Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyabaye igisirikare cya mbere cy’abanyamahanga gitunze ibisasu bya missiles byakorewe mu Bushinwa bizwi nka Red Arrow bifite ubushobozi bwo gusenya ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bizwi nka tanks cyangwa chars blindés mu Gifaransa.
Kuwa kabiri ushize, ku munsi wa nyuma y’imyitozo ngarukamwaka yaberaga i Gabiro, nibwo igisirikare cy’u Rwanda kerekanye bwa mbere intwaro zakorewe mu Bushinwa zirimo iyitwa PCL-09 na missiles zayo zo mu bwoko bwa HJ-9A “Red Arrow”.
Ikinyamakuru Southchinapost kivuga ko PCL-09 yoherezwa hanze ku izina rya CS/SH1, ari imwe mu ntwaro za rutura z’ingenzi igisirikare cy’u Bushinwa (People’s Liberation Army) gikoresha, ikaba yaratangiye gukoreshwa bwa mbere mu 2009.
Iyi mbunda ifite umunwa wa milimetero 122 ujya kumera nk’uwa D-30 y’Abarusiya, ikunze gushingwa ku ikamyo ya SX2150, ikaba ishobora kurasa amasasu menshi mu ntera y’ibirometero 27, ku rugero rw’inshuro 6 cyangwa 8 ku munota ndetse ikaba ikorana n’uburyo bwa Beidou bukoresha satellites.
Naho HJ-9A, ni version ya HJ-9 (third generation) yongerewe ubushobozi, akaba ari missiles zisenya ibimodoka by’imitamenwa zishobora kuraswa mu birometero birenga 5,5, aho bivugwa ko iki gisasu gishobora gutobora icyuma kugeza muri metero 1,2 winjira imbere.
Igisirikare cy’u Rwanda gikoresha HJ-9A ngo akaba ari cyo cya mbere cy’abanyamahanga kimenyekanye gikoresha izi missiles nyuma y’u Bushinwa buzikora.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko u Rwanda nk’igihugu kikiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari ubwa mbere cyaba kiguze intwaro mu Bushinwa nk’aho cyabanje kuhagura ibimodoka by’imitamenwa bizwi mu cyongereza nka SH-3 self-propelled arms vehicles ndetse na missiles z’ubwirinzi bwo mu kirere (air defence missiles). Izi modoka nazo zikaba zaragaragajwe kuwa Kabiri ushize i Gabiro.
Umusesenguzi mu bya gisirikare wo mu mujyi wa Beijing, Zhou Chenming avuga ko igurwa ry’izi ntwaro rigaragaza kwaguka kw’ubucuruzi bw’intwaro kw’u Bushinwa muri Afurika, ahanini bitewe n’uko izi ntwaro zoroshye gukoresha, zitanga umusaruro, zidahenze bikabije kandi zikaba zifite byinshi zihuriyeho n’izakozwe n’Abasoviyete ibisirikare bitandukanye byo muri Afurika byakunze kwishimira mu bihe byashize.
Hagati ya 2013 na 2017, intwaro u Bushinwa bugurisha ziyongereyeho 38% ugereranyije n’imyaka 5 yabanje, aho Afurika yaguze 21% by’izi ntwaro nk’uko byemezwa n’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm (Stockholm International Peace Research Institute).
Ikindi Zhou atangaza, ni uko bitandukanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zazo, u Bushinwa ngo nicyo gihugu cyonyine gikora intwaro kidashyiraho andi mananiza ya politiki kugirango kikugurishe intwaro.
Iri curuzwa ry’intwaro z’u Bushinwa ariko mu myaka yashize rikaba ryarateje impaka nyuma y’aho raporo zigaragarije ko zirimo gukoreshwa mu makimbirane nko mu ntambara zo muri Repubullika iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’Epfo.
Ubwo yasozaga iyi myitozo ngarukamwaka y’ingabo z’’u Rwanda yiswe Exercise Hard Punch III, perezida Kagame yavuze abanzi b’u Rwanda bashobora gusa kurwifuriza nabi ariko batazigera babasha gutsinda, avuga ko uzagerageza gutera u Rwanda atazasubirayo yaba ari muzima cyangwa ari umupfu.
Amahe kamili
Jye ndabishima, Bitewe nuko urwanda rungana haba mu mikoro mbe haba no mu buso, Jye nkuko RDF isobanura , Rwanda defence force, RDF igomba kwibikaho ibikoresho byo kwi defendinga.
Nabivuze ntangira, Rdf ntikeneye za F16,18, Drones etc… Dukeneye missilles zihanura indege zose, missilles zimena ibimodoka byibitamenwa byose, aliko mbere ya byose tugomba kugira abakobwa nabahungu bakwitagira u Rwanda bibaye ngobwa. Tuka rnda u Rwanda twigenera aho tugomba kugana ku bwacu , maze tubikore nkuko Israel yirinda abanzi bose bayikikije.
Shalom, ku badukunda, abatwanga bo umuti urahari, Imana ikunda abanyarwanda murebe Congo hamwe habaye abahezanguni bifuzaga gutwika u Rwanda maze murebe aho bari!!! mu mazi abira. Nkaka nako inkaka Ignace alias Bizeye fils,
…. A suivre Il faut respecter un grand.
Droit d’aînesse exige. Reka tujye muli La rousse icyo bisobanura ….
Droit d’aînesse, en France, au Moyen Âge et sous l’Ancien Régime, droit résultant de la priorité d’âge et qui réservait au fils aîné d’une famille noble, au détriment des autres enfants, une part prépondérante dans l’héritage paternel et maternel
Peres
Ariko Mana watabaye abanyarwanda ukaba kuza kwiyemera koko! Ibi ni nka bya Bindi muvuga ko buri Gihugu cyo mw is kitabumviye kiba kibafitiye ishyari muzageraho namwe mujye mwiseka
Sunday
Ubwo bwose ni ubujiji. bamenye ko iyo igihugu gikoze imbunda gikora namisile ziyishwanyura. Tuzazishwanyura mureba
katsinono
Okey ibyo ni ibitekerezo byawe.!!!!!!!!!!!!!!!!.
kalisa claude
ariko birashoboka tutaba turi aba mbere kuko izo missile zishwanyaguza ibifaru bimaze igihe kinini kuko
israel yazikoresheje kera mu ntambara bise iyi minsi itandatu(6days) barwana na jordan,misili na siliya uzasome neza inkuru yaho kandi intambara yabaye mu 1967.
Emmy
Ariko Sunday nawe urasetsa cyane ngo ni ubujiji ngo muzazishwanyuza ahaaa courage ingumba itazi ikibi irigata ishoka.kandi umwana atinya ikara aritoye.ibyo murimo byose muribeshya aho Imana yakuye urwanda ntizemera ko ingegera ziharusubiza.
Sunday
Umva rero nkubwire nshuti yanje. Dutandukanye urwanda nakagome . Tumenye umwanzi wurwanda ninde? Ninde upfakaje abanyarwanda? Ninde ushora ubwichanyi kubanyarwanda hose haba mugihugu changwa hanze? Uwo numwanzi wabanyarwanda ntawundi ni Kagome. Tumwigize uruhanda arimuzima changwa yaryamye nuko twisanzure hirya nohino
Daniel
Sunday, rero, nabandi batekereza nkawe, ikibazo ntumugifitanye na HE gusa, ahubwo mugifitanye nabandi banyarwanda benshi twemera ubwitangye, umurava, ubutwari, gukunda igihugu … muri rusange imiyoborere myiza ya HE.
Sunday, nibwira ko ibi namwe mubibona, kuko ibikorwa bye birivugira, ahubwo mureke gukoreshwa muve munzira mbi kandi tuzabarwanya.
katsinono
Twifitiye ubukwe mu minsi iri imbere ( imyaka 2). Niburangira tuzareba. Mukomere ntwari.