Ibi nibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, mu nama ya gatatu yahuje komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda, ku mupaka wa Gatuna.
Ni inama yari igamijwe gusuzuma ibimaze kugerwaho nyuma y’amasezerano ya Luanda, agamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko yizeye ko iyi nama ya gatatu iganisha ku bisubizo by’ibibazo abayobozi b’ibihugu bagaragaje mu nama ya Luanda, ku buryo bizafatwaho umwanzuro mu nama yanyuma y’i Gatuna. Nubwo ngo hari intambwe yari yatangiye guterwa nk’irekurwa ry’abanyarwanda icyenda, hari n’ibitarakozwe birimo ubufasha Uganda iha imitwe n’abantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse atanga ingero.
Icya mbere yavuze uburyo ubuyobozi bwa RNC muri Uganda bukomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, bafashijwe n’abayobozi ba CMI barimo Col Sike Asiimwe, Umuyobozi wungirije wa CMI akaba n’umuyobozi ushinzwe kurwanya iterabwoba.
Amb Nduhungirehe yakomeje ati “Charlotte Mukankusi wo muri RNC ushinzwe diplomasi, yasuye Uganda mu kwezi gushize agiye guhura n’abayobozi ba Uganda. Icya gatatu, RNC mu ntara ya Uganda iyobowe na Pasiteri Deo Nyirigira na Dr Sam Ruvuma, bakomeje ibikorwa birimo gushaka abarwanashyaka, kuvugurura imikorere, gukora icengezamatwara no gushinga komite nshya muri Uganda, by’umwihariko mu nkambi za Kyangwali na Nakivale na Mityana.”
Ikindi ngo ni uko Capt Nshimiye uzwi nka Governor wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2020, akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, agafatanya n’umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke.
“Akomeje kujya mu nkambi wa Kyangwali aho abarwanyi bamwe n’imiryango yabo baba. Akunda kujya i Kisoro gusura umugore we cyangwa guhura na Minisitiri Mateke, akamuha amabwiriza. Nicyo kimwe na Nzabonimana Fidele, Kabayiza Seleman na Mugwaneza Eric ba RUD Urunana bagize uruhare mu bwicanyi byo mu Kinigi bagatanga raporo ku buyobozi bwa Uganda mu Ukwakira 2019, bacungiwe umutekano n’inzego z’umutekano za Uganda ngo batazagezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda.”
“Ikindi ni uko ku wa 2 Gashyantare 2020, umunsi habayeho inama ya komisiyo ihuriweho y’ibihugu bine, habaye inama y’iminsi ibiri ya RNC na RUD Urunana yabereye i Mbarara. Iyo nama yitabiriwe n’abarimo Capt Nshimiye uzwi nka Governor, Col Rugema Emmanuel na Col Sam ba RUD Urunana, mu gihe Lt Frank Mushayija watorotse igisirikare, Major Ntare, Capt Frank Mugisha uzwi nka Sunday, JMV Turabumukiza na Major Robert Higiro wari uhagarariye RNC. CMI yohereje imodoka zafashe Col Rugema n’itsinda rye bava i Kisoro bajya i Mbarara mu nama.”
“Intego z’iyo nama kwari ugucura imigambi yo kurema umutwe uhuriweho na RUD na RNC no gukomeza ibikorwa by’icengezamatwara.”
Nduhungirehe yanakomeje avuga uburyo kugeza ubu hari umubare munini w’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe.
Yakomeje ati “Abanyarwanda ubu barimo gupfa kubera iyicarubozo bakorewe na CMI, urugero rubabaje ruheruka ni urwa Emmanuel Mageza w’myaka 50, wakorewe iyicarubozo mu gihe kirenga umwaka muri kasho za CMI, uheruka kugwa mu bitaro byo mu mutwe bya Butabika, ashyingurwa muri Uganda.”
Yavuze ko umuryango we usaba ko yakoherezwa mu Rwanda ngo ashyingurwe bikurikije amategeko.