• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016 Mu Mahanga

Ecole Sécondarire Islamique (ESI), yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wayo, Nshimiyimana Haruna mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye muri iri shuri ku itariki 12 Gashyantare.

Nshimiyimana yagize ati:” Umuyobozi nyawe ni ureberera abo ashinzwe, akabarinda icyo ari cyo cyose gishobora kubavutsa ahazaza heza. Iyo atabikoze, aba atandukiriye inshingano ze.”

Yagize na none ati:”Gushyiraho ingamba zituma abanyeshuri bacu batishora mu biyobyabwenge bizatuma bigirira umumaro ubwabo, imiryango yabo, ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Yavuze ko bagiye gushyiraho ihuriro ryo kurwanya ibyaha (Anti-crime club).
Asobanura icyo iryo huriro rizamara, Nshimiyimana yagize ati:” Ni urubuga abanyeshuri bazajya bahuriramo baganire ku bubi bw’ibiyobyabwenge, hanyuma bafatire hamwe ingamba zo kubyirinda no kubirwanya.”

ESI yigwamo n’abanyeshuri bagera kuri 700, ikaba iri mu kagari ka Kivugiza, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.

Nshimiyimana yashimye imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’amashuri mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza h’abanyeshuri.

Yanayishimiye kandi ku bumenyi ijya iha abanyeshuri ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’abarikora.

Umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) kabarizwa mu ishami ryayo ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID), Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu, yakanguriye abo banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

Na none kuri uwo munsi, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto yakanguriye abantu 60 bashaka kuba abayoboke b’idini ya Isilamu kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Yabasobanuriye ko ibikorwa by’ababinyoye bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya ndetse n’ibindi byaha birimo ibyambukiranya imipaka.

RNP

2016-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 29 Oct 2016
Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

RUSHYASHYA 24 Nov 2025
Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

RUSHYASHYA 01 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi ivuye muri EAC ntabwo byaba bitunguranye
Mu Rwanda

Burundi ivuye muri EAC ntabwo byaba bitunguranye

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo
Mu Rwanda

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?
INKURU NYAMUKURU

Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Ubwanditsi 20 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru