• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Editorial 16 May 2016 UBUKUNGU

Nta gushidinya ko u Rwanda rwahindutse neza kandi ubudasubira inyuma,keretse abazi ko bafite amaso arebera mu gutsimbarara ndetse ni umutima wo kwanga u Rwanda hamwe ni ishyari ryabimbitse kubera uburyo u Rwanda ruva mu bwiza rwinjira mu bundi kandi barara badasinziriye barutega imitego myinshi yo gusebya urwababyaye mu mahanga,ariko abana benshi b’u Rwanda benshi bareba neza bazi neza aho u Rwanda rugeze ubu ngubu nyuma y;imyaka 22 gusa nyuma ya Genocide yakorewa abatutsi ntibahwema kubanyomoza no kwerekana ukuri nyako ku Rwanda.

-2793.jpg

Umugi wa Kigali

Ubu u Rwanda rwakiriye inama ya 26 y’isi y’ubukungu ku mugabane w’Afurika mu murwa mukuru wa Kigali kuva taliki ya 11 kugera ku ya 13 Gicurasi,isanganyamatsiko iragira iti : Guhuza ubukungu kamere bwa Afurika binyuze mihindukire y’ikoranabuhanga (Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation.

Iyi nama kandi isozwa kuri uyu wagatanu yibanze no ku bindi bintu by’ingenzi nko guhuza ubukungu mu ngeri zose,kurwanya ubusumbane,no gukomeza imigenderanire ni imihahirane myiza hagati y’ibihugu,by’umwihariko kandi yibanze ku buryo ikorana buhanga ryazamura ba rwiyemezamirimo,guha imbaraga uburyo amakuru yaherekanywa yambutse imipaka ndetse no gukuraho inzitizi zose mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

-2794.jpg

Umujyi wa Kigali ni joro

Iyi nama y’ubukungu bw’isi kuri Afurika kuba yarabereye mu Rwanda si igitangaza kuko rwaratoranyijwe kuyakira kubera iterambere rumaze kugeraho ruvuye kuri zero.

Iyi ni inama yo mu rwego rwo hejuru iba ipiganirwa kwakirwa ni ibihugu byinshi,u Rwanda rwayihawe kuko rubikwiye kandi rufite ubushobozi bwo kuyakira kubera byinshi babandi bazi ko bareba batajya babona ahubwo birirwa baduhira ngo nibo bazi aho ubukungu bw’u Rwanda buganisha.

Iyi nama rero ni ku nshuro ya mbere ibereye mu Rwanda mu gihe Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane bidasubirwaho nyuma y’amahano yagwiririye u Rwanda 1994 genocide yakorewe abatutsi, yahagaritswe na nyakubahwa Perezida wa repubulika yu Rwanda Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Genocide.

Ubukungu bwu Rwanda bwarasenyutse busigara nyuma y’ubusa,ibikorwa remezo byose byarsenyutse ndetse na abanyarwanda barahahamutse ari abarokotse ndetse na abandi banyarwanda benshi bakoze ubwicanyi.

Nubwo u Rwanda rwari rufite izo ngorane zose ni zindi nyinshi zitandukanye,ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka gahoro gahoro ku rugero rwiza kuva mu mwaka 1994,ubukene bwagabanutseho 5.8%, kuva kuri 44.9% mu mwaka 2011 kugeza kuri 39.1.ubukene bukabije butindi nabwo ntibwasigaye bwagabanutseho 7.8% kuva 2011ubu ngubu buhagaze kuri 16.3%.

Nta gushidikanya uretse impumyi buhumyi biragaragara ko mu myaka 22 u Rwanda rwageze heza aho buri muntu cg se igihugu cyose kiri mu nzira y’ amajyambere kirota kuhagera,ibyo byose ariko si impanuka ahubwo tubikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Ibi byose nibyo byatumye u Rwanda rutoranywa kwakira inama nkiyi yo mu rwego rwo hajuru ndetse ni zindi nyinshi ndetse ni ibindi byinshi mu nzego zose zitandukanye kandi byose byagenze neza ndetse ababikurikiranira hafi bagatangaho u Rwanda urugero.

-2795.jpg

Tony Blair ,Hagati HE Paul Kagame na Howard Buffett

Sinarangiza ariko ntagarutse ku gaciro abanyarwanda twihesha mu ruhando rw’amahanga,ubu amaso y’isi yose ari ku Rwanda ndetse na abanyacyubaro bakomeye barimo abakuru b’ibihugu,abavuga rikijyana kw’isi,abashoramali ndetse abaherwe bose baragaruka ku miyoborere myiza ya perezida Paul Kagame washoboye no guhindura imyumvire ya abanyarwanda bakamenya ko bagomba kubana no kwihesha agaciro,kugira amahitamo yabo,kugira ubumwe,kureba kure ndetse nindi myumvire yo mu rwego ruhambaye isigaye iranga abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego abanyarwanda barebye kure nkuko umugwizatunga Howard Buffett yabigarutseho at i”Tureke gutekereza ko tuzi neza ibyo abanyarwanda bashaka hejo hazaza heza habo kurusha bo ubwabo” nibyo koko kandi ni ukuri kandi nshimishwa cyane nuko Perezida Kagame nta gihe atahwemywe kubitwibutsa,nta muntu numwe ushobora kukumenyera ahazaza hawe kurusha uko wowe wabyimenyera,arongera ati” Mu buzima hafi ya bwose bwanjye nabumaze mfata ibyemezo birimo (Risk)ariko sinekereza ko abanyarwanda bagomba gufata risk bahindura ubuyobozi bwabo.

-2797.jpg

Umuherwe umunyamerika Howard Buffett

Nibyo koko Mr Buffett kandi abanyarwanda nta mpamvu yo gufata risk yo guhindura ubuyobozi kandi dufite amahirwe twiherewe ni imana yo kugira umuyobozi udasanzwe nka Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba ari nayo mpamvu nyamukuru twagize amahitamo yacu dutora referendum kugira ngo tubone amahirwe yo kuzongera kumwitorera ngo agumye atuyobore,arongera ati ”Iyo tudakereza ko Perezida Paul Kagame azongera kuba ari hano indi myaka 7 ntabwo twari no kwirirwa duta umwanya wacu wo kwiyumvira kuba hano uyu munsi”

Urakoze cyane Mr Buffett,ukoze ku mutima w’abanyarwanda,iyo tutabona ko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza ukwiye u Rwanda ntabwo abanyarwanda bari kwirirwa bamusaba kongera kubayobora no gutora muri referendum ku bwiganze bwinshi YEGO.Ni Paul Kagame.

-2796.jpg

Kigali Convention Centre KCC

Birashimishije cyane ko Atari abanyarwanda gusa tubona ko u Rwanda dufite amahirwe yo kugira umuyobozi w’intagereranywa ndetse n’ibyiza byinshi amaze kugeza kubanyarwanda,twebwe ababibona turabigushimira cyane Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame,abi impumyi nabo batabibona baracyasinziriye bashobora kuba batazi naho isi n’u Rwanda bigeze gusa ubaye ni impumyi nti waba uri ni igipfamatwi,ikibabaje gusa nuko bazisanga barabaye nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu kandi inka yarariwe kera.

Bosco Ngabonzima

Umukunzi wa Rushyashya UK

2016-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Editorial 06 Mar 2018
Perezida wa banki y’ Isi  yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Editorial 18 Mar 2017
U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

Editorial 18 Apr 2018
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Editorial 29 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame
Amakuru

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2024
Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017
POLITIKI

Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Editorial 31 May 2017
Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu
INKURU NYAMUKURU

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Editorial 20 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru