Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko uyu muryango wifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe rwinjiyemo cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko ibyakozwe n’iki gihugu mu kwivana mu bibazo byerekana ko bishoboka kuba abantu bava mu majye bakagera ku rwego rushimishije
Mu butumwa yageneye Isi, António Guterres yavuze ko uyu munsi Isi yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe bishwe urw’agashinyaguro mu gihe cy’iminsi 100.
Avuga ko umunsi nk’uyu ari uwo guha agaciro izi nzirakarengane kandi bigaha imbaraga abarokotse bagaharanira kwiyubaka no kwiyunga n’ababahemukiye.
António Guterres avuga ko Isi idashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi bizongera kubaho ukundi.
Ati “Tugomba kuvuga oya ku mbwirwaruhame z’urwango n’iz’ivangura kandi tukanga imitwe igamije guhungabanya umutekano.”
Avuga ko aho Isi igeze ubu ikwiye guhora ishyize imbere ko abayituye bose ari ibiremwamuntu kandi bose bakaba bagize uwo muryango w’ikiremwamuntu kandi bakaba basangiye umubumbe.
Ati “Bizadufasha kwikura mu bibazo biduhangayikishije nk’Isi birimo na COVID-19 n’imihindakurikire y’ikirere.”
António Guterres avuga ko u Rwanda rwagaragaje ko ibi bishoboka kuko rwabashije kwikura mu majye akomeye.
Ati “Kuva Jenoside yaba, u Rwanda rwagaragaje ko kuva mu ivu ukabaho bundi bushya no kwibaka no kubaka umuryango ushikamye bishoboka.”
Avuga kandi ko u Rwanda n’ubu rukomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu kwihuta mu kugera ku ntego z’Iterambere rirambye.
Ati “Mureke dukure isomo ku byo u Rwanda rukomeje gukora.”
Umuryango w’Abibumbye unengwa kuba utakoresheje ububasha bwawo mu gutabara Abatutsi bicwaga mu 1994.
Ubwo Jenoside yari iriho itegurwa inakorwa, ingabo zari zoherejwe mu butumwa bw’amahoro zizwi nka MINUAR n’uyu muryango zagaragaje imbaraga nke dore ko Lt Gen Romeo Dallaire yamenyesheje uriya muryango ko mu Rwanda hariho hategurwa Jenoside ariko bakamwima amatwi.
Na none izi ngabo zinengwa cyane ubwo zatereranaga Abatutsi bari bahungiye muri Eto-Kicukiro ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo zabasigaga mu menyo n’Interahamwe biza gutuma bicwa.
Src: Umuseke