• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Editorial 16 Dec 2017 UBUKUNGU

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli y’inyenyeri enye ‘Park Inn by Radisson Kigali, yizeza ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abashoramari bakorere mu mutekano n’umudendezo usesuye kandi bunguke.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15Ukuboza 2017, nibwo Umukuru w’Igihugu yafunguye iyi hoteli yubatswe n’umushoramari w’Umunyarwanda, Joseph Mugisha, ikaba iherereye ahitwa mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kugira ishoramari rikozwe n’Abanyarwanda ubwabo avuga ko rigira akamaro cyane usibye no kuba ribateza imbere, ngo riba rinafitiwe icyizere kurushaho.

Yagize ati “ Ishoramari nk’iri ry’abanyagihugu mu banyagihugu babo ni ryiza cyane kuko rituma ubukungu bukomera cyane cyane iyo rishingiye ku banyagihugu, gusa iyo mvuze ko rishingiye ku banyagihugu, ntabwo bivuze ko badafatanya n’abandi b’ibindi bihugu.”

Yakomeje agira ati “ Abantu bashobora gukora ishoramari nk’iri ari umuryango cyangwa abanyarwanda bonyine, akenshi biba byiza ndetse birushaho kugira agaciro, bagakorana n’abandi b’ibindi bihugu kuko bafite byinshi nabo bazana.”

Yavuze ko iyo bituruka hanze gusa bidashingira ku banyagihugu ndetse ko iyo habaye ikibazo abo hanze hari igihe bahambira ibyabo bakigendera ha handi hagasigara ubusa ariko iyo ari iby’umunyarwanda ngo ntaho bijya.

Perezida Kagame yashimye umushoramari Mugisha Joseph avuga ko igikorwa yakoze ari icy’indashyikirwa nk’Umunyarwanda asaba n’abandi gukomeza gukora batyo.

Mugisha Joseph yashimye Perezida Kagame, avuga ko ubuyobozi bwe bwiza kandi bworohereza ishoramari ari bwo bwatumye agera ku kubaka hoteli ingana ityo.

Yagize ati “ Ngushimiye byimazeyo uburyo udahwema guteza imbere abikorera ku giti cyabo, uyu musaruro tugezeho uri mu cyerekezo cy’ubuyobozi bwanyu bwiza bwo kugira u Rwanda, igihugu gifite ubukungu bwihagazeho mu rwego rw’ubukerarugendo.”

Park Inn by Radisson Kigali ni hoteli y’inyenyeri enye, iherereye mu Kiyovu ahahoze Hotel Kiyovu. Ibaye iya kabiri ikigo Rezidor Hotel Group gifunguye mu Rwanda nyuma ya Radisson Blu iherereye muri Kigali Convention Centre yafunguwe muri Nyakanga 2016.

Iyo hoteli ifite ibyumba 161, birimo iby’inama, uburiro n’ibindi; ikagira akabyiniro, ubwogero, ahaparikwa imodoka, aho gukorera imyitozo ngororamubiri, sauna n’ibindi bigezweho. Ikoresha abakozi 180, muri bo 178 ni Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko n’abandi bakwiriye gufatira urugero kuri Mugisha ndetse ko Leta yiteguye kubatera inkunga.

Park Inn by Radisson Kigali yiyongereye ku yandi mahoteli menshi yo ku rwego rwo hejuru yamaze kugera muri Kigali ndetse hakaba n’andi akomeje kubakwa muri uyu Mujyi no hirya no hino mu gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuzajya yizinjiza miliyoni $150 buri mwaka ziturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye muri gahunda ya MICE(Meetings, Incentives, Conferences and Events), aho inateganya kuzamura umubare w’ibyumba by’amahoteli.

Iyi hotel iherereye mu Kiyovu

Ibyumba byisanzuye abantu bashobora kuruhukiramo

Aho abantu bashobora gufatira amafunguro muri iyi hotel

Ifite akabyiniro kagezweho aho ababishaka bashobora gukesha babyina

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Mugisha Joseph yashimye Perezida Kagame, avuga ko ubuyobozi bwe bwiza kandi bworohereza ishoramari ari bwo bwatumye agera ku kubaka iyi hoteli

Amafoto: Village Urugwiro &Nyetera Bachir

2017-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika

Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika

Editorial 21 Jan 2020
Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Editorial 12 Jul 2019
Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Editorial 16 Nov 2017
OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Editorial 12 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze
IMIKINO

Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze

Editorial 28 Feb 2019
Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!
Amakuru

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Editorial 01 Feb 2021
U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe
Mu Mahanga

U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe

Editorial 20 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru