• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’abayifite ku gihe, kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bifitanye isano na yo.

Ubu butumwa yabutangiye mu kagari ka Rususa tariki 10 Mata, aha hakaba hari hateraniye abantu bagera ku 6000 barimo abaturutse mu murenge wa Ngororero no mu bindi bice by’Igihugu baje kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’uyu murenge harimo n’abiciwe ahari ibiro by’icyari Su-Perefegitura ya Ngororero.

Mu gihe yasobanuriraga imbaga yari aho uburyo bwo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, SSP Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amagambo ayipfobya, hamwe n’ amagambo asesereza ndetse ashobora guhungabanya cyangwa gukomeretsa abayirokotse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yagize ati:”Uretse Abatutsi bayiciwemo, Jenoside yabakorewe yanatumye igihugu gisenyuka. Ubuyobozi bwariho mbere yayo ndetse no mu gihe yakorwaga ni bwo bwayiteguye kandi bushishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa ndetse butoza bamwe muri bo uko babikora.”

SSP Gasangwa yakomeje ababwira ati:”Mu gihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, reka twigire kuri ayo mateka mabi yaturanze; maze twese tuvuge tuti’Nti bikabe ukundi’.”

Yabasabye gukomeza kwitabira ibiganiro biteganyijwe gutangwa mu bice bitandukanye by’aka karere, gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gutanga amakuru y’ahantu hakiri imibiri y’abayizize itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo bikorwe.

Ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe bakibuka kandi bakunamira miriyoni irenga y’Abatutsi bishwe mu 1994.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igira iti:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ingingo ya 3 y’Umutwe wa II w’Itegeko No 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside no gushyigikira Jenoside.

SSP Gasangwa yabwiye abari muri ibyo biganiro ko mu byaha bifitanye isano na Jenoside harimo gushishikariza undi kuyikora , kuyihakana, kuyipfobya hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka yayo, kuyiha ishingiro, no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso byayo cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe umuntu wahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

RNP

2016-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 04 Apr 2024
Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ACF2019 – Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire yageze mu Rwanda
POLITIKI

ACF2019 – Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0
Amakuru

Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Ubwanditsi 09 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru