• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe

Igipolisi n’abanyamakuru barashaka uko barushaho gukorana batarebana ay’ingwe

Editorial 21 Apr 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru byose nk’ibikorera abaturage birashaka uburyo bwo gukorana ku buryo nta n’umwe ubangamira undi mu kazi.

Kuri uyu wa Kane, abanyamakuru n’abapolisi bakuru bateraniye hamwe i Kigali bigira hamwe uko banoza akazi kabo, buri wese akuzuza inshingano afitiye sosiyete.

Nubwo byabaye ngombwa ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ku bufatanye butegura aya mahugurwa, haremezwa ko nta gikuba cyacitse, ko nta munyamakuru uhohoterwa mu kazi n’umupolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati “Nta tangazamakuru rifitanye ikibazo na Polisi, nta mupolisi ufitanye ikibazo n’itangazamakauru.”

-2706.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa

Nubwo ariko avuga atya, ACP Twahirwa avuga ko ahari abantu hatabura ibibazo, bityo ko hakenewe amahugurwa ahoraho mu kurushaho gukora kinyamwuga. Ibibazo bigaragajwe bigakemuka, nta mupolisi uhutaje umunyamakuru.

Ashimangira ko Polisi izirikana ko abanyamakuru ari umuyoboro wo kwereka abaturarwanda uko umutekano wabo urinzwe, n’ibyo bagomba kwirinda.

Agashimangira ariko ko amakuru yose atari ngombwa kuyatangaza, yaba ku ruhande rw’inzego z’umutekano kimwe n’itangazamakuru.

Yaboneyeho kuvuga ko hari nk’ibitangazwa nko ku mbuga nkoranyamabaga, cyangwa itangazamakuru bihabanye n’umuco nyarwanda cyangwa umutekano w’abaturage mu gihe ari ibibahahamura.

-2707.jpg

Cleophas Barore uyoboye RMC

Ku ruhande rw’abanyamakuru, Cleophas Barore uyoboye RMC, agaragaza ko guhugurirwa hamwe n’abapolisi ari umwanya wo gusasa inzobe, hakagaragazwa aho bamwe bagiye basitaranaho mu kazi.

Yagize ati“Hari n’igihe umuntu asitaranaho kubera ko umuntu atazi inshingano zundi.”

Umupolisi waturutse muri Canada akaba ari impuguke mu by’itangazamakuru, niwe ugiye kumarana iminsi itatu n’abanyamakuru n’abapolisi bamwe bakorana n’itangazamakuru.

Kugeza ubu mu Rwanda nta rubanza ruriho, umunyamakuru agaragaza ko yahohotewe.

Ku rundi ruhande ariko, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rurasaba n’abanyamakuru kubahiriza amahame agenga umwuga wabo, ku buryo nabo batagira umuturage bahohotera.

Ku muturage wahohotewe nawe, uru rwego rugaragaza ko rumwakira. Kugeza ubu RMC ivuga ko kuva yashingwa imaze kwakira ibirego birega 140, harimo n’iby’abaturage batishimira ibyabatangajweho.

2016-04-21
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Editorial 01 Jun 2016
Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Editorial 30 Jan 2017
Happy 27th Wedding Anniversary

Happy 27th Wedding Anniversary

Editorial 10 Jun 2016
Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Editorial 16 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi
INKURU NYAMUKURU

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Editorial 04 Sep 2018
Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe
ITOHOZA

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Editorial 28 Mar 2017
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi
Amakuru

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru