• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

Ubwanditsi 20 Jun 2018 UBUKUNGU

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abikorera kugura no kubyaza umusaruro amata aboneka hirya no hino mu Gihugu.

MINAGRI ivuga ko amata abarirwa ku rugero rwa 80% by’aboneka hirya no hino mu gihugu atarabona abayagura kugira ngo bayabyazemo ibindi bicuruzwa bishobora kubikwa no gucuruzwa igihe kirekire.

Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe ubworozi n’ibikomoka ku matungo, Dr Rutagwenda Theogene arahamagarira abikorera gutunganya amata kugira ngo avemo ibintu byinshi bikenerwa n’amahoteli ari mu gihugu.

Agira ati ”Amata agera ku ruganda ntabwo ari menshi cyane, asigara akagurishwa mu buryo butemewe ni yo menshi kuko agera kuri 80% by’amata yose aboneka mu gihugu.

Nyamara Iteka rya Ministiri ryo muri 2016 rivuga ko amata yose agomba gukusanywa, gutunganywa, gutwarwa no gupimwa.

Turashishikariza abashoramari gukora ibintu byinshi bikomoka ku mata, kugira ngo amahoteli yacu atazavuga ati ‘iki kintu ntabwo twakibona mu Rwanda.”
Dr Rutagwenda avuga ko amata atunganirizwa mu nganda, angana na toni ibihumbi magana cyenda mu gihe cy’umwaka.

JPEG - 4.3 Mb
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vroomen ubwo yasuraga uruganda rutunganya amata mu gice cyahariwe inganda

Ntabanganyimana Rachid ukuriye Koperative y’abakusanya amata mu karere ka Gicumbi, avuga ko bataratekereza gushinga uruganda rutunganya ibiyakomokaho.

Ati ”Mbere yo gutunganya amata akavamo ibindi bintu, tuzabanza gukemura ikibazo cy’amakusanyirizo atarabona ubushobozi bwo kwakira amata yose abantu bashaka kuduha.

“Icyuma gikonjesha kimwe kigurwa amafaranga arenze miliyoni 13, washaka kugura igicuba kimwe cya litiro 50 ugatanga amafaranga arenze ibihumbi 85, tutabonye umuterankunga ntabwo twashobora.”

Uruganda rwa Masaka rukora ibikomoka ku mata, ni rumwe mu zirimo kwizeza aborozi ko nyuma yo kumenya imiterere y’isoko ry’abakeneye amata, ruzajya rugura litiro zirenga ibihumbi bine ku munsi.

Kugeza ubu urwo ruganda ruterwa inkunga n’Ikigega cy’Amerika gishinzwe iterambere USAID, rurimo kwakira litiro zirenga igihumbi ku munsi z’amata aturutse mu borozi bato.

USAID ivuga ko yatanze inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 234 yo kugurira uruganda rwa Masaka imashini zigezweho. Uru ruganda rufite abakozi 17 barimo icyenda bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ubwo yasuraga urwo ruganda, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vroomen, yavuze ko kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ari byo biha u Rwanda amahirwe ya mbere mu bukungu.

2018-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Berlin G20 : Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize aho bikwiye gushora imari muri Afurika

Ubwanditsi 13 Jun 2017
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 23$ z’inyongera mu kurwanya imirire mibi mu bana

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 23$ z’inyongera mu kurwanya imirire mibi mu bana

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo
IMIKINO

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Police Kill 3 People believed to be robbers not extremists
ITOHOZA

Police Kill 3 People believed to be robbers not extremists

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi
ITOHOZA

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Ubwanditsi 02 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru