• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 21 Mar 2016 IMIKINO

Mu mpera z’iki cy’umweru habaye imikino itandukanye aho amakipe abiri yari ahagarariye u Rwanda yarasezerewe mu mupira w’amaguru no mu mikino y’amaboko shampiyona zirakomeje.

Football

Mu mupira w’amaguru amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, ari yo APR FC na Police FC yarasezerewe mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Vita Club igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali tariki ya 19 Werurwe mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

Mu mukino ubanza Police FC yari babashije kunganya na Vita Club iwayo muri Congo Brazzaville.

APR FC na yo yanganyije na Yanga igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tanzania.

Umukino ubanza wari wabereye i Kigali, Yanga Africans icyo gihe yatsinze ibitego 2 kuri 1 cya APR FC. Bivuze ko APR FC yahise isezererwa muri iri irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Volleyball

Nyuma yo gutsinda amaseti 3-0 Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru, APR VC yahise ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 15.

Iri ku mwanya wa mbere ni INATEK VC ifite amanota 17 ikaba ari na yo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona.

Indi mikino uko yagenze

INATEK 3-0 KVC

KIREHE 3-0 UBT

IPRC SOUTH 3-0 LDN

Basketball

Ubumwe Basketball Club ni yo yegukanye igikombe cyitiriwe umunsi mpuzamahanga w’umugore itsinze APR Basketball Club amanota 72-49 ku Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2016 kuri Sitade Amahoro.

Irushanwa ry’abagore ryatangiriye mu Murenge wa Rwinkwavu Tariki 19 Werurwe.

Shampiyona nabwo yarakomeje mu cyiciro cy’abagabo:

CSK BBC 56-126 ESPOIR BBC

IPRC South 76-81 IPRC Kigali

Handball

Shampiyona ya handball yari igeze ku munsi wa gatatu aho Police HC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 9 nyuma yo gutsinda ibitego 37-18 Kibogora Polytechinic.

Uko indi mikino yagenze

GS RAMBURA 20-25 APR

UR HUYE CAMPUS 33-35 UR CE

NPC

Ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Sitting Volleyball mu mpera z’icyumweru yatsinzwe imikino ibiri mu marushanwa ahuza imigabane yiswe “World Paravolley 2016 Intercontinental Sitting Volleyball”.

Uko imikino yagenze

Iran 3-0 Rwanda

China 3-0 Rwanda

Souce: Izuba rirashe

2016-03-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015

Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015

Ubwanditsi 07 Jan 2016
Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Ubwanditsi 31 Jan 2023
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

RUSHYASHYA 29 Jul 2026
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Ubwanditsi 15 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano
Amakuru

RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

Ubwanditsi 30 Sep 2020
Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo
POLITIKI

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Ubwanditsi 21 Mar 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru