• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Editorial 02 Feb 2016 Mu Mahanga

Nyuma yo gutabwa muri yombi ari kumwe na mugenzi we mu kwezi kwa Nyakanga 2015 akekwaho ubufatanyanyacyaha mu cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi , Bwana Mujyanama Elizaphan Philos w’imyaka 32, ukomoka mu Karere ka Gasabo, akaba yari umukozi wa Ralga ariko mu buryo budahoraho (consultant) kuko yabakoresherezaga ibizami mu turere dutandukanye akanabikosora bakamuhemba, ariko ubusanzwe akaba yaravugaga ko yigisha mu ishuri rikuru ryo muri Nyagatare( East African University), ndetse polisi ikamwereka itangazamakuru kuwa 20 Nyakanga 2015, kuri ubu aravuga ko ubutabera bwamugize umwere ku cyaha yakekwagaho.

Uyu mugabo uvuga ko itabwa muri yombi rye ryamugizeho ingaruka zikomeye cyane cyane mu bijyanye n’akazi yakoraga, aho ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru yavugaga ko atarasubira ku kazi kubera iyi mpamvu, yifuje kongera kuvugana n’itangazamakuru ngo ryongere rimugarurire isura dore ko ryari ryanagize uruhare mu gutangaza iyi nkuru y’ifatwa rye.

Ubwo yabonanaga n’itangazamakuru rero mu cyumweru gishize, yaje yitwaje impapuro zigaragaza uko urubanza rwe rwagenze n’uko rwarangiye kugirango agirwe umwere.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwaciye uru rubanza RP0659/15/TB/KCY mu ruhame kuwa 23 Ukwakira 2015, aho icyaha yashinjwaga cyo kumena ibanga ry’akazi giteganywa n’ingingo ya 98 kandi kigahanishwa ingingo ya 283 y’itegeko ngenga No 01/2012 ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

-1983.jpg

Mujyanama Elisaphan Philos

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’irangiza rubanza, urukiko rwanzuye rwemeza ko icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi Mujyanama Elisaphan Philos na mugenzi we, Ntaganda John bareganwaga kitabahama, maze ruhita rutegeka ko bahita barekurwa bakimara gusomerwa. bakagirwa abere.

Source: Bwiza.com

2016-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Administrator 15 Jan 2026
Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Editorial 03 Oct 2017
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jul 2021
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Editorial 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura
Amakuru

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Editorial 11 Aug 2021
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye
Amakuru

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Editorial 18 Apr 2025
Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira
POLITIKI

Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira

Editorial 19 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru