• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Editorial 25 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuwa mbere ushize, abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bongeye kwimyiza imoso, ubwo urukiko rw’i Washington D.C muri Amerika rwanzuraga ko Rusesabagina atashimuswe nkuko umuryango we wabyemezaga mu kirego rwarezemo Leta yu Rwanda.

Icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego cy’umuryango wa Rusesabagina kije gikurikira ubushakashatsi bw’abahanga mu by’itumanaho, bwagaragaje ko umukobwa wa Rusesabagina yabeshye inzego zinyuranye, zirimo na Sena y’Amerika, ubwo yavugaga ko u Rwanda rwumvirije telephone ye igendanwa.

Izi ni intambwe zikomeye mu gukomeza kugaragaza ukuri ku kibazo cya Paul Rusesabagina cyanakuruye impaka, ndetse abari bamushyigikiye mu bikorwa by’iterabwoba bakaba barakomeje gusakuza ngo narekurwe kuko ngo yashimuswe.

Aya makuru y’ingenzi yagombye gutuma ubutegetsi bw’Amerika bwicuza kuba butarataye muri yombi icyihebe Rusesabagina cyateguriye ibikorwa byiterabwoba ku butaka bwAmarika.
Paul Rusesabagira yivugiye kenshi kuri Radiyo Ijwi ryamarika, igitangazamakuru cya Leta Zunze Ubumwe zamarika, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ko afite umutwe witwara gisirika, ugamije guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ari muri Amerika kandi yoherereje amafaranga menshi umutwe we witerabwoba wa FLN, akoresheje uburyo mpuzamahanga bwo kohererezanya amafaranga bwa Western Union. Ayo mafaranga niyo yakoreshejwe mu gushaka abarwanyi ba FLN, kubatunga no kugura intwaro, kugeza ubwo bagabye ibitero mu Rwanda, bigahitana inzirakarengane 9, abandi bagakomeretswa ku buryo byabaviriyemo ubumuga bwa burundu. Imitungo yabaturage yarasahuwe, iyindi irangizwa.

Nyamara ibi byose hari abategetsi bo muri Amarika babyirengagiza, bagamije gusibanganya ibimenyetso byo kuba barafashije Rusesabagina mu migambi ye mibisha, cyangwa bakamukingira ikibaba ngo inzego z’Amerika zishinzwe kurwanya iterabwoba zitabimuryoza.
Muri abo twavuga nkUmusenateri Robert Menendez, ukuriye Komisiyo yUbubanyi nAmahanga muri Sena yAmarika, wakomeje gutoteza u Rwanda, kugeza ubwo, agendeye gusa ku rwango afitiye uRwanda n’abayobozi barwo, arushinja uruhare mu bibera muri Kongo. Senateri Menendez anakurikiranyweho kwakira ruswa mu bihe bitandukanye, ngo yibasire abo afata nkinsina ngufi, atoneshe abamupfunze inyoroshyo.

Ese Bin Laden cyangwa Moktada al Sadr bashoboraga gutegurira muri Amarika ibikorwa byumutwe witerabwoba wa Al Qaeda, bagakomeza kwidegembya no kubyigamba kuri radiyo yicyo gihugu?
Niba Amerika itagize ubutwari bwo kwemera amakosa ikanayasabira imbabazi, kandi ikabuze bamwe mu bategetsi bayo kwivanga mu butabera bwuRwanda, ubucamanza bw’icyo gihugu(niba koko bwigenga) bwagombye kubaza inzego zari zibifite mu nshingano, impamvu zemereye icyihebe gukorera muri Amarika. Amaraso y’Abanyarwanda afite agaciro nk’ayAbanyamerika, niba koko bwa burenganzira bwa muntu birirwa baririmba bureba abatuye isi yose.

2023-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Editorial 24 Sep 2023
Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Editorial 20 Jan 2019
COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Editorial 08 Apr 2020
Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwari wungirije Kabonero m ‘Umuseso yarasiwe muri Amerika
ITOHOZA

Uwari wungirije Kabonero m ‘Umuseso yarasiwe muri Amerika

Editorial 19 Sep 2016
Uganda: Ikigo cy’itangazamakuru cya leta cyaciwe miliyoni Shs 80 kuko cyanze kwamamaza Besigye
Mu Mahanga

Uganda: Ikigo cy’itangazamakuru cya leta cyaciwe miliyoni Shs 80 kuko cyanze kwamamaza Besigye

Editorial 27 Feb 2018
Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi
Mu Rwanda

Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi

Editorial 01 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru