I Kigali hateraniye inama rusange y’abayobozi bahagarariye abandi mu rugaga ry’abavuzi b’indwara z’imwitwarire n’imitekerereze ya muntu Rwanda (Rwanda Pyschological Society) baturutse mu ntara 4 z’igihugu n’umujyi wa Kigali ku nshuro yayo ya 5 .
Umuyobozi w’urugaga ruhuriyemo n’abize ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu mu Rwanda Prof Sezibera Vincent yavuze ko kuri ubu RPS igeze ku rwego rushimishije babikesha gushyira hamwe mu myaka ibiri tumaze guhera muri kanama 2015.
RPS imaze itangiye ashimira abanyamuryango ko kuba barashyize hamwe aribyo byatumwe bagera aho bageze ubu bakabikora nta gihembo bategereje kiva muri RPS.
Akomeza avuga ko mubyo bagezeho muri iki gihe bamaze ari uko babonye icyemezo cyemerera urugaga gukora byemewe n’amategeko gitangwa na RGB ,kandi RPS ikaba imaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga,ubufatanye bwiza n’inzego za Leta .
Yongeyeho ko kandi bakiriye n’inama mpuzamahanga y’abavuzi b’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu mu gushyingo 2017 byatumye bungukira byinshi kubari bitabiriye iyi nama basangira ubunararibonye hagati mu kuzamura umwuga w’ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu.
Muri iyi nama iteganwa n’amategeko agenga RPS ikaba iba kabiri mu mwaka, barebeye hamwe raporo y’ibikorwa rusange bya 2017, kwiga no kwemeza igenamigambi rya 2018 ,kwakira no kwemeza abanyamuryango bashya ,kwakira abayobozi bashya basimbuye abari barangije manda yabo y’imyaka ibiri.
Prof Sezibera yakomeje avuga ko bakiriye abanyamuryango bashya bagera 39 biyongera kubari basanzwe mu rugaga bangana na 327. Yashimiye aba banyamuryango bashya kuba baragize ubushake bwo guharanira kuza mu rugaga rw’abavuzi n’abize imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ko ari imbaraga urugaga ryungutse .
Yakomeje avuga ko bafite ingamba mu gushyigikira abanyeshyuri bakiri kwiga ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu aho abayobozi b’amashyirahamweY’abanyeshuri bazajya baba abanyamuryango bakagira uruhare mu itegurwa no kwitabira ibikorwa rusange nk’abanyamuryango ba RPS yashishikarije n’abanyeshuri ba kaminuza ya kibungo mu ishami ry’imitekerereze n’imyitwarire kugira kwandika basaba kwinjira mu rugaga.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu urugaga rugeze ku rwego rwiza aho bagira ibikorwa bitandukanye nko kufashya abagize ibibazo by’abagize ibibazo by’ihungabana ,kugufasha no kugira inama abasaritse n’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abafite ibibazo by’imitekerereze n’imyitwarire mu bikorwa bya buri munsi by’abanyamuryango.
Asoza ashishikariza abataraba abanyamurya ko bagomba kwegera bagenzi babo mu kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda cyane abafite ihungabana, abishoye mu biyobyabyenge n’ibindi bibazo bishamikiye ku mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ko ariwo musanzu bakeneweho mu kubaka igihugu cyiza cyibereye abanyarwanda.
Izaturwanaho felicien umunyamuryango w’uru rugaga wasimbuwe ku mwanya wo kuyobora CPSAR umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza ibijyanye n’ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu asimburwa na Rurangwa Umurisa Nelly.
bishimiye ko ari kuba umunyamuryango w’uru rugagako rwa RPS ari ingenzi mu gufashya abantu bahuye n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’ubuvuzi b’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ati”by’umwihariko bizadufasha gutanga umusanzu wacu mu kuvura no kugira inama n’abahuye n’ibyo bibazo.
Nkundiye Eric Bertrand