• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Ubwanditsi 02 May 2016 Mu Mahanga

​Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire bagiranye inama n’abaturage bagera ku 1000 bo mu kagari ka Kabatesi, ho mu murenge wa Muzo, mu karere ka Gakenke, bababwira ingaruka z’ihohoterwa ryo mu ngo, kandi babakangurira kuryirinda.

Nzamwita yabwiye abo baturage ko ihohoterwa ryo mu ngo harimo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yagize ati:”Umugabo cyangwa umugore uhohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bo babyaye ndetse no ku bandi babana. Kutumvikana hagati y’abashakanye biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi.”

Yabasabye kujya bakora amarondo neza, no kujya inama ku iterambere ry’imiryango yabo; kandi bakirinda amakimbirane kubera ko ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda.

SP Karagire yabwiye abo baturage ati:”Kubuza amahwemo uwo mwashakanye umuhoza ku nkeke, umutoteza, cyangwa ukamubuza uburenganzira ku mutungo; ni bimwe mu byaha by’ihohoterwa ryo mu ngo.”

Yababwiye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bidahwanye n’icyo yakoze, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha avutse, no kumuvana mu ishuri.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera abantu gukora bene ibyo byaha ndetse n’ibindi nko gukubita no gukomeretsa, no gufata ku ngufu, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

SP Karagire yababwiye kandi ati:”Umuryango urimo ihohoterwa ry’uburyo ubwo ari bwo bwose urangwa n’ubwumvikane buke. Kutajya inama hagati y’abawugize bidindiza iterambere ryawo.”

Yabasabye kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera, kandi batanga amakuru yatuma birwanywa, ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Yababwiye ko umuntu ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana yayamenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero ya terefone 116.

RNP

2016-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022
Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Ubwanditsi 24 May 2023
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 07 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia
Amakuru

Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia

RUSHYASHYA 06 Aug 2026
Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma
POLITIKI

Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Ubwanditsi 20 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru