Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika yatangaje ko igiye gukora iperereza harebwa niba abakozi ba FBI baranetse ku bikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump mu 2016, ku mpamvu zidakwiriye.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Donald Trump yavuze ko akeneye kumenya niba abamubanjirije barategetse ko ibyo biba.
Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’amakuru yanyuze mu binyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumweza Amerika bivuga ko FBI yaba yari ifite abantu bayiha amakuru, mu nama za Trump mu gihe cyo kwiyamamaza.
Intumwa Nkuru Yungirije ya Leta, Rod Rosenstein, yavuze ko hagomba kugira igikorwa igihe bizaba bigaragaye ko hari ukwivanga muri ibyo bikorwa kwagiye kubaho.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Niba hari umuntu wameneye cyangwa agakurikirana mu ibanga abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza perezida ku mpamvu zidakwiriye, dukeneye kubimenya neza ngo dufate ingamba zikwiye.”
Iri perereza rigiye kubaho mu gihe hasanzwe irindi rimaze igihe kuri Perezida Donald Trump riyobowe na Robert Mueller, harebwa niba nta ruhare u Burusiya bwagize mu kugena ibyavuye mu matora yatsinzemo Hillary Clinton.
Ku wa Gatanu nibwo Perezida Trump yavuze ko FBI yagiye yohereza ba maneko mu itsinda rishinzwe kumwamamaza, bigakorwa ku nyungu za politiki.
Nyuma ikinyamakuru The New York Times cyaje kwandika ko hari umwe muri maneko za FBI – amazina ye atatangajwe – woherejwe kuvugana n’abafashaga Trump kwiyamamaza, nyuma y’uko hari habonetse amakuru y’ibiganiro bagiye bagirana n’u Burusiya.
Bivugwa ko uwo muntu ngo yabonanye n’abitwa George Papadopoulos na Carter Page, gusa Trump we avuga ko byakozwe mbere y’uko ibyo guhura n’Abarusiya bitangira kuvugwa.
Ubusabe bwa Perezida Trump kuri iri perereza bubayeho nyuma y’amagambo menshi yanditse kuri Twitter kuri iki Cyumweru, yamagana iperereza riri gukorwa ubu avuga ko ryasanze nta bufatanye n’u Burusiya bwabayeho.