• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Editorial 01 Jul 2016 Mu Mahanga

Imbyino zo mu tubari za nijoro z’abakobwa bakunze kwita ‘ibimansuro’ zagarutsweho nk’imwe mu nzira ziganisha ku igurishwa ry’abantu bityo aho bikibarizwa hasabirwa gufungwa mu maguru mashya.

Ibi ni ibitekerezo bya bamwe mu bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko ahateraniye kuri uyu wa 30 Kamena mu nama nyuguranabitekerezo yiga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, n’isano bifitanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe byagaragaje ko imbyino z’ibimansuro zihabanye n’umuco nyarwanda kandi zituma bamwe babyuririraho nk’inzira ishobora gucururizwamo abana b’abakobwa.

Hagaragajwe ko mu bagana ibi bimansuro haba hihishemo abashaka gushora abana b’abakobwa mu kwicuruza dore ngo hari n’abajyanwa no muri Uganda bijejwe ibindi nyamara ari ibimansuro babajyanyemo, aho ngo baba babahaye ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne avuga ko politiki y’u Rwanda yorohereza ishoramari, ariko ngo yumva ishoramari igihugu gikeneye ari iricyubaka, rigateza imbere abaturage, ati “Numva tutatera imbere tutagira abana.”

Yakomeje agira ati “Ibimansuro ni utubari cyangwa ubunywero babyinisha abana b’abakobwa basa n’abambaye ubusa, urebye uko babikora baba basa n’bakurura abaza kubagura bamaze kunywa bya biyobyabwenge. Ntabwo ari umuco wacu, nababikora bitwaje ko ari ugushora imari ntabwo ibyo twabigenderaho nk’igihugu kuko dukeneye gutera imbere tukagira n’Abanyarwanda bazima.”

Minisitiri Uwacu yavuze ko iyo umwana adafite uburere buhagije,ingaruka zigera kuri wese kandi ngo abo bana bagenda bakururwa n’abo bahurira ahantu nko muri ibi bimansuro na bo badafite uburere.

Nubwo ngo hari abavuga ko ari ubukene butera abantu kugana mu ngeso zo kuraruka, hagaragajwe ko aho Polisi yagiye hose ikora imikwabu mu bubari, basanganga abana barimo batujuje imyaka 18 abenshi ari abo mu miryango yifite ishinjwa kutagira umwanya igenera abana babo ngo ibaganirize ibahe uburere bukwiye.

-3136.jpg


Ibimansuro byo mu tubari ngo byaba ari inzira iganisha ku icuruzwa ry’abantu (Ifoto/IGIHE)

Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie ati “Ibyo bimansuro ntiturumva ngo iki n’iki cyahanwe cyangwa cyafunzwe. Ubutaha byaba byiza tugaragarijwe niba ba nyirabyo byo bahanwe cyangwa barakurikiranwe n’amategeko abigenga.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko ikibazo cy’ibi bimansuro cyasubirwaho kigigwaho neza ku buryo byafungwa aho bigaragara mu Mujyi wa Kigali hari bimwe bikunze gufatirwamo abana bakiri bato ndetse rimwe na rimwe bikaba inzira y’aho abana bahuriramo n’ababashuka bashaka kubajyana gucuruzwa mu mahanga.

Source: Izuba Rirashe

2016-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

Rusizi: Hanogejwe ubufatanye mu bukangurambaga hagati ya Polisi n’abanyamakuru

Rusizi: Hanogejwe ubufatanye mu bukangurambaga hagati ya Polisi n’abanyamakuru

Editorial 05 May 2016
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Editorial 04 Apr 2024
Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi  kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Editorial 22 Nov 2016
   Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

  Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 02 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri
Mu Rwanda

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Editorial 09 May 2017
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba
HIRYA NO HINO

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Editorial 20 May 2019
Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi
Amakuru

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Editorial 28 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru