufatanye bw’Ikipe ya Arsenal FC n’u Rwanda, ni kimwe mu bigize gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nkuko bikubiye mu cyerekezo 2050 na gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II).

2018-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Editorial 16 Sep 2018
Hoteli ya Jean Minani uherutse gutorerwa kuyobora CNARED, Ishyirahamwe ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yasenywe

Hoteli ya Jean Minani uherutse gutorerwa kuyobora CNARED, Ishyirahamwe ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yasenywe

Editorial 04 Dec 2017
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019
Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Editorial 04 Jun 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru