• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017 Amakuru

Gatsitsi Pierre, Mukakigeri Véronique, Murenzi Emmanuel na Hategekimana Eric bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 10 445 639 y’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima bakorera muri aka karere ryitwa KOPHAR.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko bafashwe ku itariki 01 Ugushyingo uyu mwaka nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperatice (RCA) gitahuriye ko banyereje ayo mafaranga.

SP Hitayezu yavuze ko aba bane bakekwa kuba barakoze iri nyereza mu mwaka wa 2015 ubwo bari Abayobozi b’iri Shyirahamwe aho Murenzi yari aribereye Perezida, Mukakigeri akaribera Visi Perezida, Hategekimana akaba yari aribereye Umubitsi ; naho Gatsitsi akaba yari ashinzwe gukurikirana ibijyanye n’inyubako zaryo.

Yagize ati,”Komite nshya ya KOPHAR yatanze ikirego ko hari umutungo waryo w’amafaranga waranyereje. Mu igenzura ryakozwe na RCA yasanze aba bane baranyereje ariya mafaranga kuko batagaragaje inyandiko zigaragaza uko yasohotse n’icyo yakoreshejwe. Polisi yahise ibata muri yombi irabafunga ; ndetse dosiye zabo zikaba zashyikirijwe Ubushinjacyaha.”

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yasabye Abayobozi b’Amashyirahamwe ndetse n’abandi bashinzwe gucunga umutungo wa rubanda kuwucunga neza ; aha akaba yaragarutse ku ngaruka zo gucunga nabi no kunyereza ibya rubanda agira ati,”Bidindiza iterambere ry’Abanyamuryango n’Ishyirahamwe muri rusange ; kandi bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu muri rusange. Izindi ngaruka harimo kuba uhamwe n’ibyo byaha afungwa akanacibwa ihazabu ; ifungwa rye rikaba rigira ingaruka ku bagize umuryango cyane cyane iyo ari we batezeho imibereho.”

Yagiriye inama Abanyamuryango b’Amakoperative gushyira mu myanya y’Ubuyobozi bwayo abantu b’Inyangamugayo no kumenyesha Polisi cyangwa RCA igihe cyose baketse ko Ubuyobozi bwayo bwanyereje umutungo wayo cyangwa buwucunga nabi kugira ngo bakurikiranwe mu maguru mashya ; bityo umutungo warigishijwe ubashe kugaruzwa.

Aba bane nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Source : RNP

2017-11-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Myugariro w’umunyarwanda  Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Ubwanditsi 03 Aug 2022
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

RUSHYASHYA 23 Sep 2026
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona

Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona

Ubwanditsi 26 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu
Amakuru

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 21 Jun 2024
HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY
ITOHOZA

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]
Mu Rwanda

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Ubwanditsi 20 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru