• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye igikombe cy’Afrika

CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye igikombe cy’Afrika

Editorial 09 Feb 2016 IMIKINO

Ibitego bibiri bya Elia Lina Meschack n’ikindi cya Jonathan Bolingi, bifashije ikipe ya Congo Kinshasa gukora amateka yegukana CHAN ku nshuro ya kabiri, itsinze Mali ku mukino wa nyuma wa CHAN ya 2016, ibitego 3-0, mu mukino waberaga kuri stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru.

-2018.jpg

Abafana bari besnhi ba kubise buzuye

Mu mvura nyinshi Congo Kinshasa yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru ndetse ishyigikiwe n’imbaga nyamwishi y’abakongomani, ikipe ya Congo yokeje igitutu Mali, ibona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku munota wa gatanu w’umukino ubwo umutwe wa Elia Lina Meschack wacaga hejuru y’izamu rya Djigui Diarra.

-2020.jpg

Elia Lina Meschack wigaragaje cyane muri uwo mukino

Mali yakangutse, ibifashijwemo n’ikibuga cyanyereraga cyane ku ruhande rwa Congo Kinshasa, ibona uburyo bubiri mu bihe bitandukanye ku musore wayo, Mamadou Coulibary, aho ubwa mbere bwabonetse ku munota wa 8 umupira wanyuze iruhande rw’izamu naho ubwo ku munota wa 10, umupira uca hejuru y’izamu rya Ley Matampi.

-2019.jpg

Mali nayo yanyuzagamo Igasatira

Zachari Mombo watangiye akina ku ruhande rw’ibumoso yacenze ba myugariro b’inyuma ba Mali ariko baza kumunaniza ntiyabyaza umusaruro umupira wifatiwe n’abakinnyi ba Mali baje no kubona koruneli ya mbere mu mukino ku munota wa 12, ariko ba myugariro ba Congo Kinshasa barahagoboka.

-2021.jpg

Congo bishimira igitego

Doxa Gikanji ukunze kurangwa n’amashoti akomeye, yagerageje uburyo butandukanye mu izamu rya Mali, ariko ishoti rikomeye yateye ku munota wa 13 rica ku ruhande rw’izamu rya Diarra.

-2027.jpg

Amakipe yombi yakiniye mu kibuga hagati mu minota itanu yakurikiyeho, mbere yuko umukino uhagarara umunota umwe, havurwa Alou Dieng na Lomalisa Joyce bari bagonganye.

-2022.jpg

Nyuma yo kubona agorwa na Lassana Samake wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso rwa Mali, Elia Lina Meschack yaguranye na Bompo Zacharie, asubira ku ruhande rw’ibumoso, maze abasore bombi bakinisha Mali.

-2023.jpg

Zacharie Bompo yagerageje amahirwe n’umutwe ku munota wa 26, umupira uca hejuru y’izamu, ariko Elia Meschack atsindira Congo Kinshasa igitego cya mbere ku munota wa 29 ku mupira wari uvuye kuri Jonathan Bolingi maze uyu mukinnyi wamaze kugurwa na TP Mazembe imukuye muri Don Bosco, yitegereza uburyo Djigui Diarra ahagaze, amutera ishoti rikomeye mu mfuruka y’ibumoso bw’izamu. ntiyasobanukirwa ibibaye.

-2026.jpg

Congo bahawe igikombe

Congo yahushije igitego ku buryo bwa Bolingi nyuma y’iminota itatu itsinze igitego, ariko nako Ley Matampi yayitabaye ubwo yari ugarijwe na Lassana Samake ku munota wa 35 w’umukino.

Djigui Diarra yitwaye neza ku mupira wa Bolingi yashyize muri koruneli, mbere yuko na Kimwaki arenza umupira wavuyemo koruneli ya Mali, ariko Matampi afata neza umupira wa Mamadou Doumbia.

-2028.jpg

-2029.jpg

hanaturikijwe byabishashi byo hejuru

Mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka, Issaka Samake wa Mali, yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo muri uyu mukino, nyuma yo kugusha Meschack wari wamusize, coup-franc yahawe ayiteye igarurwa n’urukuta, asongejemo umupira urarenga.

Mali yinjiye mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, yananiwe kuzibira Elia Mschack wabatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 61 w’umukino ku mupira wa Yannick Bangala.

Congo yakomeje kotsa igitutu Mali, nyuma yo guhusha uburyo bwa Mombo kuri koruneli, Lomalisa yacenze ba myugariro ba Mali, ahereza umupira Jonathan Bolingi watsinze igitego cya gatatu cya Congo Kinshasa ku munota wa 72 w’umukino.

Ni ku nshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukana CHAN. Iya mbere niyo mu 2009 batwariye muri Cote d’Ivoire batsinze Ghana 2-0.

-2030.jpg

Perezida Kagame ahereza igikombe Kapiteni wa leopard Joel Kimwaki

-2031.jpg

Mu 2011 na 2014, baviriyemo muri ¼, batsinzwe na Tunisia na Ghana igitego 1-0 ku nshuro zombi.

-2024.jpg

Abakinnyi babanjemo:

Congo Kinshasa: 1 Matampi, 19 Kimwaki, 17 Bokadi, 22 Bangala, 14 Munganga, 3 Mutambala, 2 Bahumeto, 7 Gikanji, 21 Bolingi, 6 Mombo, 5 Meschack.

Umutoza: Florent Ibenge

-2025.jpg

Mali: 16 Diarra, 4 Issaka Samake, 21 Dante, 18 Dieng, 15 Doumbia, 12 Samake, 13 Sissoko, 19 Diarra, 10 Coulibaly, 9 Sinayoko, 23 Koita.

Ibihembo

Ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, yahawe amadolari 750 000 ya Amerika nk’ikipe yabaye iya mbere muri ri rushanwa ryaberaga mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kane.

Elia Lina Meschack, umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Congo Kinshasa, ukina asatira, ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bine muri iri rushanwa ndetse akaba yarabaye umukinnyi w’umukino inshuro eshatu, harimo no kuri uyu mukino wa nyuma.

Amakipe 16 yitabiriye CHAN ya 2016, yagabanye yose ahamwe miliyoni 3 n’ibihumbi 200 by’amadolari angana na miliyari ebyiri na miliyoni 379 n’ibihumbi 991 (2,379,991,263.65) uyavunje mu manyarwanda.

Uko ibihembo byasaranganijwe mu mibare

Congo Kinshasa yabaye iya mbere, yahawe igikombe n’amadolari ya Amerika 750,000, angana na 557,810,452 Frw.

Mali yabaye iya kabiri, yahawe amadolari ya Amerika ibihumbi 400,000, angana na 297,498,907 Frw.

Cote d’ivoire yabaye iya gatatu na Guinea yabaye iya kane, zahawe amadolari ya Amerika 250,000, angana na 185,936,817 Frw.

Amakipe ane yasezerewe muri ¼ (Rwanda, Cameroon, Tunizia na Zambia) buri imwe yahawe ibihumbi 175$ mu gihe amakipe yabaye aya gatatu mu itsinda (Maroc, Angola, Nigeria na Uganda) buri imwe yahawe ibihumbi 125$ naho aya nyuma mu itsinda (Gabon, Ethiopia, Niger na Zimbabwe) yahawe ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika.

M.Fils

2016-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Editorial 10 Aug 2019
Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Editorial 08 Sep 2021
Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Editorial 18 Mar 2023
Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Editorial 14 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Editorial 08 Dec 2017
Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi
Amakuru

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Editorial 29 Jan 2022
Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 19 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru