• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Ubwanditsi 16 Jan 2016 Mu Mahanga

​Ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Mutarama 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’U Rwanda ku Kacyiru, habereye inama rusange y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) , ikaba yahuje ubuyobozi bukuru by’iryo shami n’abagenzacyaha barenga 260 bakorera mu mpande zose z’igihugu; yari yanatumiwemo kandi ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda , Urwego rw’Umuvunyi ndetse na Transparency International Rwanda nk’ abafatanyabikorwa b’ubugenzacyaha.

Atangiza imirimo y’iyo nama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yibukije abayitabiriye ibirebana n’icyerekezo cy’igihugu, icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda n’icy’ishami bakorera ariryo ry’ubugenzacyaha, aho yabibukije ku nshingano zabo mu kazi ko gukumira, gutahura, kuburizamo no kugenza ibyaha kandi abahamagarira kurangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.

IGP Gasana yagize ati:”Mugomba kurangwa n’indangagaciro na kirazira mu kazi kanyu kandi mukamenya uwo muhagarariye iyo muri ku kazi, umwuga wanyu wo kugenza ibyaha musabwa kuwukorana ubumenyi kandi mukajyana n’igihe, ibi kandi nabyo bibasaba guhora mwisuzuma, kwinenga mukabona uko mukosora ibitagenda.”

IGP Gasana yasabye abagenzacyaha kandi kumenya ibibazo Polisi ihanganye nabyo muri iki gihe birimo iterabwoba n’ubutagondwa (radicalization) byugarije isi muri rusange aho yabasabye guhora bari maso ngo bashobore kubiburizamo. Yababwiye ko batabigeraho batajijukiwe n’amakuru y’ibigezweho haba mu kazi kabo ndetse n’ibyo hanze y’akazi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku myitwarire mibi irimo ruswa yaranze bamwe mu bagenzacyaha, aho yayigaye kandi avuga ko iyo hari uwo bigaragayeho Polisi y’u Rwanda imukurikirana kandi agahanwa. Kuri ibi, yibukije ko kuba umugenzacyaha ari igihango uba ufitanye n’igihugu bityo kugitatira ari ishyano akaba ari uruhare rwabo ngo bahitemo igikwiye gukorwa.

IGP Gasana yarangije ashimira abitabiriye iyi nama barimo abafatanyabikorwa n’abagenzacyaha, aho yavuze ko bose bafatanyije byatuma ubutabera burushaho kugenda neza.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza mu ijambo yagejeje ku bagenzacyaha, yavuze ko kugenza ibyaha ari akazi kagomba kurangwa n’ubushishozi, kuko iyo gakozwe nabi bigira ingaruka ku mihanire y’abanyabyaha kuko ari ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha , bose bagendera ku bimenyetso byakusanyijwe n’umugenzacyaha.

Yagize ati:”Ibimenyetso mutanga bifite uruhare runini mu gutuma ubutabera bugenda neza, kandi kugeza ubu turishimira imikoranire iri hagati yacu n’ubugenzacyaha , tukaba twifuza ko yakwiyongera dore ko inagenwa n’itegeko.”

Muhumuza kandi yabasabye kurangwa no guhora bihugura, kugira ubwitange cyane cyane birinda ruswa kuko ari bo bahura ku ikubitiro n’abanyabyaha batifuza guhanirwa ibyo baba barakoze.

Yarangije ashimira Polisi y’u Rwanda yateguye iyi nama kandi avuga ko yizeye ko ibizavamo ari ingirakamaro ku mpande zose zirebwa n’ibikorwa byateza imbere ubutabera kugirango umuco wo kudahana uranduke burundu.

Uretse kandi aba bayobozi batanze ibiganiro, abitabiriye iyi nama baganirijwe n’izindi mpuguke mu bugenzacyaha zirimo umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, Musangabatware Clement ;umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Ntete Marius ; umugenzuzi w’ubushinjacyaha mu biro by’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ndetse n’abandi.

RNP

2016-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Ubwanditsi 13 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127
HIRYA NO HINO

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Ubwanditsi 14 Apr 2020
Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 07 Jan 2020
Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo
HIRYA NO HINO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo

Ubwanditsi 28 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru