• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»USA: Hagiye gukorwa iperereza ku bivugwa ko FBI yanekaga Trump mu matora
Generated by IJG JPEG Library

USA: Hagiye gukorwa iperereza ku bivugwa ko FBI yanekaga Trump mu matora

Editorial 21 May 2018 POLITIKI

Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika yatangaje ko igiye gukora iperereza harebwa niba abakozi ba FBI baranetse ku bikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump mu 2016, ku mpamvu zidakwiriye.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Donald Trump yavuze ko akeneye kumenya niba abamubanjirije barategetse ko ibyo biba.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’amakuru yanyuze mu binyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumweza Amerika bivuga ko FBI yaba yari ifite abantu bayiha amakuru, mu nama za Trump mu gihe cyo kwiyamamaza.

Intumwa Nkuru Yungirije ya Leta, Rod Rosenstein, yavuze ko hagomba kugira igikorwa igihe bizaba bigaragaye ko hari ukwivanga muri ibyo bikorwa kwagiye kubaho.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Niba hari umuntu wameneye cyangwa agakurikirana mu ibanga abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza perezida ku mpamvu zidakwiriye, dukeneye kubimenya neza ngo dufate ingamba zikwiye.”

Iri perereza rigiye kubaho mu gihe hasanzwe irindi rimaze igihe kuri Perezida Donald Trump riyobowe na Robert Mueller, harebwa niba nta ruhare u Burusiya bwagize mu kugena ibyavuye mu matora yatsinzemo Hillary Clinton.

Ku wa Gatanu nibwo Perezida Trump yavuze ko FBI yagiye yohereza ba maneko mu itsinda rishinzwe kumwamamaza, bigakorwa ku nyungu za politiki.

Nyuma ikinyamakuru The New York Times cyaje kwandika ko hari umwe muri maneko za FBI – amazina ye atatangajwe – woherejwe kuvugana n’abafashaga Trump kwiyamamaza, nyuma y’uko hari habonetse amakuru y’ibiganiro bagiye bagirana n’u Burusiya.

Bivugwa ko uwo muntu ngo yabonanye n’abitwa George Papadopoulos na Carter Page, gusa Trump we avuga ko byakozwe mbere y’uko ibyo guhura n’Abarusiya bitangira kuvugwa.

Ubusabe bwa Perezida Trump kuri iri perereza bubayeho nyuma y’amagambo menshi yanditse kuri Twitter kuri iki Cyumweru, yamagana iperereza riri gukorwa ubu avuga ko ryasanze nta bufatanye n’u Burusiya bwabayeho.

2018-05-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Ibitekerezo by’abaturage ku bikwiye kwibandwaho mu Nama y’Umushyikirano

Editorial 16 Dec 2017
U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Editorial 19 Sep 2018
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024
Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Editorial 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”
HIRYA NO HINO

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Editorial 15 Mar 2019
Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Editorial 17 Jun 2019
Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame
UBUKUNGU

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

Editorial 23 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru