Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kugaragaza ko ikomeye ku ntego yayo yo kudatsindwa.
Ibi iyi kipe yabishimangiye ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi ubwo yatsindaga Nyakabanda Handball Club ibitego 49 kuri 28 ku munsi wa karindwi wa Shampiyona.
Umukino wahuje aya makipe yombi wabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, giherereye mu karere ka Nyarugenge.
Muri ibyo bitego 49 harimo 16 bya Mutuyimana Gilbert n’ibitego 9 byatsinzwe na Nzibonera Gilbert.
Igice cya mbere cyarangiye Police Handball Club ifite ibitego 20 kuri 14 bya Nyakabanda Handball Club.
Ubushize ku itariki 23 Mata , Police Handball Club yatsinze College Inyemeramihigo ibitego 47 kuri 30.
Imikino irindwi Police Handball Club imaze gukina muri iyi shampiyona yarayitsinze.
Kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 21/21 muri aya marushanwa ari guhatanirwa n’amakipe 10, kandi izigamye ibitego 146.
Ikurikiwe na APR Handball Club ifite amanota 18/18 nyuma yo gutsinda imikino itandatu imaze gukina, ariko ikaba yo ifite umukino w’ikirarane.
Imikino Police Handball Club isigaje gukina harimo uzayihuza na APR Handball Club n’uzayihuza n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Police Handball Club yatwaye igikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari itsinze ku mukino wa nyuma APR Handball Club ibitego 23 kuri 21.
Nyuma y’iyi Shampiyona, Police Handball Club izitabira andi marushanwa arimo Genocide Memorial , Care d’As, Beach Handball,na Rwanda Cup.
Police Handball Club izahagararira kandi igihugu mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati yabaye aya mbere, ikaba ari na yo ifite igikombe cy’aya marushanwa cy’umwaka ushize.
Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi bayikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe buba hafi y’abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye harimo no kubagira inama.
Yongeyeho ko intsinzi bayikesha kandi ubushobozi bw’abakinnyi, gukora imyitozo ihagije, n’ubushake bwo gutsinda.
Yagize ati:”Dukina dufite intego yo gutsinda, kandi buri mukinnyi aharanira kubigeraho.Tugiye gutegura neza imikino ibiri dusigaje kugira ngo na yo tuzayitsinde.”
Yasabye abakinyi gukomeza kurangwa n’umurava baharanira intsinzi.
RNP