• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu bagicibwa imitwe

Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu bagicibwa imitwe

Editorial 18 Jun 2016 Mu Mahanga

Inkuru iteye ubwoba dukesha ikinyamakuru Makuruki, iragaragaza umurambo w’umugabo wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe aciwe umutwe muri Gicumbi.

Ibi bintu ntibyaherukaga kumvikana muri iki gihugu, bikaba bitangaje ukuntu Abarokotse Jenoside bakicwa nk’ihene mu myaka 22, Jenoside ihagaritswe.

Tukaba dusanga Minisiteri y’Umutekano mu gihugu naba gitifu bo mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu, abashinzwe irondo, inkeragutabara, Dacco, bakwiye gusobanura ibi bintu. Nigute umuntu yicwa mu mudugudu, abamwishe ntibabashe kumenyekana kandi bigaragara ko ari abari basanzwe bafite amakuru y’igihe atahira, uko aryama n’uko abayeho.

-3008.jpg

Abamwishe bamuciye umutwe, umuhoro bakoresheje bawusiga iruhande rwe

Ikindi kuki Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ntacyo aravuga kuri ibi bintu by’agahoma munwa!

Bene ibi bintu ni iterabwoba rikomeye kubacitse ku icumu no kugihugu muri rusange

Mugihe cyashize Sheh Mussa Fazil Harerimana, yigeze gutangaza ko Abacitse ku icumu bakwiye kujya bataha kare, ndetse ko saa kumi nimwe bagakwiye kuba bageze murugo, amagambo nkaya yamaganiwe kure ndetse yafashwe nko gushyira mu kato abacitse ku icumu.

-3007.jpg

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana

-3006.jpg

Nguwo umurambo w’Uwarokotse Jenoside wishwe aciwe umutwe

Nimwirebere iyo nkuru y’agahinda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2016, ni bwo umugabo witwa Mugabo Theoneste w’imyaka 48 yasanzwe mu nzu ye yishwe aciwe ijosi n’abantu bataramenyekana ndetse n’icyatumye yicwa kikaba kitaramenyekana

Mugabo Theoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari atuye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu.

Amakuru y’urupfu rwa Mugabo Theoneste yamenywe bwa mbere na Nyirasenge witwa Mukaminega Dansilla.

Uyu Mukaminega yategereje nyakwigendera ngo amufashe akazi yari asanzwe amufasha ko gukora muri resitora abona atinze kuza, agerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo akumva terefone ye itari ku murongo, nibwo yagiye kureba uko umwisengeneza we yaramutse asanga yishwe aciwe ijosi.

Ahagana saa 7h10 za mugitondo ngo ni bwo Mukaminega yageze mu rugo rwa nyakwigendera atungurwa no gusanga inzu ye irangaye, maze mu kwinjira ngo asanga Mugabo yishwe akaswe ijosi ndetse n’umuhoro bamwicishije ukirambitse hejuru y’umurambo we wari uri ku buriri bwe.

Mugabo w’imyaka 48, ngo yari akiri ingaragu kuko nta mugore yigeze ashaka akaba yibanaga wenyine mu nzu yubakiwe mu rwego rw’abantu barokotse Jenoside yakorewe abatusti batishoboye.

Umuyobozi w’umurenge wa Bukure Rusizana Joseph yatangarije Makuruki.rw ko ibyaha nk’ibi ari ubwa mbere bibaye muri uyu murenge, ndetse ko nta bibazo bizwi uyu muturage yari afitanye n’abaturage ku buryo ari byo yaba yazize.

Umunyamakuru wa Makuruki.rw wageze aho ibi byabereye, yatubwiye ko inzego z’umutekano (Polisi n’ingabo) zahageze ari ko nta makuru ziratangaza.

Twagerageje kuvugana kuri telefone n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira ntiyabasha kutwitaba.

Mu minsi ishize muri aka karere mu murenge wa Rwamiko uhana imbibi n’uyu wa Bukure, na bwo havuzwe ibikorwa by’urugomo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho havugwaga abantu batazwi bararaga batera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa nk’ibi bifatwa nko gushinyagurira abarokotse Jenoside ndetse bikanagagaza ko hari abagifite ingengabiterezo ya Jenoside.

Source: Makuruki.rw

2016-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024
Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Editorial 26 Oct 2017
Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Editorial 24 Mar 2016

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Editorial 28 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi
POLITIKI

Moïse Katumbi yasesekaye i Lubumbashi

Editorial 20 May 2019
Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye
Amakuru

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Editorial 30 Jan 2021
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera
Mu Mahanga

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Editorial 06 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru