Imbyino zo mu tubari za nijoro z’abakobwa bakunze kwita ‘ibimansuro’ zagarutsweho nk’imwe mu nzira ziganisha ku igurishwa ry’abantu bityo aho bikibarizwa hasabirwa gufungwa mu maguru mashya.
Ibi ni ibitekerezo bya bamwe mu bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko ahateraniye kuri uyu wa 30 Kamena mu nama nyuguranabitekerezo yiga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, n’isano bifitanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe byagaragaje ko imbyino z’ibimansuro zihabanye n’umuco nyarwanda kandi zituma bamwe babyuririraho nk’inzira ishobora gucururizwamo abana b’abakobwa.
Hagaragajwe ko mu bagana ibi bimansuro haba hihishemo abashaka gushora abana b’abakobwa mu kwicuruza dore ngo hari n’abajyanwa no muri Uganda bijejwe ibindi nyamara ari ibimansuro babajyanyemo, aho ngo baba babahaye ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne avuga ko politiki y’u Rwanda yorohereza ishoramari, ariko ngo yumva ishoramari igihugu gikeneye ari iricyubaka, rigateza imbere abaturage, ati “Numva tutatera imbere tutagira abana.”
Yakomeje agira ati “Ibimansuro ni utubari cyangwa ubunywero babyinisha abana b’abakobwa basa n’abambaye ubusa, urebye uko babikora baba basa n’bakurura abaza kubagura bamaze kunywa bya biyobyabwenge. Ntabwo ari umuco wacu, nababikora bitwaje ko ari ugushora imari ntabwo ibyo twabigenderaho nk’igihugu kuko dukeneye gutera imbere tukagira n’Abanyarwanda bazima.”
Minisitiri Uwacu yavuze ko iyo umwana adafite uburere buhagije,ingaruka zigera kuri wese kandi ngo abo bana bagenda bakururwa n’abo bahurira ahantu nko muri ibi bimansuro na bo badafite uburere.
Nubwo ngo hari abavuga ko ari ubukene butera abantu kugana mu ngeso zo kuraruka, hagaragajwe ko aho Polisi yagiye hose ikora imikwabu mu bubari, basanganga abana barimo batujuje imyaka 18 abenshi ari abo mu miryango yifite ishinjwa kutagira umwanya igenera abana babo ngo ibaganirize ibahe uburere bukwiye.
Ibimansuro byo mu tubari ngo byaba ari inzira iganisha ku icuruzwa ry’abantu (Ifoto/IGIHE)
Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie ati “Ibyo bimansuro ntiturumva ngo iki n’iki cyahanwe cyangwa cyafunzwe. Ubutaha byaba byiza tugaragarijwe niba ba nyirabyo byo bahanwe cyangwa barakurikiranwe n’amategeko abigenga.”
Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko ikibazo cy’ibi bimansuro cyasubirwaho kigigwaho neza ku buryo byafungwa aho bigaragara mu Mujyi wa Kigali hari bimwe bikunze gufatirwamo abana bakiri bato ndetse rimwe na rimwe bikaba inzira y’aho abana bahuriramo n’ababashuka bashaka kubajyana gucuruzwa mu mahanga.
Source: Izuba Rirashe