Interpol ni Umuryango mpuzamahanga uhuza Polisi zo mu bihugu bitandukanye ku isi. Intego za Interpol ni ukubaka ubushobozi bwa Polisi no guteza imbere ubufatanye hagati ya za Polisi mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha birenga imipaka y’ibihugu. Ubufatanye ni ngombwa kuko ubusanzwe ububasha bwa Polisi bugarukira aho imbibi z’ibihugu zigarukira, mu gihe abakora ibyaha bo badahura n’imbogamizi y’imipaka.
Kubera iterambere mu itumanaho, ubu isi yabaye nk’umudugudu ku buryo umuntu ashobora gukora ibyaha mu gihugu runaka yibereye ku wundi mugabane w’isi, cyangwa akaba yahuza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’iterabwoba n’ibindi yibereye kure. Ni ngombwa rero kugira umuryango nka Interpol ufite itumanaho rigezweho, ububiko bw’amakuru ku byaha n’abanyabyaha n’inzobere mu bufatanye mpuzamahanga hagati ya za Polisi z’ibihugu.
Ku bufatanye na za Polisi z’ibindi bihugu n’umuryango wa Interpol, Polisi y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi harimo no guta muri yombi abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Si ibyo gusa kandi kuko ubwo bufatanye bugenda bugaragarira no gufata abajura n’abandi banyabyaha batandukanye, nk’abiba imodoka bakazambutsa umupaka bajya kuzigurisha mu bindi bihugu, abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse n’abakora umwuga wo gucuruza abantu babajyana ahanini mu bindi bihugu.
Ku byerekeranye n’ubujura bw’imodoka, byagaragaye ko akenshi buburizwamo kuko hari abagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa na Polisi y’u Rwanda, hanyuma izo modoka zikoherezwa mu bihugu zaturutsemo zigashyikirizwa ba nyirazo.
Ingero ni nyinshi, ariko rumwe twatanga ni urwo ku itariki ya 24 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka ebyiri zari zibweyo nyuma ziza gufatirwa mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Polisi mpuzamahanga buzwi nka I-24/7. Ubu buryo bukaba ari ubw’ikoranabuhanga bwashyizwe ku mipaka no ku bibuga by’indenge bugamije guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no gufata abanyabyaha.
Ibyo byose bikaba bikorwa ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu binyujijwe mu muryango wa Interpol. Abanyabyaha batandukanye bakaba bagirwa inama yo kureka ibikorwa byabo bibi kuko Polisi z’ibihugu ndetse na Interpol byahagurukiye kubarwanya no kubafata. Ibyo bikaba bivuze ko nta wakwibeshya ko yakora ibyaha runaka bityo akumva ko yahungira mu kindi gihugu.
Polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyizweho mu mwaka 1914, akaba ari na wo muryango wa Polisi mpuzamahanga munini ku Isi ugizwe n’ibihugu 190.
Polisi mpuzamahanga (Interpol) yizihije imyaka 100 imaze ibayeho mu mwaka 2014. Twakwibutsa ko u Rwanda rwakiriye inama ya Polisi mpuzamahanga Interpol guhera ku itariki ya 2 Ugushyingo kugera ku itariki ya 4 Ugushyingo 2015.
Source : RNP