• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Za Minisiteri na Polisi y’u Rwanda mu isuzuma rya za Isange One Stop Center mu gihugu.

Za Minisiteri na Polisi y’u Rwanda mu isuzuma rya za Isange One Stop Center mu gihugu.

Ubwanditsi 06 Jan 2016 Mu Mahanga

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubuzima ,iy’Ubutabera ndetse na Polisi y’u Rwanda bakoze ingendo mu bice byose by’igihugu zikaba zari zigamije kureba imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Center muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iyi kipe y’ubugenzuzi ikaba yatangiye ingendo zayo kuru uyu wa gatatu taliki 6 Mutarama 2016, aho izamara ibyumweru bibiri isura ibigo 16 bya Isange biherereye mu bitaro by’uturere dutandukanye.

Ibikorwa birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize mu karere ka Nyagatare, aho ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo batangaga serivisi zitandukanye harimo kuvura abahohotewe ku buntu, kubaha ubujyanama no kubunganira mu mategeko tutibagiwe no gukora ubukangurambaga burirwanya.

Nk’uko umuhuzabikorwa wa za Isange One Stop Center, Supt Shafiga Murebwayire abitangaza, iyi kipe y’ubugenzuzi izareba uruhare ibi bigo bigira ku mibereho y’ababituriye hanyuma igaragaze n’ingorane bihura nabyo mu mikorere yabyo ya buri munsi.

Yagize ati:”Ibi bizadufasha kugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibi bigo, tugaragaza imbogamizi n’ibindi byose bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’intego na gahunda z’Isange One Stop Center, by’umwihariko tugafatira ingamba nshya igihe; muri rusange ikigenderewe ni uguha imbaraga nshya imikorere y’ibi bigo no gukosora ibyabangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’intego zacu.”

Yavuze ko kandi hazagaragazwa ibikorwa by’ibi bigo n’inzego z’abagenerwabikorwa babyo, serivisi bitanga ndetse n’isomo rizavamo nabyo bizifashishwa mu gufata ibyemezo no gutegura ahazaza h’ibi bigo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, ibigo bya Isange biri mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo; mu Majyepfo biri mu turere twa Huye, Nyamagabe, Kamonyi, Gisagara na Ruhango ; Iburengerazuba biri mu turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Karongi mu gihe mu Majyaruguru biri muri Musanze na Rulindo.

Ikigo cya mbere cya Isange cyashinzwe muri Nyakanga 2009 ku bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru ikaba yaratangiye ifasha abahohotewe mu buryo butandukanye ibaha ubujyanama, ubuvuzi ndetse n’ubwunganizi mu mategeko. Isange kandi ifasha abafashwe ku ngufu kubarinda kwanduzwa indwara n’ababahohoteye ndetse n’agakoko gatera Sida iyo bikorewe ku gihe.

RNP

2016-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Soma Useke

Soma Useke

Ubwanditsi 04 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi
Mu Rwanda

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Ubwanditsi 12 Oct 2017
BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga
UBUKUNGU

BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

Ubwanditsi 19 Mar 2020
Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Ubwanditsi 07 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru