Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016, rwatangiye kumva urubanza Maj Dr Aimable Rugomwa, Umusilikare mu ngabo z’u Rwanda, akaba yari asanzwe akora kubitaro bya Gisilikare i Kanombe na Nzanzimfura Mamerithe bikekwa ko afite indwara yo mu mutwe.
Maj. Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, yagejejwe imbere y’ubutabera aho yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Nsanzimfura ni we mukuru we asanzwe atuye i Matimba mu Karere ka Nyagatare.Bombi bakekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.
Maj Rugomwa yemereye urukiko ko ari we wafashe Mbarushimana yise “kiriya gisambo” bakarwana, nyuma akaza kubwirwa ko yapfuye.
Ubushinjacyaha buvuga ko Maj.Rugomwa ari we wafashe Mbarushimana akamujyana iwe mu rugo, akamukubita yabona amaze kunogoka akamujyana hanze y’igipangu, agahamagara umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yishe igisambo.
Uwo mwana yise igisambo yari uw’umuturanyi we witwa Gahutu umubereye se wabo, akaba yari amutumye kuri butiki kumugurira byeri, agafatwa arimo asubira imuhira.
Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Mbarushimana, yavuze ko yari yakubiswe icyuma mu mutwe inyuma ku buryo wari wamenetse ndetse n’ubwonko bukagerwaho, ndetse ngo yari yacitse intoki ebyiri urwa kane n’urwa Gatanu (Mukubitarukoko na Nyangufi nyirazo), ibyo bikagaragaza ko yikingiraga.
Maj.Rugomwa mu rubanza
Maj Rugomwa avuga ko urugo rwe rwatewe n’abajura ubwo yari ku izamu kuwa Gatandatu nijoro (tariki ya 03 Nzeri 2016), ku buryo umugore n’umukozi bataryamye.
Ngo ku Cyumweru ubwo yari avuye aho yari yiriwe, yarimo aruhuka maze nka saa tatu zishyira saa yine, umukozi abwira umugore ko abajura bagarutse, ariko Rugomwa asohotse ntiyababona.
Yakomeje yisobanura ko yagiye gukuramo radiyo mu modoka, nyuma gato yumva abantu babiri basimbutse bagwa mu gipangu.
Abo bantu babiri ngo yarababonye, bari hirya maze arebye ku modoka abona umuntu wari wayiteze ibuye ayitera ijeke ku ruhande rw’iburyo, ahita akingura ngo abe ari we afata kuko ari we wari umwegereye, undi ngo yaramwikanze ashatse gusohoka barwanira mu karyango gato aramugarura.