• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017 Amakuru

Police FC yatsinze Musanze FC 1- 0 Ku cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 ubwo hakinwaga umukino wo ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, Police FC yakinnye n’ikipe ya Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane , mu karere ka Musanze, iyitsinda igitego 1-0 ; bituma iyobora urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryinshi ryo gushakisha ibitego hakiri kare. Ikipe ya Police FC yagaragazaga imbaraga nyinshi mu gutera amashoti menshi agana mu izamu rya Musanze FC.

Ku munota wa cumi n’umunani Mico Justin yateye ishoti rikomeye kubw’amahirwe make umupira unyura ku ruhande rw’igiti cy’izamu rya Musanze FC ; na yo yakinishaga imbaga nk’ikipe iri ku kibuga cyayo.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe igize amahirwe yo kwinjiza igitego kuko cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga ; ndetse ikipe ya Police FC ikomeza kurusha ikipe ya Musanze FC ; ariko umuzamu wa Musanze akomeza gukuramo amashoti menshi ya ba rutahizamu ba Police FC.

Nyuma yo kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso ; Biramahire Christophe yaje gutsindira Police FC igitego cya mbere ku munota wa mirongo irindwi na gatanu. Musanze FC na yo yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ariko abinyuma ba Police FC bakomeza guhagarara neza bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Police FC y’ igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ndetse ikipe ya Police FC igahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, Umutoza wa Police FC SENINGA Innocent aganira n’Itangazamakuru yagize ati,” Amanota 3 y’uyu munsi twari tuyakeneye kugira ngo turebe ko twafata umwanya wa mbere.Ndashimira abakinnyi uburyo bitanze ,ndashimira n’abandi dukorana ndetse n’Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda baduhora hafi.”

Shampiyona ibaye isubitswe kubera abakinnyi bagiye mw’ikipe y’Igihugu. Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9. Ikurikiwe n’amakipe atatu ari yo : AS Kigali,Rayon Sport na APR FC . Zose zinganya amanota 07.Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa ikipe ya Police FC yakira Rayon Sport FC kuri Sitade ya Kicukiro.

2017-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19
UBUKUNGU

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo
Mu Rwanda

UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo

Ubwanditsi 02 Jun 2017
Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015
IMIKINO

Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015

Ubwanditsi 07 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru