Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (MICT), Dr Serge Brammertz aratangaza ko yinjije mu ikipe ye abafashije guta muri yombi abakoze ibyaha mu cyahoze ari Yugoslavia ngo bamufashe no guhiga Kabuga Felicien n’abandi baburiwe irengero bakekwaho jenoside.
Ibi Dr Brammertz yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho ari mu kazi i Kigali.
Yavuze ko atemerewe kugira icyo avuga ku ho bageze bashakisha abagabo umunani basigaye bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko akemeza ko bari gukaza ikipe ngo aba bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati “Twashyizeho uburyo bwose bushoboka ku buryo ubu turi gukora cyane nubwo bitoroshye kumenya abo aba bagabo baherereye. Ndemera ko twananiwe kubata muri yombi mu myaka yashize kuko niko kuri kandi hari abakora cyane ngo bafatwe, ariko biragoye kumenya aho bari rwose.”
Abajijwe impamvu nyuma y’imyaka 24 Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwananiwe gushyikiriza aba bagabo ubutabera, Brammertz yavuze ko yagerageje gushakisha icyabiteye n’ikitarakorwaga neza.
Yagize ati “Ubu ndi gukorana na benshi mu bo twakoranye mu guhiga abakoze ibyaha by’intambara mu cyahoze ari Yugoslavia, […] ni ibyo kwishimira cyane kuko urukiko rwashyiriwe iki gihugu rwafunze imirimo yarwo nta n’umwe ukidegembya. Byari bigoye ariko kuba Radovan Karadžić na Ratko Mladić barafashwe nyuma y’imyaka 15 na 17 ni igikorwa cy’ingenzi.”
Ngo bize byinshi ku buryo ubu bari no kwifashisha ikoranabuganga mu kumenya aho aba bagabo bakurikiranweho jenoside mu Rwanda batabwe muri yombi.
Yunzemo ati “Ntibyoroshye namba kuko aba bagabo bafite ibyangombwa bitandukanye dore ko babashije kwihisha iyi myaka yose kandi birashoboka ko hari abantu babafashije mu buryo bukomeye cyane.”
Ku bantu 90 Urukiko rwa Arusha rwari rufite inshingano zo kuburanisha, 8 bonyine ni bo basigaye. Muri bo, batatu bagomba kuzaburanishwa n’uru rwego rwasimbuye Urukiko rwa Arusha. Barimo Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana.
Naho dosiye z’abandi batanu ari bo Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phénéas Munyarugarama zoherejwe mu Rwanda nubwo uru rwego ari rwo ruzakomeza kubahiga.
Abakekwaho uruhare muri jenoside 18 bari barahunze bamazwe koherezwa kuburanira mu Rwanda, naho hirya no hino ku Isi cyane cyane mu Burayi, 21 bari kuburana mu nkiko.