• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Ubwanditsi 14 Jun 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 12 Kamena, Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville, Ingani Inès Nefer yasuye ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru, maze ashimishwa na serivisi zayo.

Muri urwo rugendoshuri nk’uko nyir’ubwite yabivuze, Minisitiri Ingani yari aherekejwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuyango mu Rwanda, Diane Gashumba.

Aba baminisitiri bombi bakigera ku Isange One Stop Center ya Kacyiru, bakiriwe n’umuhuzabikorwa wayo, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire.

SP Shafiga yabwiye uwo mushyitsi ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi yongeraho ko ibyo byose babikorerwa ku buntu.

Amaze kubwira uwo mushyitsi serivisi abagana iki kigo bahabwa, SP Shafiga yamweretse aho zitangirwa ndetse amusobanurira uburyo zitangwa.

Yamubwiye ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana harimo gushyiraho umurongo wa terefone uhamagarwa ku buntu utangirwaho amakuru ya bene iri hohoterwa, iyo nomero akaba ari: 3029

Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa serivisi za Isange One Stop Center, Minisitiri Ingani yagize ati:”Twaje kwigira ku buryo U Rwanda rushyira mu bikorwa politike y’uburinganire. Twahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda kubera ubudashyikirwa bwarwo mu kwimakaza ihare ry’uburinganire, kandi ndahamya ndashidikanya ko ari byo byaruhesheje ishema ku ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati,”Nashimishijwe n’uburyo bunoze bwa Isange One Stop Center bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana. Ishusho rusange y’imikorere y’iki Kigo izadufasha kunononsora gahunda zacu zijyanye no kwita ku bakorewe bene iri hohoterwa.”

Minisitiri Ingani yagize kandi ati:”Nkurikije ibyo nabonye, nta kindi navuga uretse kubashimira no kuvuga nti U Rwanda ni intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no gufasha abarikorewe.”

-2955.jpg

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville, Ingani Inès Nefer yasuye ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru

Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, ikaba kugeza ubu ifite amashami 23 mu bitaro by’uturere.

RNP

2016-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 27 Jan 2022
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Ubwanditsi 03 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo
Amakuru

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo

Ubwanditsi 18 Apr 2023
Steve Mclaren yeretswe umuryango muri NEWCASTLE
IMIKINO

Steve Mclaren yeretswe umuryango muri NEWCASTLE

Ubwanditsi 11 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru