• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya

Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya

Editorial 17 Jan 2019 Mu Mahanga

Benon Karebere wemeza ko ari umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni abagizi ba nabi bamuteye bamukomeretsa ku mutwe.

Abareba isura y’ uyu muhungu bemeza ko asa na Perezida Museveni. Benon w’ imyaka 41 avuga ko se yamutaye gusa avuga ko atari se wohereza abantu bo kumugirira nabi.

Benon yabwiye Matooke Republic ko umugiziwanabi yamuteye kuri butike acururizamo ari saa moya z’ umugoroba akanga gukingura.

Uyu mugiziwanabi yarakomaze abwira mushiki wa Benon ko ashaka Benon undi amubwira ko saa moya aba yakinze amusaba ko yagaruka bukeye.

Benon ati “Kuko umugabo yari kuri misiyo yazengurutse butike anyoherereza itafari arinyujije mu idirishya rimfata mu mutwe irindi rifata mushiki wanjye mu mutwe”

Benon yabwiye iki kinyamakuru ko icyo akeneye kuri Perezida Museveni ari uko yamuha isambu hanze ya Kampala akajya gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati “Naramwinginze ko ampe ikibanza n’ isambu nazashyingurwamo napfuye ariko n’ uyu munsi amaso yaheze mu kirere. Ese agira ngo nzicirwe aha nka Kirumira?

Benon avuga ko abagizi ba nabi bamutera atari se(Perezida Museveni) ubohereza ahubwo ari abanzi ba Museveni bihishe inyuma y’ ubu bugizi bwa nabi ngo basige icyaha ubutegetsi bwa Museveni berekana ko bunaniwe.

Uyu muhungu asaba guverinoma ya Uganda ko yamwimura aho atuye cyangwa ikamushakira uburinzi niba Perezida Museveni adashaka kumwakira mu rugo nk’ umwana we.

Benon Karebere avuga ko nyina ari ku buriri agiye upfa aribwo yamubwiye ko Perezida Museveni ari we se.

Uyu muhungu kugeza ubu nta kimenyetso simusiga afite kigaragaza ko Perezida Museveni ari we se nubwo mu isura bajya gusa.

Gusa hari abasanga Museveni na Benon bakiranurwa no kupima uturemangingo tugaragaza amasano abantu bafitanye. Uwitwa Summer Donna yagize ati “Biroroshye, reka Perezida Museveni na Karebere bazapimwe DNA”

Perezida Museveni n’ umugore Janet Museveni bafitanye abana bane aribo Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Patience Museveni Rwabwogo, Diana Museveni Kamuntu.

Src : Ukwezi

2019-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Editorial 03 Aug 2025
Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora

Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora

Editorial 09 Oct 2017
Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Editorial 25 Jun 2022
‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa”  -Padiri Nahimana

‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa” -Padiri Nahimana

Editorial 22 Nov 2016

Igitekerezo kimwe

  1. niyogihozo
    January 29, 20198:07 am -

    Birashekeje. Umuntu wa 41 ans nawe niyihigire ubuzima niba se atamwemera ntakiri uruhinja rugwa mu ziko areke kwirirwa asakuza yiteza abamugirira nabi.
    Abaperezida baragowe koko.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage
POLITIKI

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Editorial 17 Apr 2017
IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside
ITOHOZA

IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside

Editorial 17 Sep 2018
Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze
UBUKUNGU

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Editorial 03 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru