Ubusambanyi ku ba Pasitoro bamwe n’ibwo Bibiliya yabo. Pasitoro yaguwe gitumo arimo asambanya umwe muba Protocole be cyangwa Diyakonese. Mu masaha ya saa ine za manywa nibwo Pasitoro umushumba w’Itorero …….. yafashwe asambanya umugore witwa Isabel umwe mu bashinzwe kwakira abashyitsi muri iryo Torero tutashatse kuvuga.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru (UMUBAVU), aricyo dukesha ino nkuru bavuze ko n’ubusanzwe uyu mu pastoro akunda gukorakora abakobwa baririmba muri chorali yo muri iryo torero rye ndetse n’abagore , akavugwaho guca inyuma umugore we wisezerano.
Bati : “N’ubundi ingesoye n’isanzwe kuko n’ubundi aba akorakora abakobwa no mugihe aba abasengera ubona ashaka kubakorakora yanacaga inyuma umugorewe ahubwo n’amahirwe agize.”
Mukanya hagati ya saa ine na saa tanu ni bwo yafitiwe muri Lodje imwe yo muri kigali asambana n’umugore ibintu batifuje ko bya menyekana kuko habaye ihenzwa ry’Itangazamakuru.
Ibi byabaye ubwo umukozi wo muri iyo lodge yabonye uyu mugore basengana yinjira asanga Pasitoro mu cyumba kandi uyu Pasitoro ari umushumba w’uyu mukozi ,noneho kuko abashumba batajya bamenya abakristo bato ntiyamenye ko uyu mukozi amuzi. Nibwo yagiye kuruhande ahamagara umugore wuyu mushumba n’umugabo w’uyu mugore umugabo w’uyu mugore yahageze mbere haba inkundura nibwo yabasohoye abicaza hanze.
Ubwo twahageraga twasanze induru ari yose ariko biza kumenyekana ko n’ubundi uyu mushumba yararanyemo umukobwa mbere yuko hitabazwa inzego z’umutekano habanje kwitabazwa imiryango umugabo w’uyu mugore akaba yasabaga akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 6.000.000 frw kuko bose basezeranye byemewe n’amategeko ntiharamenyekana umwanzuro wicyemejwe. Ibi bibaye , si ubwa mbere bibaye muri iri torero kuko ingeso nkiyi ikunda kuvugwamo .
Umugore w’uyu mushumbamu na gahinda kenshi akihagera yaguye hasi kuko yariraga avuga ngo warambeshye ngo ugiye mu ivugabutumwa i Rusizi none nibi uba wibereyemo ?
Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru y’ubusambanyi bubera mu madini n’amatorero musengeramo. Aho aba Pastor basambanya abagore babandi bababeshya iby’ubuhanuzi. Iki kibazo kikaba kimaze gusenya imiryango myinshi cyane y’abashakanye hano mu mujyi wa Kigali. Dufite n’amazina y’abamaze gukuramo amada y’aba pasiteri nibiba ngombwa tuzayashyira ahagaragara.
Agahoma munwa