• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama y’umuhora wa Ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

Inama y’umuhora wa Ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

Editorial 16 Jan 2016 Mu Mahanga

​Inama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, ihuje amatsinda atatu yo mu nzego zo hejuru mu gisirikare,inzego zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano zirimo Polisi,urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,urushinzwe abinjira n’abasohoka n’izindi ndetse n’irindi ry’ububanyi n’amahanga, bose bahuriye mu mishinga yo guteza imbere umuhora wa ruguru (NCIP), yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mutarama.

Impuguke zari ziyiteraniyemo zakoreye hamwe raporo y’uburyo bw’imikoranire n’ubufatanye bw’ibihugu mu byiciro byavuzwe hejuru.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo uburyo bwo kuzasuzuma uko hakwemerwa kwinjiza ibindi bihugu byabisabye kwinjira muri uyu muryango, mu bijyanye no gutabarana ndetse no kurwanyiriza umwanzi hamwe, aho mu gihe kimwe mu bihugu cyaba gitewe ndetse no gufashanya gukemura amakimbirane no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byaba byavutse mu gihugu runaka.

Imyanzuro y’iyi nama izashyikirizwa inama ya 13 izahurirwamo na ba minisitiri bireba, ikazabera muri Uganda mu minsi iri imbere, ikazayigaho mbere y’uko yemezwa.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba ,yavuze ko iyi nama iha inzira ibihugu byifuza kwinjira muri uyu muryango nka Sudani y’amajyepfo, yitabiraga izi nama ku buryo bw’indorerezi, ku buryo yazaba umunyamuryango ku buryo busesuye. Yavuze ko inama y’abakuru b’ibihugu niyemeza imyanzuro y’inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize umuhora wa ruguru,Sudani y’Epfo izaba ibaye umunyamuryango wa kane.

Yakomeje agira ati:” twiteguye kwakira neza bagenzi bacu ba Sudani y’Amajyepfo ndetse n’ikindi gihugu kizifuza kuza muri uyu muryango mu bufatanye bwo guharanira amahoro n’iterambere rirambye mu karere kacu”.

-1804.jpg

Ifoto y’urwibutso

Maj. Gen. Marial Nuor Jok wari uyoboye intumwa za Sudani y’Epfo, yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse n’ubushake bafite ku kuba bamaze igihe bitabira nk’indorerezi izi nama. Yavuze ko igihe kigeze ngo nabo binjire mu muryango.

Yagize ati:” igihe kirageze ngo natwe tube umwe mu banyamuryango bemewe, tugire ijambo ndetse tugire ibyo duhabwa ku buryo bwemewe n’amategeko”.

Intumwa za Kenya na Uganda nazo zatanze ubutumwa bumwe bwifuriza Sudani y’Epfo kuzaba umuyamuryango uhoraho mu bufatanye bw’iterambere ry’ibihugu bigize umuhora wa ruguru. Umuhora wa ruguru ni ihuriro ry’ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda, aho bihuriza hamwe ibitekerezo ndetse bigafatira hamwe ingamba z’iterambere mu bijyanye n’ibikorwa remezo,ubucuruzi,politiki n’ubukungu.

RNP

2016-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Editorial 05 Aug 2021
Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Editorial 06 Jan 2017
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki ya 27/04/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki ya 27/04/2016

Editorial 28 Apr 2016
Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo,  yashyinguwe

Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, yashyinguwe

Editorial 08 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite
Amakuru

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Editorial 17 Nov 2021
Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda
Amakuru

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Editorial 04 Jan 2022
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda
Amakuru

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Editorial 22 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru