• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Al Shabab ishobora kuba ikomeye kurusha uko Perezida Kenyatta atekereza

Al Shabab ishobora kuba ikomeye kurusha uko Perezida Kenyatta atekereza

Editorial 21 Jan 2016 Mu Rwanda

Perezida Uhuru Kenyatta avuga yuko abarwanyi bo muri Somalia ba Al-Shabab bagomba kuzishyura, kandi ku giciro gihenze cyane, kubera abasirikare ba Kenya baherutse kwicwa n’uwo mutwe.

Ejo avugira kuri radio y’igihugu, Kenyatta yatangaje yuko ingabo za Kenya zirimo zishakisha imibiri y’abasirikare ba Kenya bishwe n’uwo mutwe ngo bazanwe mu gihugu gushyingurwa mu cyubahiro, naho inkomere zivurwe. Anashimangira yuko uwo mutwe wa Al-Shabab ubu ugiye gukubitwa by’intangarugero.

Abarwanyi ba Al-Shabab bateye inkambi y’abasirikare ba Kenya bari mu mutwe wa Afurika yunze ubumwe (AU) woherejwe kugarura amahoro muri Somalia. Ibindi bihugu bifite ingabo muri uwo mutwe nyafurika ni Uganda, Burundi na Ethiopia.

Abo basirikare ba Kenya biciwe mu ntara ya Gedo iri mu majyepfo ya Somalia mu mujyi wa El-Adde. Umubare w’abasirikare ba Kenya baguye muri icyo gitero cyakozwe kuwa gatanu w’igishize ntabwo uramenyekana, ariko umutwe wa Al-Shabab ukavuga yuko abarwanyi bawo bishe abasirikare ba Kenya basaga 100.

-63.png

Perezida Uhuru Kenyatta

Kenyatta aravuga ibyo guhana by’intangarugero abarwanyi ba Al-Shabab mu gihe abasirikare ba Kenya bongeye kwigarurira umujyi wa El-Adde, ariko amakuru agahamya yuko uwo mujyi abanyakenya bawufashe nta mirwano ahubwo ari uko Al-Shabab yari yawuvuyemo ku bushake bwayo, yigira mugiturage kiri hafi !

Niba rero ibyo guhana yihanukiriye Al-Shabab, Kenyatta abihera kuri ibyo by’ingabo ze kwigarurira umujyi wa El-Adde abikore azi neza yuko zawufashe ari uko Al-Shabab yihitiyemo kuwurekura, kandi abikore anibuka ibyo uwo mutwe umaze igihe ukorera igihugu cya Kenya.

-1878.jpg

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab

Muri 2013 uwo mutwe wa Al-Shabab wigaruriye inyubako y’isoko muri Nairobi (Westgate Mall) iwiciramo abantu 67, mu minsi isaga ibiri abo bicanyi bayo bahamaze. Nyuma gato abarwanyi ba Al-Shabab na none bateye muri Kenya kuri iniverisite ya Garissa bahicira abanyeshuli n’abandi bakozi b’icyo kigo bagera ku 150.

Al-Shabab rero irakomeye cyane. Kuyirwanya ngo irandukane n’imizi birasaba ubwenge n’ubuhanga buhanitse kurusha imbaraga zakoreshwa n’ingabo za Kenya !

Kayumba Casmiry

2016-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Editorial 29 Dec 2021
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Editorial 28 Feb 2022
Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Editorial 09 May 2018
Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Editorial 23 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru
IMIKINO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Editorial 21 Mar 2016
umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye
IMIKINO

umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

Editorial 02 Jan 2016
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Editorial 10 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru